Hari abari gukekwaho gusimbura Busingye muri Minijust

admin
6 Min Read

Nyuma y’uko hatangajwe ugomba kuyobora Ministeri nshya y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’uburere mboneragihugu ariko uwari Ministiri w’ubutabera Busingye Johson agahindurirwa imirimo, benshi bakomeje kwibaza uwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame azashyira Kuri uriya mwanya ukomeye mu gihugu, Ministeri inafite aho ihuriye cyane n’iy’Ubumwe bw’abanyarwanda kubera ahanini amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abenshi mu bayigizemo uruhare rugaragara banakeneye kwiyunga n’abo bakoreye ibyaha bakaba barebwa cyane na Ministeri y’ubutabera.

'Nyuma Kandi y'uko abantu bishimiye bumwe mu bushakashatsi bukorwa n'ikinyamakuru igisabo.rw/ hagendeye kubyo abaturage baba bavuga, amazina y'abantu batanu basabirwa kuyobora iriya Ministeri yatugezeho n'ibishobora gushingirwaho kuri buri wese waramuka agiriwe ikizere.

Uza ku mwanya wa mbere ni Dr Bideri Diogene;

Uyu ni impuguke mu by’amategeko mpuzamahanga, akaba nawe ari mu bantu bazi neza iby’amateka y’abanyarwanda n’imibanire yabo kuko yabibayemo akanabikoraho ubushakashatsi bwinshi cyane cyane no ku bigendanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abifuza ko Dr Bideri Diogene yahabwa Ministeri y’ubutabera babishingira ko igihe cyose amaze muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside ari Umunyamategeko wayo Mukuru, Komisiyo yageze Kuri byinshi aho afatanyije na Dr Bizimana Jean Damascene wahawe kuyobora Ministeri y’Ubumwe bw’abanyarwanda basobanuriye bihagije abashidikanyaga Kuri Jenoside yakorewe abatutsi, bagahabwa amakuru n’amateka yayo bagasobanukirwa.

Bavuga Kandi ko ari umugabo utuje uzi kwakira neza abamugana ku buryo igihe yahabwa iriya Ministeri yabasha gukemura bimwe mubibazo bikunze kumvikana mu butabera no mu magereza akabibonera umuti uhamye ndetse akabasha Kugera ku gikorwa cyo guhuza abahamwe n’icyaha cya Jenoside n’imiryango y’abayikorewe haganishwa ku Ubumwe n’ubwiyunge.

Ibara rya jenoside yakorewe Abatutsi" Ikiganiro cyihariye na Dr Bideri  Diogène - YouTube
Dr Bideri Diogene

Uwa kabiri ni Me Kavaruganda Julien

Ni Umuhanga akaba inararibonye mu by’amategeko akaba anakomeje kugaragaza ubudasa mu kuyobora Urugaga rw’Abunganira Abantu mu nkiko(Abavoka).

Abamusabira kuyobora Ministeri y’Ubutabera bavuga ko aho abereye Umuyobozi w’Intiti mu birebana n’amategeko anashinzwe kunganira abandi yaciye akajagari mu mwuga, urwo rugaga bahuriraho rukaba ruza ku isonga mu zikora neza mu Rwanda.

Benshi bavuga ko uburyo ayoboye neza urugaga rw’Abavoka byamufasha kuyobora na Ministeri y’Ubutabera igihe yaba agiriwe Ikizere n’Umukuru w’igihugu ku buryo bahamya ko yakorana neza n’inkiko n’abacamanza n’ibigo biyishamikiyeho nka RCS n’ibindi.

Bavuga kandi ko Ubwitonzi, ubuhanga n’ubushishozi, gutega amatwi no gukorana neza na bagenzi be nabyo biri mu byamufasha kuyobora no kugeza byinshi Kuri Ministeri y’Ubutabera anafasha u Rwanda gukomeza kuba igihugu kigendera ku mategeko.

Dore abana bavuka ku byamamare byazize Jenoside babakurikije - Kigali Today
Me Kavaruganda Julien

Uwa Gatatu ni Dr Kayihura M. Didas

Uyu ni Umuyobozi w’ishyuri ry’amategeko riherereye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Uyu mugabo ushimwa na bose ubuhanga agaragaza mu kazi ka buri munsi cyane cyane abiga muri Kaminuza abereye Umuyobozi ya ILPD, bashimangira ko igihe cyose yagirirwa Ikizere cyo kuyobora Ministeri y’ubutabera yahuza ibikorwa byayo byose n’izindi nzego bwite za Leta agendeye ku bunararibonye mu miyoborere n’imicungire myiza y’ibyo ashinzwe asanganywe.

Ikindi ashimirwa uyu munyamategeko w’umuhanga ni uko kubera ubuhanga n’ubushobozi abonwamo na benshi hari ibigo n’amashyirahamwe byifuza kenshi kumugira umwe mu bayobozi b’inama z’Ubutegetsi kugira ngo abunganire muri byinshi.

Kubera ubuhanga afite no kumenya kubanira neza abo ayoboye n’abanyeshuri Dr Kayihura M. Didas akaba asabirwa kuyobora Ministeri y’ubutabera kugira ngo atange umusanzu wo kubaka igihugu cye agifasha nawe kuba ku isonga ry’ibihugu bigendera ku mategeko kinubahiriza uburenganzira bwa Muntu.

Councilors' Profiles
Dr Kayihura M. Didas

Uwa Kane ni Dr Evode Uwizeyimana

Uyu munyamategeko ubimazemo igihe akaba yarabaye Umunyamabanga wa Leta muri iriya Ministeri, abaganiriye na igisabo.rw/ bavuga ko igihe yagirirwa ikizere yayiyobora neza Kandi akayigeza Kuri byinshi.

Benshi bakavuga ko kuba ari mu bantu bagize uruhare mu ivugururwa ry’itegeko nshinga n’andi mategeko u Rwanda rugenderaho ari umusanzu w’ubwenge n’ubuhanga bwe yakomeje kugaragaza mu gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cye kigendera ku mategeko bityo agasabirwa kuyobora Ministeri y’Ubutabera ngo arusheho gusegasira no kurinda ibimaze kugerwaho mu butabera bw’u Rwanda benshi bafatiraho ikitegererezo.

Uwizeyimana Evode weguye akubise umusekirite ari mu ba Senateri 4 Perezida  Kagame yashyize ho – igisabo.rw
Dr Evode Uwizeyimana

Uwa Gatanu ni Madame Mukantaganzwa Domithila

Uyu munyamategeko wagize uruhare mu kuyobora Urwego rw’inkiko gacaca zigasozwa neza benshi mu abakorewe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babonye ubutabera kubera ko abenshi mu bayigizemo uruhare bemeye icyaha bagasaba imbabazi ari na ko hatangwa amakuru y’aho imibiri y’abishwe iri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro byose bivuye ku bukangurambaga bwa Mukantaganzwa wabakanguriraga kenshi gutanga amakuru yose no kwicuza ibyo bakoze kugira ngo banagabanyirizwe ibihano.

Benshi mu bifuriza uyu mutegarugori iki gihe ukuriye Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko bakavuga ko ubunararibonye, ubushishozi no kugisha inama kenshi byazamufasha kuyiyobora neza akayigeza ku rwego rushimishije.

The Senate of Rwanda approved Domitilla MUKANTAGANZWA as RLRC Chairperson
Mukantaganzwa Domithila

Ibitekerezo by’abifuriza bamwe mubo bazi ho ubuhanga bwo kuba bayobora Ministeri y’Ubutabera kugira ngo bakorere mu ngata Bwana Busingye Johson wari usanzwe ayoboye iriya Ministeri yayoboye igihe cy’imyaka irenga itandatu.

Uzashingwa Ubuyobozi bw’iriya Ministeri uwo ariwe wese ngo agomba gukomeza guharanira guca akarengane, guharanira ko u Rwanda rukomeza kuba igihugu kigendera ku mategeko n’uburenganzira bwa muntu ibihe byose.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *