Abaturage batandukanye bo mu Murenge wa Gatenga bakomeje gushinja Ubuyobozi bwabo kutabaha ibiryo bagenewe na Leta n’ibitanzwe bigatangwa mu kajagari n’ikimenyane.
Urugero rwa hafi ni urwo mu Kagari ka Nyanza, umudugudu w’Ihuriro, isibo ya 8 y’Ubutwari ngo babika ibiryo kwa Mudugudu ‘Nshogoza Theogene’ bahengera ijoro riguye bakaba aribwo babiha ba Mutwarasibo nabo bakabiha abo bazi basanzwe batuye abacumbitsi ntibitabweho.
Bamwe mu baturage bo mu Isibo ya 8 y’Ubutwari mu Kagari Kanyanza, Umudugudu w’Ihuriro, baganiriye n’ikinyamakiru Igisabo bavuga ko kuwa mbere Isaa moya z’ijoro aribwo bumvise ko ibiryo biri gutangirwa kwa Mutwarasibo bagezeyo basanga byamaze gutangwa mukubikiza ngo buri wese akagenda ahabwa inusu y’ibishyimbo ababwira ko umurenge wabahaye bikeya.
Umuturage ufite umuryango w’abantu batandatu wo mu mudugudu w’Ihuriro ashinja Umutwarasibo w’Isibo ya 8 Kuba yarafashe ibiryo hakiri kare akabitanga nijoro mu ibanga ahereye ku bantu basanzwe batuye bafite n’amazu n’abakodesha abacumbitsi ntabiteho.
Agira ati ” twamenye ko ibiryo biri gutangwa saa moya n’igice z’ijoro tuhageze dusanga yamaze kubitanga ahereye Kubo basanzwe baziranye abandi barenga icumi aduha inusu y’ibishyimbo Kandi yandika ko twese twabihawe. Ntiyigeze atwandika ko tutabibonye yafashe impapuro ze arigendera.”
Bene kuduha amakuru bagashinja Mutwarasibo kutagira icyo yitaho ahanini kubera ko ngo ari umusaza aha abamukorera akazi ariyo mpamvu ngo babyihera abaturage basanzwe batuye abandi bakaviramo aho.
Ikinyamakiru Igisabo twavugana na Bwana MBIRINDE, utwara Isibo ya 8 mu Mudugudu w’Ihuriro avuga ko nta muturage wabuze ibiryo ngo bose yarabahaye ntawacikanywe.
Agira ati “bose twarabahaye ntawasagutse abavuga ko batabibonye abo ni abadashima bose twarabahaye.”
Uyu Mutwarasibo, ubeshyera abaturage ko badashima, avuguruzwa n’umukuru w’Umudugudu we w’Ihuriro, Bwana Nshogoza Theogene uvuga ko 1/2 cy’abagombaga guhabwa ibiryo batabibonye bari kunoza lisiti yabo ngo babibasabire Kandi ngo mu Isibo ya 8 iyoborwa n’uwo MBIRINDE ngo harimo ingo 6 yabahaye zitabonye icyo zirya.
Abajijwe impamvu batanga ibiryo nijoro kandi Leta ibitanga kumanywa, avuga ko ngo byabagezeho bwije banga kubirarana barabitanga babiha ba Mutwarasibo babijyana iwabo ari naho habereye ikibazo cyo kubitanga nabi uko babyumva.
Umuyobozi nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga, Mugisha Emmanuel aganira n’ikinyamakiru Igisabo avuga ko abaturage bose bo mu Murenge we babonye ibiryo bose ngo bake basigaye yabibahaye kuwa kabiri nta tariki ya 20 Nyakanga, ibigaragara ko nawe nta makuru afite kubera ko abakuru b’umudugudu n’amasibo babeshya ko abaturage bose babonye ibyo kurya nyamara benshi babogoza.
Ubwo twavuganaga n’uyu muyibozi w’Umurenge hari amajwi y’abaturage benshi yaduhamagaraga adusaba kubakorera ubuvugizi bw’uko babuze ibiryo mu gihe Gitifu w’Umurenge yavugaga ko nta muturage usigaye atagezweho n’ibiribwa.
Amakuru yageze ku kinyamakuru Igisabo ni uko buri muryango wagiye uhabwa ibiro 3 by’akawunga, 3 by’ibishyimbo n’umuceri hatitawe ku ngano y’abagize umuryango kubasanzwe batuye mu Isibo abandi bagahabwa ikiro kimwe gusa kandi bagashyirwaho ikimenyetso cy’uko bose bafashe ibingana. Gusa ngo hari abashize ubwoba bajyana icyo kiro bahawe ku Umurenge babaha byinshi ariko bihanangirizwa gutanga ayo makuru.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange abuga ko Nta muturage wo muri Kicukiro utarabonye ibyo kurya ngo na bake bacikanwe hari gikorwa urutonde rwabo ngo nabihabwe.
Agira ati”ndi mu Murenge wa Niboye n’ubundi turi gutanga ibiryo ngwino duhurire muri uwo mudugudu w’Ihuriro wirebere ko abantu batahawe ibiryo ndetse n’abacikanwe intonde zabo turazifite turikubibashakira.”
Ibyari byo byose uyu muyobozi w’Akarere ka Kicukiro nawe birashoboka ko nta makuru afite kubera ko bamwe mubayobozi be baratubwira ngo Nta muturage wacikanwe, ubundi ngo hari gukorwa izindi ntonde, mu gihe abacuruzaga udutaro, abadozi, abafundi n’abayedi bo mu Murenge wa Gatenga baduha ubuhamya ari benshi ko inzara ibishe cyane ko ngo n’uwagize icyo abona atarengerejwe ibiro bibiri by’ibishyimbo.

Aba baturage barataka ko batahawe ibyo kurya muri kino gihe cya Guma mu rugo, mu gihe Ministiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jmv yari yavuze ko abaturage batagomba kugira impungenge z’amafunguro kuko ngo Leta yazigamye ibiryo bihagije.

Igikomeje kwibazwa n’abantu benshi ni imikorere ya bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bikorera uko bishakiye batubahiriza
amabwiriza bahabwa n’ababakuriye yo kubaha no kubahiriza uburenganzira bw’umuturage ngo ahabwe ibyo akeneye nka bariya bo mu Murenge wa Gatenga.




















































