Ni mu kiganiro cyahuje abanyamakuru kuri iki gicamunsi cyo kuwa 18 Kanama 2021 na Komisiyo y’amatora ya FERWAFA, hagamijwe gutangariza abanyarwanda n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange urutonde ntakuka y’abari guhatanira kuyobora FERWAFA muri manda nshya igiye kuza.
Bwana Kalisa Adolphe, uyoboye Komisiyo ishinzwe iby’amatora muri FERWAFA, akikijwe na Nsabimana Boniface umwungirije , batangaje ko abakandida babiri, batanze ibyangombwa bisaba kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA basanze bujuje ibisabwa, bityo hatangazwa ko Bwana Nizeyimana Olivier, usanzwe ayobora Ikipe ya Mukura Victory Sport na Rurangirwa Rouis, uyobora ikipe y’abagore ya Rugende y’abakobwa bemerewe bidasubirwaho guhatanira umwanya wa Perezida, uzayobora FERWAFA nyuma y’amatora ateganijwe kuwa 27 Kamena 2021.
Bwana Kalisa, avuga ko nyuma yo gusuzuma ibyangobwa by’abasabye guhatanira umwanya wo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’abo bateganya ko bazabunganira mu buyobozi bwabo, bagasanga bujuje ibisabwa bemejwe nk’abakandida ku buryo bwa burundu, biyo kandi bakaba bemerewe gutangira kwiyamamaza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 kugeza kuwa 26 Kamena i saa sita z’ijoro.
Bwana Kalisa ariko, avuga ko kuba abakandida batanzwe n’uruhande rwa Rurangirwa Rouis, barasanze harimo babiri muri bo batujuje ibisabwa, ko bitaba intandaro yo kumwangira kwiyamamaza kubera ko itegeko risobanura abujuje ibisabwa iyo barenze 70% by’abo yatanze ko amatora agomba kuba, noneho uwari wabatanz batujuje yaramuka atsinze amatora, akaba yemerewe kuba yabasimbuza mu nteko rusange ikurikiraho nyuma y’amatora.

Agira ati “Uruhande rwatanzwe na Bwana Olivier Nizeyimana, twasanze rwujuje ibisabwa byose biteganywa n’amategeko.
Uruhande rwa Rurangirwa Rouis twasanzemo babiri batabyujuje, ariko bikaba bitabuza umukandida Rurangirwa ko yakomeza, kubera ko yujuje byibura 70% by’abakandida be bujuje ibisabwa.”
Bwana Kalisa Adolphe, avuga ko kuva ejo kuwa 19 Kamena 2021 abakandida bose bemerewe gutangira kwiyamamaza ariko bigakorwa neza nta muvundo, hanazirikanwa amabwiriza yo yose agamije kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid 19.
Ku kibazo cyo kumenya uburyo abiyamamaza bazakoresha, avuga ko abakandida bahawe amabwiriza abigenga, bakaba bemerewe kwiyamariza mu banyamuryango ba FERWAFA uko ari 56, mu buryo bwose bushoboka.
Ikindi gishoboka bashobora gukoresha ngo ni itangazamakuru kugira ngo barusheho kumenyekanisha imigabo n’imigambi yabo mu buryo bunoze.
Bwana Kalisa agasaba abaziyamamaza kwirinda amaranga mutima n’imvugo zisesereza abandi, ahubwo bakavuga gusa gahunda zabo uko baziteguye bativanze muby’abandi.
Abajijwe niba Umuntu ashobora gukomeza kuyobora ikipe runaka igihe yaba amaze gutorerwa kuyobora na FERWAFA, Bwana Kalisa avuga ko, byumvikana neza ko iyo umuntu amaze gutorwa nka Perezida wa FERWAFA, yari afite ikipe ayoboye ngo agomba guhita yegura ku buyobozi bw’ikipe bagatora undi, kuko icyo gihe aba yabaye umubyeyi w’amakipe yose.
Mu minsi ishize, ubwo hatangazwaga ko Bwana Olivier Nizeyimana usanzwe uyobora ikipe ya Mukura, yatanze kandidatire yo gusaba kuyobora FERWAFA, abaganiriye n’ikinyamakuru igisabo.rw/, bishimiye cyane ukwiyamamaza kwe.
Bavuga ko igihe cyose yatsindira kwicara kuri iriya ntebe isumbye izindi muri Ruhago yo mu Rwanda, ngo byaba ari umugisha mwinshi kuri siporo yo mu Rwanda, kuko ubunararibonye ngo afite muri siporo, no kuba ari Rwiyemeza mirimo uzi gukora akazi ke uko bikwiriye, nta kabuza yazageza byinshi kubazaba bamugiriye ikizere n’abanyarwanda muri rusange.

Amatora yo guhatanira umwanya w’Umuyobozi mushya w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ateganyijwe kuzaba ku cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021, ukwiyamamaza kukazatangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 kamena, kugasozwa kuwa 26 kamena 2021 i Saa Sita z’ijoro.
Uzatsinda amatora akazasimbura RT Sekamana J. Damascenne wari uherutse kwegura ku mpamvu ze bwite.
E. Niyonkuru