Abana 150 biga mu ishuri ry’incuke riri mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro babwiwe ko mu bintu batagomba gukinisha harimo n’umuriro w’amashanyarazi. Babibwiriwe ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ubwo bahugurwaga k’ukuntu bagomba kwirinda icyatera inkongi.
Ni abana bafite hagati y’imyaka itatu n’imyaka ine bari baherekejwe n’abarezi babo.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi harimo no kuzimya inkongi, Assistant Commissioner of Police( ACP) Paul Gatambira avuga ko kumenyesha abana ibishobora guteza inkongi ari ikintu kiza kuko bafata mu mutwe vuba.
Ikindi ngo ni uko ari bo baba bugarijwe n’inkongi kurusha abantu bakuru kuko bo bakubaganira ibintu byayiteza kurusha uko abantu bakuru babikora.
Ati: “Akenshi usanga abana bato bagira amatsiko cyane bagashaka gukinisha ibintu bitandukanye harimo n’ibyateza inkongi. Twaberetse ko bagomba kwirinda gukinisha ahashyirwa ibintu bikoreshwa n’amashanyarazi, aho bakunze kwita muri Socket. Kwirinda gukinisha gucana amashyiga ya kijyambere akoresha Gazi kuko nabyo bishobora guteza inkongi ikomeye n’ibindi bitandukanye.”
Abana baretswe ibikoresho Polisi yifashisha mu kuzimya inkongi no gutabara abaguye mu mwobo n’ ahabereye impanuka z’ibinyabiziga.

Abana basobanuriwe uburyo bazimyamo umuriro
Beretswe n’uburyo Polisi itabara abantu bagiriye ibibazo mu nzu ndende.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza abanyeshuri 130 bakuru bo muri iri shuri rya PTS nabo bazahugurwa uko bakwirinda icyateza inkongi.
Mu ntangiriro z’Ugushyingo, 2021, Polisi y’u Rwanda yatangije gahunda yo kwibutsa Abanyarwanda ibitera inkongi n’uburyo bazirwanya ntizangize byinshi harimo no guhitana ubuzima bw’abantu.
Ni ubukangurambaga bwatangijwe nyuma y’inkuru zari zimaze iminsi zandikwa ku nkongi zibasiye inyubako harimo iyo kwa Eliab Ndamage, uruganda rw’inkweto rwahiriye ku Kimisagara rukongejwe n’umuriro wari uturutse mu igaraje ndetse na Sitasiyo iri i Rwamagana hafi ya AVEGA yakongejwe n’iturika rya gazi zari zirunze hafi aho.
Amakuru Taarifa yaje kumenya nyuma yavugaga ko inzu y’umugabo Eliab Ndamage (witiriwe ahitwa Kwa Ndamage) yari inyubako ya kera kuko yubatswe mu myaka ya 1980, bikaba bishoboka ko imisusire y’intsinga zayo z’amashanyarazi yari ishaje.
Imisusire ni ‘installation’ twagoragoje mu Kinyarwanda.
Ku byerekeye inkongi y’i Rwamagana, twamenye ko gazi zaturikiraga mu kibuga zirunzemo gituranye na station iri hafi aho zirayikongeza ndetse zimwe zakongeje n’igice gito cy’Ikigo AVEGA-Agahozo cy’i Rwamagana.
Mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge naho habaye inkongi yadutse mu igaraje igera ku ruganda rukora inkweto ruturiye Nyabugogo.
Polisi yazimije izi nkongi zose.

Abana bari bafite amatsiko menshi
NGIRINSHUTI Christian