Mu rugendo rutari rworoshye rw,imyaka isaga ibiri Umuryango uharanira imibereho myiza n,uburenganzira bwa Muntu HDI yari imazemo itanga ubukangurambaga ku bana bahuye n,ibibazo byo kubyara imburagihe hagamijwe ahanini kubahumuriza banagirwa inama zo kwirinda kurushaho kuzongera guhura n,ibibazo nk,ibyo, banashishikariza n,ababyeyi babo ndetse n,abayobozi bo mu nzego zitandukanye kwita kuri urwo rubyiruko kurushaho, igikorwa cyo gusoza urwo rugendo mu Turere twose tw,u Rwanda rwabereyemo cyasorejwe mu Karere ka Gasabo Umujyi wa Kigali kuwa 29 Ukwakira 2021.
Ni amahugurwa yageze ku bantu basaga ibihumbi 20, biganjemo urubyiruko rw,abana b,abangavu babyaye imburagihe batarageza ku myaka y,ubukure, ababyeyi babo, abakora uburaya, abayobozi b,inzego z,ibanze n,abo mu butegetsi bwite bwa Leta ndetse n,inzego z,umutekano, hagamijwe ahanini gushishikariza abo bireba bose kudafata ikibazo cy,ihohoterwa ry,abana nkicyoroshye bakaba bagomba kubarinda ibyonnyi hakiri kare kandi na buri munsi, abahuye n,ikibazo cy,isambanywa bakabakurikiranira hafi ntibatereranwe ahubwo bagafashwa kwiyakira no kwirinda kugwa mu mutego w,abashukanyi.
Bwana Mporanyi Theobald lmpuguke mu bigendanye n,ubuzima bw,imyorokere akaba Umugishwanama muri HDI wakurikiraniye hafi urwo rugendo rw,imyamyaka ibiri cyane ko yari mubatangaga inyigisho, avuga ko yishimiye cyane ko basoje ikivi mu rugendo rutari rworoshye, gusa akishimira ko igikorwa cyagenze neza Kandi n,umusaruro bari bategereje akizera ko wabonetse kuko abahuguwe basobanukiwe bihagije uburyo bwo kwita no gukurikiranira hafi ubuzima bw,abana b,abangavu ari nako bafata ingamba zihamye zo kubarinda ababicira ubuzima babashukisha ibintu bidafashe kugira ngo babone uko babasambanya.
Agira ati ” ni igikorwa cyatangiye mu ntangiriro z,umwaka wa 2919, Ibyo dukora bikaba bigamije gushyira mu bikorwa Iteka rya Ministre ryo kuwa 08/04/2019 ryerekana ibyiciro by,abahohoterwa ari naho bagomba gufashwa igihe bashatse gukuramo inda baba batewe batabishaka, barimo abana bato batarageza igihe cyo gukura, uwagizwe umugore imburagihe, uwatewe inda n,uwo bafitanye isano, uwashyingiwe ku gahato n,uwo atihiriyemo, cyangwa uwo muganga yemeje ko inda atwite ishobora ku mugiraho ingaruka byanamuviramo urupfu. Muri uru rugendo twarimo abahuguwe bakaba barasobanuriwe bihagije ibigendanye naryo, buri wese bireba akaba yarafashe ingamba zigamije muri rusange kurinda iby,ihohoterwa ry,abana n,irishingiye ku gitsina.
Bwana Mporanyi avuga ko mu biganiro bagiye bagirana n,abana bavuga ko ihohoterwa riva ku bushukanyi bw,abahendesha utuntu banabizeza ibitangaza, abakora uburaya bo ngo benshi bakavuga ko babiterwa n,ubukene n,amakimbirane yo mu miryango yabo atuma batitabwaho n,abababyaye bagahitamo gushakira amaramuko ahandi bifashishije umubiri wabo.
Asoza asaba ababyeyi kwita kurushaho ku burere bw,abana babo babatoza kwirinda ababashukisha ibintu, abayobozi bakaba bagomba ngo gufata iya mbere mu kurengera umwana w,umukobwa no gukurikiranira hafi amakimbirane yo mu ngo ariyo akunze kuba intandaro yo gutuma abana ba mwe bishora mu buraya bajyanwe no gushaka ibyo baba babuze iwabo mu rugo.
Mwitende Jean Pierre, umwe mu babyeyi bafite abana bahohotewe bagaterwa inda bakiri bato kuko uwe yari afite imyaka 15 gusa, avuga ko yanyuzwe n,inyigisho yahawe akaba agiye gufata ingamba zo kurinda abana be uwahuye n,ikibazo akaba agomba gukomeza kumwitaho kurushaho gusa ngo ababazwa n,uko uwamuteye inda yamuhishwe n,umwana we ndetse ngo n,Umukuru w,Umudugudu yanze kubimufashamo Kandi azi neza aho aherereye cyakora ngo nyuma y,amahugurwa agiye gushyiramo imbaraga umwana we abone ubutabera.
Nyirandegeya Godeliva wo mu murenge wa Gatenga Akarere ka Kicukiro, avuga ko ari Malayika Murinzi kubera abana b,imfubyi yagiye atoragura akabarera n,ubwo ngo bagiye bamutenguha bagaterwa inda n,abantu atigeze amenya ku buryo mu bana 9 yareze 2 muri bo ndetse n,uwe wa gatatu batewe inda imburagihe ntiyanamenya abazibateye. Gusa ngo nyuma y,amahugurwa yungutse byinshi bizamufasha kwita kuri abo bana arera ndetse n,abe muri rusange Kandi ngo ahungukiye ubwenge bwo gukurikirana abagiye bamwangiriza abana. Asaba ubufasha bishoboka bwamufasha kurera no kwita ku mfubyi arera yagiye atoragura ari impinja akaba nta bushobozi afite bwo kubitaho kuko ari umupfakazi.
Umuryango uharanira imibereho n,uburenganzira bya Muntu igikorwa usoje cyakozwe mu guhe cy,imyaka ibiri, giterwa inkunga n,Umuryango w,Imbuto Fondation ku bufatanye bwa Ministeri y,Ubuzima mu kigo cyayo cya RBC, bene guhugurwa n,ababahuguye bakishimira umusaruro mwiza wavuye mu nyigisho zitandukanye zatanzwe mu gihugu cyose.






