Huye : Uruganda Indakamirwa ltd ruri ku isonga mu kongerera agaciro umusaruro w’ibitoki

admin
7 Min Read

Uruganda Indakamirwa ltd rutunganya inzoga yitwa Indakamirwa rukomeje kuza ku isonga mu guhesha agaciro ibitoki, kuko kugeza ubu ari rumwe mu nganda zikora inzoga nziza kandi rukoresheje ibitoki bikomoka iwacu mu Rwanda, ibi bikaba byarafashije abahinzi b’urutoki kubona aho bagurisha umusaruro wabo badahenzwe nkuko byahoze mbere.

uruganda Indakamirwa ltd rwahesheje agaciro umusaruro w’urutoki

Bwana Semwiza J Damascene washinze uruganda Indakamirwa ltd akaba asanzwe yarihebeye ubuhinzi n’ubworozi, yemeza ko yahisemo gushinga uruganda rukora inzoga yujuje ubuziranenge nyuma yo kubona ko hari abatesha agaciro inzoga gakondo bayinenga ko itujuje ubuziranenge, maze ahitamo kwiyambaza ibitoki akora inzoga yizewe.

Semwiza J Damascene asanzwe ari umuhinzi w’urutoki, akaba yariyemeje kuruhesha agaciro

Semwiza kandi usanzwe afite n’ubuhinzi bw’urutoki aganira n’ikinyamakuru igisabo.rw/ yatangaje ko gushinga uruganda rutunganya inzoga nziza yabitewe nuko aho avuka yahabonaga urutoki rwinshi ariko bajya kugurisha bakabona udufaranga tw’intica ntikize, maze ahitamo gutangiza uru ruganda mu rwego rwo kongerera agaciro ibitoki ariko agamije no gufasha leta mu guhanga imirimo mishya.

Kuba Semwiza yarahawe amahugurwa ku buhinzi kandi asanzwe afite urutoki byatumye atekereza gushinga uruganda rukora inzoga yujuje ubuziranenge izwi ku izina ry’ Indakamirwa

Uruganda Indakamirwa ltd rukaba rukora inzoga ikunzwe na Benshi kubera umwimerere wayo cyane cyane no kuba nta bindi bintu byinshi byongewemo, ibyo bikaba aribyo bituma ikundwa cyane.

Inzoga yitwa Indakamirwa ikundwa na benshi kubera ari umwimerere kandi yujuje ubuziranenge

Semwiza kandi yatangaje ko agitangira kwihangira umurimo yabona bigoye ndetse yabitangiye atabiha agaciro ariko kugeza ubu amaze kubona ko umuntu ashobora guhera ku bushobozi buto ariko akazagera ku bikorwa bikomeye nkuko nawe abona bigenda byiyongera.

Uruganda Indakamirwa ltd rufite ibyangombwa byemeza ko rukora inzoga yujuje ubuziranenge

Semwiza kandi atangaza ko nubwo hakiri imbogamizi z’igishoro gihagije, kubona imashini zigezweho kuko zisaba ubushobozi bwinshi, ariko yishimira ko uruganda Indakamirwa ltd rwabashije guha akazi abatari bacye ndetse nawe rukamufasha kwiteza imbere.

Uruganda Indakamirwa rukoresha imashini zigezweho, ariko rufashijwe kubona izindi zisumbuyeho rwarushaho kongera umusaruro mu bwiza n’ubwinshi

Mu bihe byavuba kandi Semwiza atangaza ko yiteguye gukomeza kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi dore ko afite n’umushinga w’ubuhinzi bw’imbuto zirimo inkeri n’amatunda, akaba yemeza ko abonye ubushobozi izo mbuto nazo yazibyaza umusaruro kugirango akomeze kwiteza imbere ndetse no guteza imbere igihugu cyacu.

Semwiza J Damascene yatangiye n’ubuhinzi bw’imbuto kugirango akomeze kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi

Semwiza aboneraho gushimira inzego zitandukanye, zirimo umurenge wa Mukura, akarere ka Huye ndetse n’intara y’amajyepfo kubera ubujyanama badahwema kubagezaho mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwiteza imbere no guteza imbere ibyo bakora.

Uyu muyobozi kandi aboneraho gushimira ikigo k’igihugu gitsura ubuziranenge RSB ndetse Na Rwanda FDA badahwema gukomeza kubatera ingabo mu bitugu kugirango bakomeze kurushaho gukora ibinyobwa byujuje ubuziranenge.

Uruganda Indakamirwa ltd rwemewe n’ikigo kigenzura imiti, ibiribwa n’ibinyobwa mu Rwanda (RWANDA FDA)

Semwiza J Damascene ni umwe mubagize amahirwe yo kubona amahugurwa atandukanye yaba ari ay’ubuhinzi ndetse no gukora ibinyobwa, ibi bikaba ari bimwe mu bimufasha mu gutunganya inzoga ikunzwe na benshi yitwa Indakamirwa.

Semwiza J Damascene yabonye amahugurwa atandukanye agahabwa na Certificate, ubumenyi yayungukiyemo nibwo bwamuteye imbaraga zo gushinga uruganda rutunganya inzoga nziza

Uretse kuba uruganda Indakamirwa ltd rwarafashije abahinzi kubona aho bagurisha umusaruro wabo w’ibitoki ariko uru ruganda rwafashije benshi mu kubona akazi ndetse no kugira akamaro mu iterambere ry’igihugu.

Semwiza umuyobozi mukuru w’uruganda Indakamirwa ltd agaragaza ubwitange mu iterambere ry’igihugu, yahawe ishimwe kubera umusanzu we mu kubaka ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze mu Murenge uruganda ruherereyemo

Izadufasha Flavier umukozi ushinzwe umusaruro n’ubuziranenge atangaza ko ibanga bihariye mu gutunganya inzoga ari ukugerageza gukora ibintu by’umwimerere byujuje ubuziranenge kandi bidahindagurika, ibyo bikaba bibafasha gutuma abakiriya babo bakomeza gukunda inzoga y’ Indakamirwa.

Iradufasha Flavier umukozi ushinzwe ubuziranenge yemeza ko biyemeje gukora inzoga y’umwimerere

Flavier kandi yemeza ko uruganda Indakamirwa ltd rwamugiriye akamaro kanini kuko rwamurinze ubushomeri none akaba abasha kubona iby’ibanze nkenerwa mu buzima bwe ndetse akabasha no gutekereza imishinga yazamugirira akamaro mu minsi iri imbere.

Inzoga Indakamirwa ifite umwihariko wo kuba idatera amavunane ku wayinyoye

Izadufasha aboneraho gushimira umuyobozi w’uruganda indakamirwa ltd kuko akomeza kubaba hafi kandi akabaha ibyo ibyo bagomba ku gihe harimo n’umushahara, ibyo bikaba bibafasha kubasha kwiteza imbere bakora imishinga itandukanye.

Gusa n’ubwo inganda zenga ibinyobwa mu Rwanda zikomeje kwiyongera ndetse no gukomeza gukora ibinyobwa byiza, haracyagaragara bamwe bagikora ibitujuje ubuziranenge, ibyo bikaba bimwe mu biteza igihombo abafite inganda kuko bamwe bahitamo kwigurira byinshi ku giciro gito dore ko abo bakora ibitemewe usanga badatanga n’umusoro.

Aho uruganda Indakamirwa ltd rukorera, ingamba zo guhangana na Covid 19 zirubahirizwa

Abenga ibinyobwa kandi baracyafite imbogamizi kuri bimwe mu bikoresho bakenera umunsi ku munsi birimo amacupa, kugorwa no kubona imashini zigezweho kuko zigihenze, aha niho abatari bacye bahera basaba inzego birebe ko zakomeza kubatekerezaho byaba na ngombwa bakaba babunganira kugirango umusaruro ukomeze kwiyongera mu bwiza n’ubwinshi.

Uruganda Indakamirwa ltd rwitabira ibikorwa ry’imurikabikorwa mu rwego rwo kugeza ibinyobwa byarwo kuri benshi babyifuza

Mu rwego rwo kwirinda kunywa inzoga itujuje ubuziranenge ndetse yagira ingaruka ku buzima bwawe byaba byiza wihitiyemo Indakamirwa kugirango wirinde amavunane n’izindi ngaruka zose ziterwa no kunywa inzoga mbi.

Uruganda Indakamirwa ltd uretse gukora inzoga nziza, rugaragara no mu bikorwa bitandukanye biteza imbere akarere ka Huye muri rusange

Uruganda Indakamirwa ltd rukaba ruherereye mu Murenge wa Mukura, akarere ka Huye mu ntara y’amajyepfo, ushatse guhagararira uru ruganda cyangwa gucuruza ibinyobwa byarwo wagera aho rukorera cyangwa ukaba wahamagara kuri 0788617764

Inkuru ya : Ndayisaba Eric

Tel : 0782511443

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *