Amakuru agera ku kinyamakuru igisabo.rw/ ni avuga ko abanyamakuru Axelle Horaho, Sam Karenzi na Taifa Karisa Bruno bari bamenyerewe banakunzwe kuri Radio 10 bamaze kuyicika bakerekeza kuri Radio nayo imaze kwandika izina Fine FM ikorera I Remera.
Amakuru avuga ko abo basore bamaze gusinyana n’Ubuyobozi bukuru bwa Radio Fine FM amasezerano y’akazi yo kujya batanga ibiganiro by’imikino nk’uko basanzwe babifitemo uburambe hakaba hamaze gusinya Axelle Horaho na Sam Karenzi naho Taifa akazasinya asubitse mu rugendo arimo kubera ko yaherekeje ikipe ya APR iri mu marushanwa y’Afurika.
Ikinyamakuru igisabo.rw/ kiganira na Bwana Rutayisire Mushaija Donath Umuyobozi Mukuru wa Radio Fine Fm yagihamirije amakuru y'uko aba banyamakuru bakunzwe n'abantu benshi mu isesengura ry'imikino itandukanye bamaze gusesekara kuri Radio Fine FM abereye Umuyobozi Mukuru bakaba banamaze gusinya amasezerano abinjiza mu kazi.
Agira ati “nibyo Koko abanyamakuru batatu bakoreraga imwe mu ma Radio ya hano mu mujyi wa kigali, bamaze gusinya amasezerano y’akazi na Fine FM tukaba tubatezeho umusaruro ugaragara kubera ubuhanga n’ubunararibonye tubaziho mu biganiro byabo bityo tukizera ko abakundaga kubakurikira nta handi bazabasanga hatari kuri Fine FM.”
Asoza asaba abashoramari batandukanye n’abanyarwanda muri rusange gukomeza gukurikirana Radio yabo Fine FM ikomeje kubagezaho byinshi byiza bitandukanye birimo no kubazanira abanyamakuru b’umwuga bafite uburambe nk’abamaze gusinya amasezerano n’abandi bagasanzwemo.
Ikinyamakuru igisabo.rw/ cyagerageje kuvugana na Sam Karenzi ukuriye bagenzi be bamaze gusinyana amasezerano na Fine FM, ariko Telefoni ye ntiyadukundira.
Aba bakinnyi uko ari batatu bacitse Radio 10 nyuma y’igihe gito bakuwe mu kiganiro bumvikanagaho cyane kitwa urukiko bagahabwa izindi nshingano ibivugwa ko batigeze bishimira izo mpinduka none birangiye bahisemo kujya kuri Fine Fm aho bashobora kuzisanzura mu mpaka n’ibitekerezo bamenyereye gukoreramo ikiganiro.
Radio Fine Fm ni imwe mu ma Radio akunzwe mu Rwanda ahanini kubera ibiganiro n’amakuru biyicaho kenshi nk’ibigendanye no kuvugira abaturage bafite akarengane, ibikangurira abantu kwivuriza indwara Ku gihe, kuzirinda no kuzikumira n’ibindi.
Yatangiye ibikorwa byabo muri 2015, itangira ibikorwa byayo ku mugaragaro mu 2017 nk’uko Ubuyobozi bwayo bukuru bubitangaza.
