Ni mu muhango Ngarukamwaka wabereye i Kigali ku mugoroba wo kuwa gatanu Tariki ya 26 Ugushyingo 2021 hagamijwe guhemba no gushimira abacuruzi bo mu bice bitandukanye by’igihugu bahize abandi mu gucuruza no kugeza ku baguzi Sima y’Uruganda rwa CIMERWA kurusha abandi.
Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa CIMERWA Bwana Albert SIGEI, avuga ko ari akamenyero muri CIMERWA ko bashimira cyane Abafatanyabikorwa babo, ku muhate n’umurava baba baragiye bagaragaza mu gucuruza umusaruro mwinshi w’Uruganda, mu kugerageza guha Abakiliya babo Sima Nyarwanda mu buryo bwose, no kugira ngo barusheho gushishikariza abantu gutura mu mazu akomeye yubakishijwe Sima ya CIMERWA.

Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa CIMERWA Bwana Albert SIGEI
Agira ati “intego yacu ubusanzwe, ni ugukomeza kwegera Abakiliya bacubatu ari bo bafatanyabikorwa baduhuza n’abaturage bakoresha Sima yacu kenshi.
Bityo rero abo bafatanyabikorwa kuba ari bo dukorera umunsi ku wundi, birakwiye ko bagomba kwibutswa ko bagomba gukomeza gushishikariza buri munyarwanda ko yagombye gukoresha cyangwa se kubakisha Sima ya CIMERWA.
Ibyo ndabivugira ko Sima yacu, ariyo Sima wubakisha, ukizera ko byanze bikunze inzu yawe ifite umutekano ugendanye no gukomera.
ikindi Kubera ko hafi ya bose bakora neza akazi , duhemba tugendeye ku musaruro wa buri muntu.
Aba twashimye uyu munsi bakaba ari abagaragaje umurava kurusha abandi, mu gushyikiriza abakiliya babo, Sima Nyarwanda. Tukaba icyo tubasaba ari ugukomeza bagakorana umurava basanganywe kugira ngo hatazagira umuntu n’umwe ubura uko yubaka inzu ikomeye, cyangwa ngo avuge ko yabuze aho akura Sima ya CIMERWA mu gihe uruganda rukora nyinshi, ibituma tunasagurira n’amahanga ku babyifuza..

Bwana Didas Nteziryayo uhagarariye CCMCO yo mu Ntara y’Iburengerazuba yabaye Indashyikirwa mu gihugu hose
Bwana Didas Nteziryayo uhagarariye CCMCO ari nayo yafashe umwanya wa mbere nk’Indashyikirwa mu gihugu hose, yashimiye cyane Uruganda rwa CIMERWA rwabatekerejeho maze rukabagenera ibihembo, by’umwihariko rukanabahuza na bagenzi babo bo mu Ntara n’Uturere bitandukanye, bikaba ngo ari ibintu bibafasha kumenyana kurushaho.
Agira ati “Ibi ni ibyishimo bikomeye cyane, kuba muri Company yacu tubashije kuba aba mbere mu gihugu hose mu bafatanyabikorwa bose ba CIMERWA.
Icyo twayizeza rero nk’Abafatanyabikorwa bayo, ni ugukomeza gukora neza uko tubisanganywe, turushaho kugeza ku bakiliya bacu Sima Nyarwanda, Sima ikomeye, Sima yo kwizerwa na buri wese.”
Ibi byishimo Bwana Nteziryayo Didas, byo guhembwa abisangiye na Yves Clement Niyigena, nawe waje ku mwanya wa mbere mu Ntara y’Amajyepfo mu bacuruzi bose bacuruza Sima ya CIMERWA.
yishimira ko Sima ya CIMERWA ikunzwe na benhi ku buryo kuyicuruza uba wizeye kuzunguka, kubera ko ikenerwa na benshi kandi buri gihe.
Asaba abanyarwanda n’Abanyamahanga, gukomeza kubaka amazu yabo bakoresheje Sima ya CIMERWA kuko ngo ari iyo kwizerwa mu buryo bwose.
Gusa asaba ko kugira ngo barusheho gukomeza kunyura no gukorana neza n’abaturage bose, ko hajya hirindwa ihindagurika ry’ibiciro bya Sima kenshi, ahubwo hagahora haboneka Sima nyinshi yifuzwa ku isoko kubera ko hari igihe ngo kigera ikagabanuka.
Bwana Yves Clement Niyigena ubusanzwe ukorera imirimo ye y’ubucuruzi mu Karere ka Muhanga avuga ko yahisemo guhagararira uruganda rwa CIMERWA kuko ari Sima ngo ifite amateka menshi by’umwihariko igakundirwa ubukomere bwayo ku mazu.
Agira ati “mu byukuri tubwizanyije ukuri Sima ya CIMERWA nta yindi mu Rwanda yayihiga. Dushimiye Abayobozi bacu baduhurije hamwe ndetse bakatugenera n’ibihembo.
Ibi ni ibintu biduha imbaraga kurushaho kandi tuzakomeza kubabera Intumwa nziza mu baturage duteza imbere Sima Nyarwanda Sima ya Made in Rwanda ya CIMERWA.
Ibyo aba bafatanyabikorwa bavuga kandi banishimira, bishimangirwa kandi na Bwana Marc Mugarura, Umuyobozi ushinzwe Imenyekanisha bikorwa muri CIMERWA “Marketing”, uvuga ko mu guhitamo abo bagenera ibihembo bareba ku ngano y’ibyo bacuruje n’igihe bamaze bakorana mu kazi kagendanye no kugeza ku bagenerwabikorwa Sima ya CIMERWA, byibura hakarebwa uwacuruje kuva ku makamyo 100 kugera kuri 700 mu mwaka.

Bwana Yves Niyigena wabaye Indashyikirwa mu Ntara y’Amajyepfo
Avuga ko bishimira ko Sima yabo ikunzwe mu gihugu cyane no hanze yacyo bikaragazwa n’umubare mwinshi w’abakorera mu gihugu cy’abaturanyi cya RDC bifuza kuyihagararira mu gihugu cyabo.
Bwana Marc Mugarura, avuga ko muri CIMERWA bishimiye ko Icyorezo cya Covid 19 cyagabanutse, ariyo mpamvu bahisemo guhura n’Abafatanyabikorwa babo, kugira ngo bongere basabane. Kuri we ngo bari bakumburanye cyane.

Marc Mugarura ushinzwe Marketing Uri hagati hamwe n,Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA bishimira igikorwa cyakozwe
Ku bigendanye n’impamvu Sima yabo bayita “Nyarwanda” kandi hari n’izindi zikorerwa mu Rwanda Bwana Marc Mugarura,
Agira ati “Nta gitangaje kirimo. Kuba uruganda rwa CIMRWA rukora Sima yitwa Sima Nyarwanda, ni uko ahanini ibikoresho byibanze tuyikoramo biboneka mu Rwanda, ikindi rumaze igihe kinini rukorera mu Rwanda, rukaba rukoresha abakozi b’abanyarwanda, mbese ibyacu byose ni Made in Rwanda.”
Bwana Marc Mugarura, Asoza yifuriza Abakiliya n’abakoresha Sima ya CIMERWA bose, Umwaka mwiza wa 2022 kandi akishimira ko abatuye hafi y’aho Uruganda rwa CIMERWA rukorera, babanye kandi bakorana neza.
Yishimira ko iyo bafite akazi aribo bafata iya mbere mukugakora mu buryo bworoshye, kuri ubwo bufatanye, uruganda rukaba rwarabafashije kubagezaho n ‘amazi meza kugira ngo barusheho kugira ubuzima buzira umuze.
Uruganda rwa CIMERWA rumaze igihe rushinzwe mu Rwanda, rukaba rufite abaruhagarariye mu Ntara n’Uturere.
Rukorera mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba ahitwa Bugarama.
Ni Uruganda rukora Sima ikunzwe nk’uko bisobanurwa n’Abayobozi barwo, abaruhagarariye n’abakoresha Sima yarwo muri rusange bashishikajwe n’Iterambere ry’igihugu bubaka amazu umunsi ku wundi ndetse ndetse n’abanyamahanga bakaba baramenye ibinga ryayo.
Urugero rwa hafi rutangwa rukaba ari urwa bamwe mu bacuruzi bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo RDC biyemeje kuruhagararira mu gihugu cyabo ndetse bamwe muri bo bakaba baranagenewe ibihembo, mu gikorwa ngarukamwaka cyari cyateguriwe gushimira abafatanyabikorwa ba CIMERWA b’Indashyikirwa.

Umuhanzikazi Alyn Sano yasusurukije abitabiriye uwo muhango

Umunyamakuru Arthur Nkusi niwe wayoboye umuhango
E.Niyonkuru


