Home UncategorizedMugabo Nizeyimana Olivier yatorewe kuba Umuyobozi mushya wa FERWAFA ku bwiganze busesuye bw’amajwi 52 kuri 59

Mugabo Nizeyimana Olivier yatorewe kuba Umuyobozi mushya wa FERWAFA ku bwiganze busesuye bw’amajwi 52 kuri 59

by admin
0 comments

Ni mu matora y’Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA yateraniye I Kigali kuri iki cyumweru Tariki ya 27 Kanama agamije gutora Abayobozi bashya bagombaga gusimbura Komite yari iyobowe na RT J.Damascene Sekamana yari imaze iminsi mike yeguye.

Abakandida kuri uyu mwanya bari babiri, aribo Mugabo Nizeyimana Olivier uyobora ikipe ya Mukura VS na Rurangirwa Louis uyobora ikipe ya Rugende y’abagore.

Ku ikubitiro Rurangirwa yahise akuramo kandidatire avuga ko abona hari ibitarubahirijwe.

MUGABO N. Olivier atorewe kuyobora Komite Nyobozi ya FERWAFA ku bwiganze busesuye bw’amajwi 52 kuri 59

Gusa ntibyabujije ko amatora akomeza maze Mugabo Nizeyimana Olivier wanahabwaga amahirwe na benshi birangira ahundagajweho amajwi na benshi ibimuhesheje amahirwe yo kwicara muri iriya ntebe isumbye izindi muri Ruhago nyarwanda, aho byitezwe ko afatanyije na ekipe ye bagiye gushyira ku murongo mwiza FERWAFA bazamura impano z’abana banaharanira iterambere ry’amakipe agize FERWAFA nk’uko babisezeranyije abanyamuryango ubwo batangiraga kwiyamamaza kuwa 19 Kamena 2021

Mbere y’uko amatora aba kuri iki cyumweru abantu b’ingeri zitandukanye bakaba bari bagaragaje ko bashyigikiye byimazeyo Mugabo Nizeyimana Olivier barimo n’uwigize kuyobora FERWAFA Bwana Nzamwita Vincent de Gaulle wasabaga abanyamuryango kumushyigikira nk’umuntu w’inararibonye muri Ruhago yo mu Rwanda.

Mugabo Nizeyimana Olivier amaze imyaka igera ku icumi muri siporo yo mu Rwanda, akaba Ari na Rwiyemezamirimo umenyerewe hano mu Rwanda akaba atoranywe n’itsinda ry’abantu 9 rigiye kumufasha guhigura imihigo bahigiye abanyarwanda n’abakunzi ba Ruhago muri rusange, no kuzamura umupira wo mu Rwanda ukagera ku urwego rwifuzwa na benshi.

Mugabo Nizeyimana Olivier agiye kuzana impinduka muri Ruhago Nyarwanda

E.Niyonkuru

You may also like

Leave a Comment