Jammeh wahoze ayobora Gambia yumvikanye mu nama y’abatavuga rumwe ku butegetsi

admin
1 Min Read

Yahya Jammeh wigeze kuyobora Gambia ubu akaba ari mu buhungiro, yumvikanye avuga ko abaturage b’igihugu cye badakwiriye kongera gutora Adama Barrow ukiyobora muri iki gihe kuko yazambije ibintu byose yari yarubatse.

Jammeh yabivuze mu kwezi gushize ubwo abarwanashyaka b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Gambia, bari bahuriye hamwe.

Uyu mugabo yabagejejeho ijambo yifashishije telefone maze agira ati “Adama Barrow yasenye ikintu cyose cyiza nasigiye Abanya-Gambia, ibitaro, ubuhinzi n’uburezi.”

Yakomeje avuga ko uyu mugabo adakwiriye kongera gutorwa ku bw’ineza y’igihugu.

Ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru, muri Gambia hateganyijwe amatora ya mbere mu myaka 27 kuva Jammeh yafata ubutegetsi mu 1994.

Yahunze igihugu mu 2017 nyuma yo kwanga kwemera ko yatsinzwe, bishyira iherezo ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi yashinjwaga ibirimo ubwicanyi, iyicarubozo, kunyereza umutungo n’ibindi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *