Amakuru agezweho mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ni iy’abayozi bashya b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) agomba kuba mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena 2021 aho Bwana Olivier Nizeyimana Mugabo ahabwa amahirwe yo kuba umuyobozi mushya waryo nyuma y’uko atanze ubusabe bwo guhatanira uwo mwamya benshi bakaba bari kumwifuriza intsinzi ihamye.
Amakuru agera ku kinyamakuru igisabo.rw/ ni uko Kuri iki gicamunsi cyo kuwa 09 Kamena 2021, hatangajwe amazina y'abasabye kuyobora FERWAFA kugira ngo bakorere mu ngata abari bagize komite yacyuye igihe.
Ni kenshi hagiye hagaragazwa imicungire n’imiyoborere mibi yakunze kuranga abayobozi bagiye basimburana Kuri ririya shyirahamwe igitegerejwe na benshi baganiriye n’ikinyamakuru igisabo.rw/ akaba ari impinduka nyazo bategereje kuri Bwana Mugabo Nizeyimana Olivier Rwiyemezamirimo ukiri muto uzwi muri Volcano Express akaba n’umuyobozi Mukuru wa Mukura Victory ikipe yanateje imbere mu buryo bugaragara.

Biravugwa ko uyu muyobozi mushya ategerejweho akazi kenshi karimo kuzahura kurushaho umupira w’amaguru mu Rwanda haherewe ku bakiri bato. Amarushanwa mu bigo by’amashuri akagaruka mu buryo bugaragara nk’uko byahozeho hagamijwe gusigasira impano z’abakiri bato kuko aribo bakinnyi b’ejo hazaza. Ategerejweho kuzuza Hoteli ya FERWAFA yabaye agatereranzamba, benshi bakizera ko nka Rwiyemezamirimo uzi gucunga neza amasosiyeti y’ubucuruzi bwe nta kabuza mu mezi make Hoteli izatahwa ku mugaragaro.
Bwana Mugabo Nizeyimana Olivier, arahatanira kuyobora FERWAFA yisunze ikipe y’inararibonye mu mupira w’amaguru no kuyindi mirimo itandukanye. Ababonye iyi Ekipe igizwe na Mugabo Nizeyimana Olivier (Perezida), Habyarimana Marcel (Visi Perezida), Habiyakare Chantal (Komiseri ushinzwe imari), Cyamweshi Arthur (Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga), Gasana Richard (Komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa), IP Umutoni Claudette (Komiseri ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mikino), Nkusi Edmond Marie (Komiseri ushinzwe tekiniki n’iterambere ry’umupira w’amaguru), Tumutoneshe Diane (Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore), Uwanyiligira Delphine (Komiseri ushinzwe amategeko), Lt Col Gatsinzi Herbert (Komiseri ushinzwe ubuvuzi) Bakaba bashimira Bwana Olivier ko yahisemo neza Kandi ko biteguye kuzababa hafi kugira ngo umupira w’u Rwanda urusheho gutera imbere mu buryo bwo kwishimirwa.
Mugabo Nizeyimana Olivier, uhatanira kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ni Rwiyemezamirimo ukuriye ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye akanayobora ikipe ya Mukura ufite amateka maremare muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ategerejweho kuvugurura no kunoza umupira nyarwanda muburyo buhamye. Azaba ahanganye na Louis Rurangirwa, uyobora ikipe ya Rugende y’abagore.
E.Niyonkuru