26
Intare muri pariki ya Ngorongoro muri Tanzania zishe abana batatu bari bagiye gushaka inka z’iwabo zabuze.
Polisi yo muri icyo gihugu yatangaje ko byabaye kuri uyu wa Kane. Abo bana Polisi yo mu mujyi wa Arusha yatangaje ko bari bafite imyaka iri hagati y’umunani na 11.
Bagiye gushaka inka zabo zari zabuze nyuma yo kuva ku ishuri. BBC yatangaje ko uretse abo bana batatu bapfuye hari n’undi umwe wakomeretse.
Pariki ya Ngorongoro n’izindi pariki muri Tanzania ni ibyanya bikomye ariko hari ubwo Leta yemerera abaturage b’aba-Maasai kubamo no kuragiramo.
NIYONKURU Edouard