Home UbuzimaURwanda rwahawe imashini zongera abarwaye COVID-19 umwuka

URwanda rwahawe imashini zongera abarwaye COVID-19 umwuka

by admin
0 comments

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zibinyujije muri Ambasade yayo iri i Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Kamena zashyikirije Minisiteri y’Ubuzima inkunga y’ibikoresho byo kwita ku barwayi ba Covid-19, ifite agaciro ka miliyoni 172 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki gikorwa cyayobowe na Amabasaderi wa Amerika mu Rwanda, cyatangiwemo imashini 100 za Video laryngoscopes, zifasha abaforomo kongerera umwuka abarwayi zikozwe mu buryo bugaragaza amashusho, buri mashini ikaba ifite agaciro k’ibihumbi 500Frw.

Hatanzwe kandi imashini ibihumbi 8 300 zo mu bwoko bwa oximeter, zizajya zifasha abaforomo kumenya ingano y’umwuka umurwayi afite mu maraso, buri mashini muri izi ifite agaciro kangana n’ibihumbi 13Frw.

Amabasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, yavuze ko ibi bikoresho byatanzwe kubera ubufatanye Amerika ifitanye n’u Rwanda mu kurwanya Covid-19.

Ati “Ubu ni ubufatanye buri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda kugira ngo dufatanyirize hamwe mu gutabara amagara y’abantu, turwanya Covid-19 n’ibindi bibazo biri mu buzima.”

Ibi bikoresho bihawe u Rwanda mu gihe ruri guhangana n’inkundura ya gatatu ya Covid-19, bikaba byatanzwe ku nkunga ya Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, bigezwa mu Rwanda hifashishijwe ubuyobozi bw’ingabo za Leta Zunze ubumwe za Amerika zikorera muri Afurika (AFRICOM).

Ikaba yarafatanyije n’ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyita ku butabazi (US OHDACA), muri gahunda idasanzwe yo gufasha abaganga guhangana na Covid-19.

Iyi nkunga ibarirwa muri miliyari 17 Amerika imaze guha u Rwanda kuva muri Werurwe 2020, igomba kuzakoreshwa mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya Covid-19.

Ikaba ikubiyemo kubaka amakarabiro y’intoki hirya no hino mu gihugu, gufasha mu bukangurambaga rusange, gufasha abakozi bakora mw’itumanaho n’imodoka zifasha gukurikirana abarwayi n’ibindi.

You may also like

Leave a Comment