Sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda na Canal+ batangiranye imikoranire igamije korohereza abakiliya b’iyi sosiyete icuruza amashusho, kuba umukiliya ashobora kugura ifatabuguzi bifashishije Airtel Money.
Mu gitondo cyo kuri uyu munsi tariki ya 21 Nzeri 2021 imbere y’itangazamakuru niho habareye umuhango w’amasezerano yo kuba batangije ubufatanye bwo korohereza abakiliya bifuza kujya bagura ifatabuguzi biakoresheje Airtel, Ni umuhango wabereye ku cyicaro cya Canal + Rwanda giherereye mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge.
Canal+ imaze kugira abayoboke benshi kubera amashusho ntagereranywa igira adacikagurika, ifatira ku muyoboro wa Satelite mu bihugu birenga 25 byo muri Afurika.
Ku ruhande rw’umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda Emmanuel Hamez yavuze ko ari ibintu by’agaciro kongera iyi serivise mu zo Airtel Money isanzwe itanga, agaragaza ko ari amahirwe y’abakiliya b’impande zombi.
Ati “Twishimiye kubereka amasezerano twagiranye, ni serivise nshya yiyongere mu zo dutanga twifashishije Airtel Money, duhaye ikaze abakiliya ba Canal+ baryoherwe na serivise zacu.”
Mu bukangurambaga buherutswe gutangizwa na Airtel Rwanda bwa ‘Ohereza amafranga ku Buntu’ bwadabagije abakiliya ba Airtel Rwanda aho basanzwe bakoresha serivise za Airtel Money zo kohererezanya amafaranga ntakiguzi aciwe.
Ibi ni nabyo Umuyobozi wa Airtel Rwanda, yagarutseho yibutsa ko gukoresha Airtel Money ugura ifatabuguzi rya Canal+ nta kiguzi uzajya ucibwa.
Uwifuza kugura ifatabuguzi rya Canal+ yifashishije Airtel Money, asabwa kwandika *500*4*3*2*4*1# ubundi akongeraho nimero ya decoder hanyuma akishyura umubare w’amafaranga ujyanye n’ifatabuguzi yifuza.
Ni mugihe Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua yavuze ko bishimiye amasezerano bagiranye na Sosiyete yorohereza abakiliya ariyo Airtel Rwanda.
Ati “Ni ibyishimo kuri twe kuba abakiliya bacu bagiye gutangira kugura ifatabuguzi bifashishije Airtel money, nibaza ko bizaba ari byiza kuba babasha kwigurira ifatabuguzi mu buryo buboroheye, budahenze kandi bitabasabye kuva mu rugo.”

Ni amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono n’abayobozi ku mpande zombi
Umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda Emmanuel Hamez yemeza amasezerano mashya na Canal+
Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua nawe yemeje amasezerano y’ubufatanye na Airtel Rwanda
Airtel Rwanda na Canal+ bagiranye amasezerano yo korohereza abakiliya babo mu kugura ifatabuguzi