Mu muhango wo guhemba no gushimira abasora bagaragaje ubudasa mu mwaka wa 2020- 2021, wabaye kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2021 uyobowe na Nyakubahwa Perezizida wa Repubulika Paul Kagame, hagaragajwe ko Uruganda rwa AMEKI Color rwashinzwe rukaba runayoborwa n,inararibonye mu Ishoramari ry’u Rwanda Bwana Rusirare Jacques rukomeje kuza ku isonga ku basora neza mu gihe cy’imyaka 10 ishize ndetse na mbere yaho rukaba rutaratezutse kuza ku isonga.
Umukuru w’igihugu Paul Kagame, y’ibukije abanyarwanda akamaro gakomeye imisoro ifitiye igihugu n’abanyarwanda muri rusange, hagamijwe ahanini kugera ku Iterambere rirambye, bityo asaba abo bireba bose gukomeza kubikora badatezuka, bakarushaho guhanira ishema ry’igihugu hatangwa iyo misoro uko bikwiriye, kugira ngo igihugu gikomeze kwiyubaka kibikesheje imbaraga z’abagituye hadategerejwe imfashanyo z’amahanga.
Mu babishimiwe by’umwihariko kuri uwo munsi bakomeje kugaragaza uburyo bwiza bwo gukorana n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, bakaba abasoreshwa beza b’ibihe byose, harimo Uruganda rw’Amarangi rwa AMEKI Color, rumaze kugaragaza ibigwi by’igihe cyose mu gusora neza, rukaba rumaze imyaka 10 ruza ku isonga y’abasora neza kandi na mbere y’iyo myaka rukaba rwari rumaze indi nkayo ruri ku isonga nk’uko bisanzwe.

Uruganda AMEKI Color rumaze kwegukana ibikombe byinshi kubera gutanga Servise nziza
Ni kenshi Uruganda rw’AMEKI Color rwakomeje kugaragaza ko rwumvise kurushaho akamaro ko kubaka igihugu hifashishijwe imbaraga z’abagituye, mu gutanga imisoro n’amahoro y’ibikorwa bibyara inyungu biba byakozwe, bikagaragazwa n’uko kuva mu mwaka wa 2000 uru ruganda rw’AMEKI Color ruyobowe n’Umushoramari w’inararibonye Rusirare Jacques ushimirwa na benshi gukora amarangi y’ikitegererezo mu Rwanda no muri kano gace ka East Africa ruherereyemo rwagiye ruza ku isonga y’abasora neza kandi b’ibihe byose.
Mu biganiro bitandukanye ku ma Radiyo n’ibinyamakuru Bwana Rusirare Jacques yagiye yumvikana avuga ku ibanga uruganda ahagarariye rukoresha, kugira ngo rukomeze kuba ikitegererezo mu Rwanda no mu mahanga, ko ari ugukora ibyiza kandi biramba.

Bwana Rusirare Jacques Umuyobozi Mukuru akaba na nyiri Uruganda rwa AMEKI Color
Mubyo agarukaho kenshi, birimo Gukunda ibyo ukora kandi ukabikundisha n’abakugana, gutanga Serivice nziza buri gihe, Gukurikiza gahunda za zose za Leta zigamije kuzamura igihugu birimo gutanga imisoro n’amahoro y’ibyo wakoze, wacuruje cyangwa wungutse n’ibindi.
Aganira n'ikinyamakuru igisabo.rw/ mu minsi ishize Bwana Rusirare Jacques Umuyoobozi Mukuru w'Uruganda AMEKI Color, avuga ko usibye no kwishyura imisoro yose ku bikorwa n'ibicuruzwa by'Uruganda, buri mukozi wese ukorera uruganda ngo atangirwa imisoro n'imisanzu uko iteganyijwe kandi bagahabwa n'ubwishingizi mu kwivuza, ibituma umuntu wese ukoze muri AMEKI Corol, akora yumva nawe ubwe afite umutekano wose. Bityo nawe agaharanira ko umusaruro waboneka kurushaho mu byo akora yose.
Ubwo ikinyamakuru igisabo cyaganiraga kandi by’umwihariko n’abamwe mu bubatsi bo mu mujyi wa Kigali, bakabazwa ubwoko bw’amarangi bakoresha mu kazi kabo ka buri munsi, hafi ya bose bahurije mu kuvuga ko mu marangi yose bifashisha iry’AMEKI Color ari ryo rya mbere, kandi ko rifite ifite ibanga ryisangije mu bwiza no gukomera aho risizwe, ku buryo umwubatsi utarikoresheje cyangwa se agasanga ku isoko agiyeho ryahashize ahita yumva ko abuze ikintu cy’agaciro, bityo bikamusaba gukoresha ibishoboka byose kugira ngo agere ahandi hose yarisanga cyane ko riba riboneka mu maduka yaryo «Quincaillerie» hafi ya hose mu gihugu.
Ntabwo ari ababubakisha amazu bonyine. Ikinyamakuru igisabo cyanaganiriye n’abacururiza ibikoresho by’ubwubatsi bitandukanye mu mujyi wa Kigali Quincaillerie, nko mu Gakiriro ka Gisozi n’ako mu mujyi wa Kigali, abacururiza Kicukiro Centre, Gikondo na Kabeza. Muri uko kubasura tukaba twarasanze byibura 95% ry’amarangi bacuruza ari ay’Uruganda rwa AMEKI Color.
Icyo abaganirijwe bose bahurizaho ni uko amarangi ya AMEKI Color abayakoresha ngo bayakundira ugokomera kwayo no gutanga umucyo aho yakoreshejwe hose.
Igikorwa ngarukamwaka cyo gushimira abasora bitwaye neza, gitegurwa buri gihe n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahoro RRA gifatanyije n’Urugaga rw’Abikorera PSF, muri iyi myaka 10 ishize, Uruganda nyarwanda rukora amarangi ashimwa na bose rwa AMEKI Corol, rukaba rwarakomeje gushimirwa nk’Umusoreshwa mwiza w’ibihe byose.
Uyu mwaka wa 2020-2021 rukaba rwarabishimiwe hamwe na Banki ya Kigali, ibigomba kubera n’abandi bashoramari urugero rwo gukora neza ari nako batanga imisoro cyane ko ariyo igihugu gishingiraho gikora gahunda y’ibikorwa bya buri gihe, nk’uko Abayobozi bakuru b’igihigu babigarukaho kenshi.

Iyi ni imwe mu mazu yasizwe n’irangi rya Ameki Color iherereye mu Mujyi rwagati

Mu bubiko bw’uruganda rwa Ameki Color
