Kamonyi : Ibikorwa by’Iterambere by’Umurenge wa Runda birahesha ishema abatuye Intara y’Amajyepfo bose

admin
5 Min Read

Umwe mu Mirenge 12 igize Akarere ka Kamonyi wa Runda, ukaba mu marembo y’abinjira mu Mujyi wa Kigali n’abawusohokamo berekeza mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, abawuyobora n’abawutuye barishimira ibikorwa by’amajyambere bimaze kugerwaho mu Murenge wabo birimo inganda, imihanda, amashuri n’amavuriro biri mu bifasha Akarere ka Kamonyi n’Intara y’Amajyepfo muri rusange guterwa ishema n’ibimaze kugerwaho.

Umuyobozi w’Umurenge wa Runda Rafiki Mwizerwa aganira n’ikinyamakuru Igisabo avuga ko ubufatanye bw’abaturage n’abashoramari, mu gihe gito Umurenge wa Runda umaze guhinduka umujyi utandukanya na gato n’iyindi yo mu Rwanda iri kuzamuka kubera ahanini umuhate washyizweho bityo ibimaze kugerwaho bikaba ibyo kwishimirwa na buri wese uhagenda.

Agira ati “Umurenge wa Runda ufite byinshi by’indashyikirwa byashimirwa na buri wese birimo amashuri hubatswe ibyumba by’amashuri 80 n’Imidugudu 130, twavuga nk’umuhanda wa Kaburimbo Ruyenzi-Gihara wa Kilometero 5, uwa Bishenyi wa Kilometero 2 ugera ku bitaro by’amaso, twavuga inganda zirimo izikora ibiribwa bitandukanye, uruganda rukora imisatsi y’abagore, urukora imifuka y’umuceri, iz’ibinyobwa nka Ingufu Gin, urukora ikigage, n’izenga urwagwa rwa kijyambere nka Mburwa, urukora impapuro z’isuku n’izindi.”

Bwana Rafiki Mwizerwa avuga ko nk’Umurenge w’umugi bafite umutekano usesuye aho bafite irondo ry’umwuga rifite imodoka, imyenda y’akazi, ibikoresho bihagije bifashisha mu kazi n’ibindi.

Ku bigendanye n’isuku avuga ko bafite Company ishinzwe isuku mu Murenge igakura imyanda ahantu hose uko bikwiriye.

Ku bigendanye n’imitirire hari gutunganywa ahantu umunani (Sites), zigomba kubakwamo inyubako zigezweho zunganira izimaze kubakwa mu bice bitandukanye by’umujyi hakaba hari gucibwamo imihanda ndetse hakabaho n’umushinga wo gucanira imihanda aho ku ikubitiro Kilometero 5 zikaba zigomba gucanirwa vuba bityo abantu bakomeze kugenda bafite urumuri ruhagije mu mihanda yabo.

Ibigendanye no kwirinda no gukumira Covid 19, Bwana Mwizerwa Rafiki avuga ko ku bufatanye bw’urubyiruko rw’abakorerabushake, inzego z’Umudugudu mu tugari n’abashinzwe umutekano hakozwe igikorwa cyo gukurikiza amabwiriza yose agamije gukumira no kurwanya ubwandu bwa Covid 19 igikorwa cyagenze neza bituma ubwandu bugabanuka kandi abantu bakaba bari kwitabira gukingirwa mu byiciro by’imyaka y’amavuko itandukanye ibitanga ikizere cyo kuyitsinda burundu.

Umuyobozi w’Umurenge wa Runda Mwizerwa Rafiki

Ku birebana n’ibanga Umurenge wa Runda ukoresha kugira ngo ibashe kugera ku bikorwa by’indashyikirwa, Bwana Rafiki avuga ko ibanga ari ugushyira umuturage ku isonga, aho Ubuyobozi n’abaturage babanza kumvikana ku bibakorerwa kugira ngo buri wese agire uruhare ku bimukorerwa.

Agira ati “Urugero nk’iyo tugiye kubaka ikiraro abaturage bashobora kwishakira umucanga na Sima noneho Leta ikabashakira ibiti bimini Kandi bikomeye mu mashyamba yayo ikiraro kikuzura neza ku bufatanye bw’impande zombi kuri gahunda ya TUJYANEMO ihuza Ubuyobozi n’abaturage.”

Bwana Rafiki ashima cyane ibikorwa n’ubwitange bw’abafatanyabikorwa beza by’Umurenge bagize iterambere rya 70% akabizeza ubufatanye n’umutekano w’ibikorwa byabo bya buri munsi bigamije kuzamura Umurenge, Akarere, Intara n’igihugu muri rusange.

Ku ngorane Umurenge waba uhura nazo, Umunyamabanga nshingwabikorwa Mwizerwa, avuga ko uretse icyorezo cya Covid 19 kiri kurwanywa amanywa n’ijoro nk’Umurenge w’umujyi bahura n’ikibazo cy’abajura batega abantu bakabambura cyane cyane amatelefoni n’udukapu gusa ngo bamaze kubivugutira umuti hashyirwaho irondo ry’amanywa n’ijoro ku buryo byatanze umusaruro uhagije ubwo bujura bukaba bumaze gucika cyane ko hagiye hakorwa urutonde rw’abakekwaho ubwo bujura abenshi bakaba barajyanywe mu Ngororamuco, abaturage bakaba bagomba kwizera inzego zabo z’umutekano kuko zikora neza akazi zishinzwe hagamijwe ko umuturage atahungabanywa n’icyo ari cyo cyose kimubuza umutekano n’umutuzo bye.

Ku birebana n’abashoramari bo mu Murenge wa Runda, ikinyamakuru Igisabo cyasuye Hotel Chris y’ikitegererezo muri uwo Murenge no mu Karere ka Kamonyi muri rusange, maze Umuyobozi wayo Umutegarugori umaze imyaka irenga 8 ashinze iyo Hotel ashimira cyane Leta y’u Rwanda ishyigikira abikorera na cyane urwego rw’amahotel na Chris irimo.

Avuga ko Akarere ka Kamonyi ari akarere kabereye ubukerarugendo n’amahotel mu buryo buboneye agasaba ababishoboye kuhashora imari ari benshi. Yishimira ko abakiliya bagana Chris Hotel ari benshi abizeza kuzakimeza guhabwa serivise nziza uko babyifuza.

Uretse Hotel Chris, Umurenge wa Runda ubonekamo na za Motel na maresitora atandukanye Ubuyobozi bw’umurenge bukavuga ko ari Iterambere ryo kwishimirwa riri mu bizamura ubukungu n’imibereho myiza muri rusange.

Umurenge wa Runda ni umwe mu mirenge 12 igize Akarere ka Kamonyi ugizwe n’utugari dutanu n’imidigudu 26, ukaba ari umurenge w’umujyi ufite ibikorwa byinshi bitandukanye bigamije kuzamura Umurenge, Akarere, Intara n’igihugu muri rusange, Ubuyobozi bukavuga ko iterambere ryihuse riri kugerwaho ku bufatanye bw’Ubuyobozi abaturage n’abafatanyabikorwa muri rusange.

Chris Hotel iri mu bituma Umurenge wa Runda uza ku isonga
Umuhanda wa Bishenyi ujya ku bitaro by’amaso
Uruganda rwenga ikigage ni umwihariko w’Umurenge wa Runda
Uruganda Ingufu Gin igisubizo cy’abikorera muri Runda
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *