Bamwe mu babyeyi, n’abana bahangayikishijwe no kuba ibibazo byo mu muryango bituma bata ishuri cyangwa bakiga nabi.
Hiryo no hino mu gihugu, hari abana bagaragara bazerera cyangwa mu mirimo ibyara inyungu mugihe bakabaye bari ku ishuri. Bamwe muribo iyo ubabajije bakubwira ko barajya ku ishuri ikigoroba abandi bo bakerura, bakakubwira ko bataye ishuri.
Bamwe mu babyeyi usanga banejejwe n’iyo migirire kuko ngo abana babikuramo amafaranga, ni mugihe hari abandi babibona nk’amaburakindi kuko ngo abana baba bari kwirwanaho kuko ibibazo byo mu muryango bibangamira imibereho yabo harimo no kwiga.
Bamwe mu bana n’ababyeyi bo mu karere ka Kirehe baganiriye na MUBUREZI.COM bagira icyo bavuga kuri iyo migirire.
NZISENGERA Jean De Dieu, ni umugabo uri mukigero cy’imyaka 40. Twamusanze mu gishanga kiri hagati y’akarere ka Kirehe na Ngoma , hari ku isaha ya sa moya za mugitondo. Muri iki gishanga niho akorera imirimo ye y’ubuhinzi, atuye mu karere ka Ngoma umurenge wa Murama akagari ka Rurenge.
NZISENGERA, avuga ko hari ababyeyi badashishikariza ishuri abana babo kubera amakimbirane aba ari mu muryango.
Abana bose bari bazindukiye aho mu mirimo itandukanye bahise begera umunyamakuru, bamwe bati ubu nitwe dusigaye twirwanaho, ubu natwe twakabaye turi kujya ku ishuri nk’abandi ariko twabyukiye hano.
MUBUREZI.COM yabegereye iganira nabo, Ndayishimiye(izina ryahinduwe) ni umwana ukiri muto, ugereranije ari hagati y’imyaka 10 na 14, ababyeyi be batuye mu karere ka Kirehe umurenge wa Gatore. Nawe twamusanze kuri icyo gishanga, yari yaje gushaka ubwatsi bw’amatungo, umurimo ahuriyeho na benshi mu bana twahasanze. Kuva kugishanga ugera aho ababyeyi ba ndayishimiye batuye hari intera itari munsi ya 5km.
Ndayishimwe kimwe n’abandi bana bagenzi be bari bahari bahuriza ku kuba ibibazo byo mu muryango bibabuza amahoro bagahitamo gufata umwanzuro wo gushaka uko babona amafaranga yo gutuma bibonera iby’ibanze bityo ishuri bakaritera umugongo.
Ati “Naringiye kujya secondary [amashuri yisumbuy]), gusa narivuyemo kuko nabazwaga byinshi ntabasha kubona kandi murugo nabo ntabushake bari bafite bwo kurekura amafaranga. Njyewe rero nahisemo gushaka umukire ujyana amata ku ikusanyirizo ampa akazi ko kujya nahirira inka ”.
Hari bamwe mubana nabo bavuga ko bahuye n’ibibazo bavuga ko byakomokaga mu imibanire mibi yo mumuryango, kubw’ amahirwe bagasubira ku ishuri nyuma y’igihe kini batiga.
Umwana w’umukobwa wiga kuri G.S Cyunuzi, avuga ko afite imyaka 18 akaba yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, uku kudindira mu myigire ye avuga ko bikomoka ku ibibazo byo mu muryango.
Yagize ati”Murugo hari hari ibibazo bitandukanye byatumaga niga nabi kuko ntanarimwe nari kugera murugo ngo nsange hari icyo kurya ndetse no kumpa ibikoresho ntibyorohaga. Ibi byatumaga abantu batandukanye banshukisha amafaranga kugira ngo mbakorere imirimo inyuranye. Naje kugaruka ku ishuri mbonye umushinga unyishyurira kandi ubu ndabona bigenda neza. ”
Uyu mwana asoza asaba ababyeyi kutima abana amahirwe yo kwiga kuko ngo nyuma yaho agarukiye ku ishuri yasanze yari yarahombye byinshi.
Undi mwana w’umunyeshuri na we wagiye ava mu ishuri akongera akarigarukamo, avuga ko imbogamizi ari ibibazo byo mu muryango.
Ati “Njyewe mbana na mukadata[undi mugore washakanye na se], ubwo rero we ambarisha imibare y’ibice gusa[aha yashakaga kuvuga ko mukase ahora ashaka ko atatera imbere]. Ubu ndi mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kandi ndi gusibira kuko aha siho nakabaye niga, nabwo kandi byatewe no kuba ishuri rifite ubuyobozi bwiza kuko urabona ko nta n’umwambaro wishuri ndagura ariko baranyihanganira.”
Mu bana bataye ishuri baganiriye na MUBUREZI.COM harimo abirirwa iwabo bafasha ababyeyi mu mirimo yo mu rugo, imirimo y’ubuhinzi bwiganjemo ubw’umuceri n’urutoki, ubworozi nko kwahira ubwatsi bw’amatungo, abakora ibiraka bibinjiriza amafaranga tutibagiwe n’abirirwa bazerera , ku buryo nta gikozwe mu maguru mashya, bamwe bazisanga barahindutse inzererezi.
Itegeko n° 010/2021 ryo ku wa 16/02/2021 rigena imitunganyirize y’uburezi , ingingo yaryo ya 126 ivuga ko “Haseguriwe ibiteganywa n’andi mategeko ahana, umuntu wese ukoresha umwana bigatuma atiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze, aba akoze ikosa. Ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 Frw) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) kandi umwana agasubizwa mu ishuri.”