Kansi ni umwe mu mirenge 13 igize akarere ka Gisagara, ukaba ari umurenge ufite amateka yihariye dore ko ari hamwe abihayimana bo muri kiliziya Gatolika bageze mu bambere mu hashyira 1910.

Uyu murenge kandi ni umwe mu mirenge igaragaramo iterambere rifatika dore ko kuva na cyera muri kano gace harangwaga ibikorwa remezo bitandukanye birimo amashuri abanza n’ayisumbuye atandukanye, ibikorwa by’abihayimana n’ibindi.



Gisagara imaze gutakaza mu iterambere umurenge wa Kansi nawo ntiwasigaye kuko muri ino murenge hunatswe ibindi bikorwa remezo bishyashya birimo amashuri, umurenge sacco, inyubako nziza ndetse ugezwamo n’umuriro w’amashanyarazi.

Iyo utembereye umurenge wa Kansi ubona abaturage basusurutse, ndetse abatari bacye barahumutse bihangira umurimo wiganjemo ubucuruzi butandukanye, dore ko muri ino minsi bafite akanyamuneza kubera umushinga Give Directly Rwanda wageneye buri rugo amafaranga ibihumbi Magana inani n’imisago kandi bakayahabwa ku buntu.
Mu murenge wa Kansi kandi ni umwe mu mirenge iri gutera imbere mu buryo bufatika, dore ko abaturage barenga 70% ubu bafite umuriro w’amashanyara, ibi kandi byunganirwa no kuba abatari bacye barayobotse inzira yo kwizigama.

Umurenge wa Kansi ufatwa nk’igicumbi cy’ubuhanga mu karere ka Gisagara kubera umubare w’amashuri uhasanga ndetse n’injijuke nyinshi zikomoka muri kano karere.
Gusa nubwo bimeze gutya muri uno murenge haracyagaragara ikibazo cya bimwe mu bikorwa remezo birimo amacumbi ndetse n’aho kwiyakirira hagezweho, usanga abagenderera uno murenge bisaba ko bajya kurara mu mujyi wa Huye cyangwa bakajya kurara muzindi centre zo mu karere ka Gisagara.

Tuzakomeza kubatembereza kano Karere kafatwaga nk’agakennye ndetse katagira n’umuhanda wa kaburimbo, ariko ubu gasigaye ari urumuri rw’intara y’amajyepfo mu iterambere.
Inkuru ya : NDAYISABA Eric
Tel : 0782511443

