Rutsiro: Umuturage yatemewe inka hakekwa uwo yatwariye umugore

admin
1 Min Read

Mu Murenge wa Mukura w’Akarere ka Rutsiro, haravugwa inkuru y’inka yatanzwe muri gahunda ya Girinka yatemwe bikaba bikekwa ko byakozwe n’uwo nyir’inka yatwaye umugore.

Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuri uyu wa 21 Ukwakira 2021, nibwo Byukusenge Jean Claude wo mu Mudugudu wa Sanzare, Akagari ka Kabuga yabyutse asanga inka ye yapfuye bayitemye.

Byukusenge avuga ko uwo akeka ari uwo bafitanye ikibazo. Byukusenge yirukanye umugore babanaga acyura umugore w’uwo mugabo ariko ntabwo bari barasezeranye byemewe n’amategeko.

Ukekwaho kuba yatemye iyi nka, atuye mu Murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi. Umurenge wa Rubengera uhana imbibi n’umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Bisangwabagabo Sylvestre, yatangarije IGIHE ko nyuma yo kumenya aya makuru bafatanyije n’inzego z’umutekano bashakisha, ukekwa, ubu akaba yafashwe afungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Rubengera mu gihe iperereza rikomeje.

Yakomeje agira ati “Tugiye gukora inama n’abaturage. Mu butumwa twabageneye harimo kubasaba kwirinda gukora ibikorwa bigayitse nk’ibi, niba ufitanye ikibazo na mugenzi wawe hari inzira bishobora kunyuramo ikibazo kigakemuka, utagiye kwihorera utema inka, inka ifitiye akamaro abaturage. Ikindi dusaba abaturage ni uko bakwiye kubana barasezeranye imbere y’amategeko kuko ibintu bijyanye n’ubushoreke n’ubuharike ni byo biteza ayo makimbirane yose”.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *