Home POLITIKEAbantu batanu byifuzwa ko batorwamo Umuyobozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’Uburere mbonera gihugu

Abantu batanu byifuzwa ko batorwamo Umuyobozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’Uburere mbonera gihugu

by admin
0 comments

Nyuma y’uko Inama y’Aba Ministiri itangarijwemo ishingwa rya Ministeri nshya ishinzwe Ubumwe bw’abanyarwanda n’Uburere mbonera gihugu ibitekerezo n’ibyifuzo by’abantu bitandukanye bikomeje kugaruka ku mazina akomeye mu Rwanda bifuza ko Umukuru w’igihugu yazatoramo umwe wo kumufasha kuyobora iriya Ministeri nshyashya bivugwa ko izaba ifite akazi kenshi ko gukomeza gusigasira Ubumwe n’imibanire myiza ndetse n’amateka arambye yaranze abanyarwanda.

Muri batanu baza ku myanya y’imbere hagaragaramo abantu b’inararibonye mu kumenya amateka n’imibanire by’abanyarwanda. Bene gutanga ibyifuzo by’abo babona bashingwa iriya Ministeri bakavuga ko uzagenwa wese yashaka uburyo igipimo cy’Ubumwe n’ubwiyunge gikomeza kwiyongera kikagera ku 100% abakibona mu ndorerwamo y’ubwoko n’ivangura bagacika burundu.

Citizens played central role in defeat of insurgency in Ruhengeri – Rucagu  | The New Times | Rwanda
Bwana Rucagu Boniface

Uwa Mbere mubifurizwa iri ya Ministeri nshya ni Bwana Rucagu Boniface. Uyu musaza w’inararibonye mubya Politike n’imibanire y’abantu igihe kire kire, bene gutanga amakuru bavuga ko uburyo yarwanyije abacengezi mu kitwaga Ruhengeri ubwo yayiyoboraga no mu Ntara y’Amajyaruguru muri rusange nta ntwaro akoresheje usibye ubwenge no kubabwiza ukuri bagashyirwa bavuye ku izima kuko babonaga ntacyo barwanira akwiriye iriya Ministeri. Bamushimira Kandi uburyo yayoboye Itorerero ry’igihugu, inyigisho yagiye aha urubyiruko n’ibindi byiciro bitandukanye byaciye mu Irorero bose bakaba bari kubaka igihugu mu nzego zitandukanye bisunze inama n’impanuro ze.

Speech by President of the Senate Hon Jean Damascene Ntawukuriryayo at  Urumuri Rutazima Flame Tour - YouTube
Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene

Uwa Kabiri ni Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene. Uyu Muganga w’impuguke mubya Pharmacie wakoze imirimo myinshi mu gihugu, birimo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’uburezi, Ministiri w’ibikorwa remezo, Ministiri w’ubuzima, Vice President w’inteko ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite, President wa Sena n’ibindi yasabiwe n’abatanze ibitekerezo iriya Ministeri bavuga ko ari umugabo wicisha bugufi Kandi uzi kuvugura abaturage no kubatega amatwi ku buryo ngo ubwo yari Perezida wa Sena yajyaga mu muganda kwifatanya n’abaturage wasozwa akicarana nabo bakaganira bamwibonamo nk’umuturage mugenzi wabo w’umunyarwanda nkabo. Bavuga ko nahabwa iriya Ministeri nta kabuza azayigeza kuri byinshi yisunze ubunararibonye n’ubuhanga afite.

L'IMMATURITE ET MALHONNÊTETÉ INTELLECTUELLE DU Dr JEAN DAMASCENE BIZIMANA  ET CIE – Intabaza.com
Dr Bizimana Jean Damascene

Uwa Gatatu ni Dr Bizimana Jean Damascene. Iyi mpuguke mu mateka y’u Rwanda wakoreye igihugu imirimo itandukanye kino gihe akaba ayoboye Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside ashimirwa ko ari umuhanga mu mateka n’imibanire y’abanyarwanda akaba yaranditse ibitabo byayo akanayakoraho ubushakashatsi bwimbitse ku buryo iyo ayasobanura adategwa na gato. Abifuza ko ashingwa iriya Ministeri bagahamya badashidikanya ko yazabasha guhuza no kunywanisha abene gihugu akabafasha no gusegasira ibimenyetso n’amateka byaranze igihugu kuva kuri Gihanga kugeza kuri Guverinoma y’Ubumwe bw’abanyarwanda iriho uyu munsi.

Tito Rutaremara on why the Rwandan youth are ready for the next steps of  the liberation journey - YouTube
Mzee Tito Rutaremara

Uwa Kane Mzee Tito Rutaremara. Uyu muzasa w’inararibonye w’ibihe byose kuva RPF yashingwa kugeza ubu, ashimirwa na benshi mubifuza ko yahabwa iriya Ministeri bashingiye ku bunararibonye, ishyaka n’ubutwari akorana imirimo ashinzwe. Bamushimira imirimo myiza yagiye akora guhera mu nteko ishinga amategeko mu mitwe yombi, gutegura Itegeko nshinga ry’igihugu rigenderwaho uko ryagiye rivugururwa kugeza ubu, by’umwihariko uburyo ngo yabaye Umuvunyi wishimiwe akanakemura ibibazo by’abanyarwanda bitandukanye ku buryo ngo mubamusimbuye ntawuratera ikirenge muke. Basoza bizera ko igihe cyose yashingwa iriya Ministeri nta kabuza abanyarwanda bazaba bahawe umuntu w’ingira kamaro uzi neza u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.

Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba -  RUSHYASHYA
Madame Ingabire Victoire Umuhoza

Uwa Gatanu ni Madame Ingabire Victoire Umuhoza. Uyu Mutegarugori w’impirimbanyi ya Demokarasi, ashyirwa ku rutonde rw’abashobora kuyobora Ministeri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’abantu batandukanye, ahanini bashingiye ko n’ubwo afite ishyaka ritaremerwa mu gihugu Dalfa Umurinzi ko mu migambi n’ibitekerezo bye usanga avuga mo kenshi Ubumwe bw’abanyarwanda bityo bagahamya ko nk’umuntu wabanye n’abanyarwanda b’ingeri zitandukanye baba abo mu Rwanda no mu mahanga, afite ubunararibonye bwo kuba azi bihagije ibitekerezo by’izo mpande zombi, ibyo yaheraho akomeza kunywanisha abanyarwanda mu buryo buhamye.

Urutonde rw’abasabirwa kuyobora iriya Ministeri nshya ni rwinshi, bigaragara ko ije yari inyotewe na benshi. Abantu bakaba bategereranyije amatsiko uzagirirwa
ikizere n’umukuru w’igihugu akayishingwa kugira ngo akomereze aho za Komisiyo na za Ministeri zari zifite Ubumwe bw’abanyarwanda n’uburere mbonera gihugu mu nshingano zabo bari bageze, na cyane ko ibyagezweho bakoze ari byinshi byo kwishimirwa no gukomeza gusegasirwa nk’uko abatanga ibitekerezo b’ingeri zitandukanye babihamya.

You may also like

Leave a Comment