Ibiro By’Ikinyamakuru Igihe Byahiye

admin
1 Min Read

Ibiro by’ikinyamakuru Igihe.com hafashwe n’inkongi kandi amafoto arerekana ko hahiye ibintu byinshi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yabwiye Taarifa ko hahiye etage ya kane Igihe.com yakoreragamo.

Ishami rya Polisi rizimya ryahageze rirazimya ariko ntiharamenyekana agaciro k’ibyahiye

Umuriro ngo watangiye ahagana saa yine z’ijoro utangirira ku gice kireba kuri Surfo ugana kuri REG.

Ikindi ngo ni uko igice cyose cya etage ya mbere hejuru cyahiye kirakongoka ndetse na etage ya kabiri uturutse hasi yahiye.

Bivugwa kandi ko abantu benshi bari batashye keretse ngo abana bari bakirimo tukaba tutaramenya ibyabo neza.

Ibiro bya Igihe.com biherereye mu nyubako yiswe ‘Kwa Ndamage’

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *