Mu Mujyi Wa Kigali Habaye Impinduka Ku Ba Nyamabanga Nshingwabikorwa B’imirenge

admin
2 Min Read

Ku ikubitiro Ntirushwa Christophe wayoboraga umurenge wa Mageragere yimuwe ajya kuyobora umurenge wa Kigali.

Ni mugihe Niyibizi Jean Claude wayoboraga umurenge wa Kigali yagizwe umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Nyarugenge.

Gitifu Anathalie wayoboraga umurenge wa Gitega yagizwe umuyobozi w’ishami ry’uterambere mu mibereho myiza y’abaturage ku karere ka Nyarugenge, naho Kalisa J. Sauveur wari ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Nyarugenge yabaye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara; ni mugihe Mugambira Etienne wari Gitifu wa Nyakabanda yimuwe ajya kuyobora umurenge wa Gitega, akaba yasimbuwe na Florence wahoze ari mu murenge wa Gatenga mu bihe byatambutse, naho Mukandahiro Hydayat wayoboraga umurenge wa Nyarugenge ygiye kuyobora umurenge wa Kicukiro, aho yasimbuwe na Patricie Murekatete uvuye kuyobora umurenge wa Niboye.

Havuguziga Charles yavanywe mu murenge wa Kimisagara ajya kuyobora umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.

Mu karere ka Gasabo , Nduwayezu Alfred wayoboraga umurenge wa Kinyinya yimuriwe mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, naho Gitifu Ndanga Patrice w’umurenge wa Jali muri Gasabo yimuriwe mu murenge wa Gatsata, ni mugihe Kayihirura wari ushinzwe ubuhinzi mukarere ka Gasabo yabaye Gitifu w’umurenge wa Jali mu karere ka Gasabo.

Mu karere ka Kicukiro ho Gitifu w’umurenge wa Nibonyi Patricie Murekatete bamwimuriye mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge, naho Gitifu w’umurenge wa Kicukiro Vencent yoherejwe gukorera ku karere ka Kicukiro, ni mugihe Gitifu w’umurenge wa Masaka yoherejwe gukorera ku karere ka Kicukiro akaba ashinzwe ubuhinzi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *