Uyu munsi Tariki 14 Nyakanga 2021, Airtel Rwanda yatangije poromosi yo yo guha inyongera ya 20% ku bakiriya bayo bazajya bagura interineti bakoresheje Airtel Money.
Iyi poromosiyo ije ikurikira indi iherutse gutangizwa yo kohererezanya amafaranga ku buntu, poromosiyo yatumye abakiriya bose babasha kohereza amafaranga agera kuri miliyoni 2 kuri bagenzi babo b’abafatabuguzi ba Airtel Money kubuntu.
Atangiza ikigikorwa, bwana Amit Chawla yagize ati“ Uyu munsi twashoboje abafatabuguzi bacu kubona ibirenze kuri Airtel Money cyane cyane mu gihe baguze interineti”.
Abakiriya bashobora gukanda *500# cyangwa bagakoresha My Airtel App, iyi ikaba ari app yo kwihereza ifasha abakiriya ba Airtel kubona serivisi zose kuri telefone.
Yakomeje agira ati“ Abakiriyabashobora kwigurira interineti y’ukwezi ndetse n’iy’icyumweru bakoresheje Airtel Money, hanyuma poromosiyo yatangijwe uyumunsi ikabahesha interineti irenze kuyo baguze ku rugero rwa 20%. Urugero, umukiriya uguze interineti ya 30GB kuFRw 10,000 azahabwa inyongera ya 6GB za interineti kubera gusa ko yahisemo kugura akoresheje Airtel Money. Ibibisobanuye ko umukiriya wishyuye 10,000 azahabwa 36GB bitandukanye n’uko yari gukoresha ubundi buryo agura interineti agahabwa 30GB”.
Bwana Chalwa yakanguriye abakiriya ba Airtel gukoresha uburyo bwa kashilesi mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezocya Covid-19.

TumenyeAirtel Africa Limited:
Airtel Africa Limited ni ikigo nyafurika cy’itumanaho gikorera mu bihugu 14 muri Afurika. Airtel Africa yihaye intego yo gutanga serivisi z’itumanaho rigendanwa zidahenze kandi zirangwa n’udushya, muri iyo ntumbero ikaba iterwa inkunga n’umunyamigabane mukuru ariwe Bharti Airtel. Muri serivisi Airtel itanga harimo serivisi zo guhamagara hamwe n’iza interineti zikoresha 2G, 3G na 4G hamwe na serivisi zo guhererekanya amafaranga za ‘Airtel Money’. Mu mpera z’Ukuboza 2018, Airtel Africa yari imaze kugira abakiriya barenga miliyoni 97 mu bihugu byose ikoreramo.



















































