Abantu batanu baguye mu gitero bikekwa ko ari icy’iterabwoba ubwo imodoka yinjiraga mu kivunge cy’abaturage ikabagonga igendera ku muvuduko udasanzwe, 40 bagakomereka bikabije.
Amakuru y’uwagabye iki gitero cyabereye mu gace ka Waukesha muri Leta ya Wisconsin ntabwo aramenyekana, nubwo Polisi yamaze gutangaza ko umuntu ukekwaho gukora aya marorerwa yatawe muri yombi.
Nubwo iperereza rigikomeje, hari abakeka ko iki gikorwa kiri mu rwego rw’iterabwoba, hashingiwe ku buryo bwakoreshejwe bwo kugonga abantu ku bushake, bwakoreshejwe mu bindi bitero by’iterabwoba mu bihugu birimo u Bwongereza, u Bufaransa, u Burusiya n’ibindi bihugu byinshi.
Mu minsi ishize nabwo hari haherutse kugabwa ikindi gitero mu Bwongereza, aho umwiyahuzi yaturikije imodoka mu Mujyi wa Liverpool, bikarangira ahasize ubuzima, mu gikorwa Polisi yo muri icyo gihugu yavuze ko ari icy’iterabwoba.

Amerika: Abantu batanu baguye mu gitero bikekwa ko ari icy’iterabwoba