Ni imiryango 51 yo mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyarugenge iterwa inkunga n’umuryango utegamiye kuri Leta Shelter Them Batarure Rwanda washinzwe n’impanga, Jocelyne Alexandres (Butoya) na Josephine Murphy (Bukuru) ku bigendanye n’imibereho myiza, Uburezi, Amakoperave n’ibndi. Bene gufashwa bakishimira ko mu gihe gito bamaze kugezwa kuri byinshi byo kwishimirwa.
Jocelyne Alexandres na Josephine Murphy bashinze Shelter Them Batarure Rwanda ni abanyarwanda baba mu gihugu cya Cananda bagamije ahanini gufasha abana n’ababyeyi bafite ibibazo by’imibereho mibi, kubura ibyo barya, ibyambarwa, kubura uko biga no kutitabwaho mu buryo buboneye n’ibindi.
Ni umuryango washingiwe muri Canada ariko ibikorwa byawo bikaba bimaze kuganza mu Rwanda nyuma y’aho bene kuwushinga basabiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubutaka bwo gukoreramo ibikorwa byabo by’ubugiraneza bitandukanye muri Rwanda Day yaberaga muri Canada 2016, bakaza kubuhabwa mu Karere ka Bugesera babifashijwemo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe itermbere RDB.

Bwana Jules Higiro uhagarariye Organization Shelter mu Rwanda, avuga ko umuryango utangira wafashaga abagore n’abana bafite imibereho mibi mu mujyi wa Kigali mu gace ka Kimironko, babafasha kubona amacumbi, ibyo kurya, kurihira abana babo amashuri ubwisungane mu kwivuza n’ibindi, kugeza ubwo babimuriye mu Karere ka Bugesera bamaze kuzurizwa amazu agezweho yo gutuzwamo bagasezerera ubukode.
Agira ati “Aho duherewe Ubutaka na Leta y’u Rwanda mu Bugesera, twahise dushyiraho ibikorwa remezo birimo amazu yo guturamo n’irerero ry’abana bava mu miryango twari dusanzwe dufashiriza i Kigali yagombaga kwimuka hamwe n’indi itishoboye yo mu Bugesra igizwe n’ababyeyi bari mu buzima bubakomereye dufashiriza mu ngo zabo.”
Bwana Jules Higiro, avuga ko abo bafashaga i Kigali bari imiryango 15, muribo imiryango 4 yasigaye yo ikaba ariho ifashirizwa bitewe ahanini n’ibigo ngo by’amashuri abana babo bigaho biba byarifujwe n’abaterankunga babo.
Indi miryango 5 nk’uko Jules higiro akomeza abivuga, niyo yubakiwe amazu yo guturamo agezweho imwe igizwe n’ibyumba 3 na salon n’ibigendana nayo, naho indi 6 yo kugeza ubu ikaba ikodesherezwa aho iba hafi y’ikicaro mu Bugesera, ariko banitabwaho kubirebana n’amafunguro, kwivuza, kurihira abana n’ibindi bigendanye n’imibereho myiza ya muntu.

Akomeza avuga ko uretse iyo miryango 11 bimukanye iva i Kigali indi 4 igasigarayo, hari indi 36 bafashiriza mu ngo zabo, ubu bakaba bari gutozwa gukorera mu ma Koperative aho bahawe umurima ku kicaro cy’umuryango bagomba guhinga ndetse bakanabakodeshereza no hanze yawo kugira ngo babashe kwihaza mu biribwa ari nako bizigamira bakoresheje ibimina.
Bwana Higiro Jules asoza ashimira Leta y’u Rwanda yabahaye ubutaka bwo gukoreramo ibikorwa byo gufasha abatishoboye, agasaba ko bibaye ngombwa bakongerwa ubundi kubera ko ibikorwa biri kugenda byaguka mu buryo bugaragara. Asaba abanyarwanda muri rusange bafite umutima wo gufasha, kugana Shelter Them Rubatarure Rwanda kugira ngo babunganire mu gufasha abana n’abandi bafite ibibazo bibangamira imibereho yabo na cyane ko kugeza uyu munsi nta muterankunga wo mu Rwanda urabageraho mu gihe abanyamahanga baba bifuza kubashyigikira ari benshi bityo akibaza ikizitira abanyarwanda muri icyo gikorwa cy’urukundo.
Muri iki kigo cya Shelter, gikorera mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kabuye, Umudugudu w’Agateko mu Karere ka Bugesera, ububyobozi bw’Umuryango buvuga ko uretse ibirebana n’ibiribwa no gushishikariza abo bafasha kwiteza imbere mu ma Koperative, hashyizwe imbere cyane uburezi bw’abana bibumbiye muri iyo miryango yavuzwe itishoboye mu byiciro byose, bahereye ku bana ahanini mu irerero, incuke, abanza, ay’isumbuye na Kaminuza.
Bavuga ko abo mu irerero no mu kiciro cy’incuke bigira ku kicaro cy’umuryango ari abana 87, bakaba babifashishwamo n’abarimu 9 babimenyereye kandi baba baratoranyije neza nyuma y’uko batsinze ibizamini, naho abo mu mashuri abanza bakaba ari 59 nabo bakaba biga ku bigo by’amashuli bisanzwe byegereye aho Organization, naho abo muy’isumbuye uko ari 28 bakiga ku bigo bitandukanye biri mu gihugu ndetse n’abo muri kaminuza uko ari 6 bikaba uko.
Abana bose bakaba ngo bafashwa kubigendanye n’imyigire yabo ya buri munsi bakaba ari 188, bakomoka mu miryango 51 itishoboya ifashwa na Sheltar Them Batarure Rwanda ibifashijwemo n’abageiraneza bagera kuri 215 biyemeje kwita kuri abo bana.
Bwana Julius Twahirwa Umuhuzabikorwa w’uburezi muri Sheltar Them Batarure Rwanda, avuga ko abana bo mu kiciro cy’irerero n’incuke bahabwa amafunguro incuro ebyiri ku munsi kandi bagakurikiranwa n’abarezi babo uko bigomba.
Agira ati “Muri kino kigo dufitemo ibyiciro bibiri by’abana, abo mu irerero bari mu kigero cy’imyaka itatu, hakabamo n’abo mu kiciro cy’incuke bo mu mwaka wa 1 kugeza kuwa 3, aho basoza binjira mu mashuli abanza.
Aba bana bigishwa mu buryo bwiza bakanahabwa ifunguro incuro ebyiri. Higamo abana bo mu miryango yubakiwe, ikodesherezwa n’indi ifashirizwa mu ngo iwabo kandi bariga neza uko bikwiriye.”
Bwana Julius Twahirwa, avuga ko igihe abana baba bari gukurikirana amasomo mu byiciro bitandukanye, ababyeyi babo nabo baba bari guhugurwa mu buryo bwo kwihangira imirimo, ubuhinzi n’ubworozi imibanire myiza hagati mu miryango yabo n’ibindi.

Umwe mubabyeyi witwa Mutamuriza Gerardine yubakiwe inzu akuwe mu buzima butari bwiza yari arimo mu mujyi wa Kigali ufite imyaka 36, akaba afite abana 7 barimo n’uwiga Kaminuza avuga ko yishimiye cyane kuba yarakuwe mu buzima bubi na Sheltar Them Batarure Rwanda, aho yakodesherezwaga inzu agahabwa ibiribwa akeneye none akaba afite inzu ye yisanzuramo n’abana be uko ari barindwi.
Agira ati “Ni ibintu bishimisjhije. Nari mbayeho nabi cyane n’abana barindwi ndera. Umuryango Sheltar waradufashije cyane sinabona uko mbivuga. Ndishimira ko banyubakiye inzu bakaba baranaduhaye isambu tugomba guhinga kugira ngo twihaze mu biribwa ari nako badufasha gukorera muri Koperative.”
Uyu mubyeyi avuga ko bari kugerageza ubworozi bw’ingurube n’inkwavu kugira ngo bazajye babona ifumbire ariko kandi banikenura, ubwo bazaba bagurisha ibibwana bizajya bivuka.
Gusa basaba umuryango Sheltar Them Tubatarure Rwanda kujya unabafasha kubona imyenda yo kwambara muri kino gihe bakiyubaka kandi bagafashwa kubona ibyangombwa by’ubutaka by’amazu bubakiwe, kugira ngo bizere neza ko amazu ari ayabo byuzuye.

Uyu Gerardine yunganirwa na Mukasindambiwe Donatha nawe ufashwa n’umuryango Sheltar Them Tubatarure Rwanda, cyakora we agafashirizwa mu rugo aho arerera abana bane ku myaka ye 33 n’undi atwite uri hafi kuvuka, avuga ko ari uwo yashakiye hanze kubera ko atabana n’umugabo.
Agira ati “nanjye ndashima Sheltar Them Tubatahure Rwanda yatwitaye kuburyo bwose. Ndayishimira ko Idutangira ubwishingizi mukwivuza arijye n’abana, ndetse bagahabwa ibikoresho by’ishuli n’imyenda.
Gusa byaba byiza natwe tugenewe ifunguro kuko n’ubwo byitwa ko tuba mu midugudu hanze mu miryango iwacu, kubona amafunguro biratugoye. Bari kudukodeshereza aho duhinga ariko nawe urabona izuba riri mu Bugesera ntacyo twejeje natwe bajye batwibuka baduhe icyo kurya nkabariya bubakiwe n’abakodesherezwa.”

Diane Gakemba, ni Umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’u Bwongereza, ikinyamakuru igisabo cyasanze ku kicaro cya Sheltar Them Batarure mu Bugesera, avuga ko amaze kumva ibikorwa byiza by’iyo Fondation byamunyuze ku mutima maze yiyemeza kubasura kugira ngo nawe arebe icyo yafasha abagenerwabikorwa kugira ngo barusheho gutera imbere no kugira ubuzima bwiza.
Agira ati “nkimara kumva ibikorwa byiza by’uyu muryango nk’umunyarwandakazi ukunda u Rwanda ndashaka kureba umuganda nanjye natanga. Ndumva icyo nafatanya nabo ari ibigendanye n’uburezi nko kubabonera ibitabo, ibigendanye n’amasomo ya mudasobwa, ibyo kwambara n’ubundi bushobozi nabasha kubona.”
Uyu munyarwandakazi Diane Gakemba, uba mu gihugu cy’u Bwongereza, avuga ko ari ingaragu ariko ufite umwana umwe, akaba yaravukiye i Burundi ariko akaba akunda igihugu cy’amavuko y’ababyeyi be u Rwanda, ari nayo mpamvu ari gushaka icyo yatwerera bariya banyarwanda bagenzi be bashinze umuryango wa Sheltar Them Tubatarure Rwanda, ugamije gufasha no gutera inkunga abatishoboye.

Jocelyne Alexandres na Josephine Murphy bashinze Sheltar Them Tubatarure Rwanda, bavutse mu 1977.
Sheltar Them Tubatarure Rwanda ifite intego yo kwita ku batishoboye barimo nk’abana b’imfubyi batagira kivugira, ku bijyanye no ku bagezaho iby’ibanze bakenera mu buzima. Kubarinda ihohoterwa, kwita ku burezi bwabo n’ibindi.
Ikindi Umuryango Sheltar Them Tubatarure Rwanda wibandaho hakaba harimo kumenya no kwita ku miryango abo bana bakomokamo mu rwego rwo kubafasha kwifasha biciye mu ma Koperative, amahugurwa atandukanye abahindurira imyumvire iganisha ku iterambere ryabo rirambye.





