Biravugwa ko Umuhanzi Rango KING yaba yarashinze uruganda rukora ibinyobwa bitemewe ndetse ahita abishyira ku isoko

admin
4 Min Read

Abaturage batuye mu Karere ka Nyagatare cyane cyane mu murenge wa Mimuli n’indi iwukikije bafite impungenge nyuma yo kubona ko muri kano karere hakomeje kwaduka ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bakeka ko bishobora guhitana ubuzima bwa bamwe mu babinywa.

Izi mpungenge ziyongereye ubwo muri kano karere hakomeje kugaragara ikinyobwa kizwi nka kambuca kitwa Impuzaburyohe mu bimera, ariko kitujuje ubuziranenge ndetse abagikora bakaba batanazwi neza kuko utapfa kubona uruganda rutunganya kino kinyobwa gishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Mugushaka kumenya birambuye inkomoko y’iki kinyobwa, twagerageje kugera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Mimuli ahavugwaga ko ariho kiriya kinyobwa kitwa impuzaburyohe mu bimera gikorerwa maze dusanga koko hari amaduka amwe namwe acuruza kiriya kinyobwa kitemewe.

Twagerageje gushakisha aho icyo kinyobwa gikorerwa ntibyatworohera, gusa twaje kumenya amakuru yuko kiriya kinyobwa gishobora kuba gikorerwa mu rugo rutazwi bigizwemo uruhare n’umuhanzi Rango King usanzwe akora indirimbo zitandukanye, ariko ubu akaba yari yinjiye mu kwihangira umurimo ariko agatangira gushyira ku isoko ikinyobwa gishobora guhitana ubuzima bwa benshi.

Mu kiganiro twagiranye na Rango King yemeye ko ariwe watangije ka Business ko gukora Kambuca ariko abizi ko akora ibitemewe, abajijwe niba byibuze yaba yarigeze apimisha iyo kambuca, yatangaje ko ibyo byose atarabikora ahubwo asaba ko umuntu yamufasha kubona S Mark.

Kubijyanye no kuba yarahise atangira gucuruza kiriya kinyobwa kandi kitemewe kandi kitanapimwe ngo amenyeko cyujuje ubuziranenge, yatangaje ko agicururiza mu cyaro ariko yamaze no gukodesha inzu mu mujyi wa Nyagatare akaba yiteguye ku kigeza henshi nubwo kitemewe.

Umwe mu banyamakuru watabajwe n’abaturage bamusaba ubuvugizi ko babatabariza, ibinyobwa bitemewe bigahagarikwa ndetse ababikora bagahanwa, yahamagaye nyiri uru ruganda nako ingirwa ruganda ariwe Rango King maze amutangariza ko yarari kugerageza ariko yahagaritse ku gicuruza, ibi ariko yabitangazaga mu gihe mu maduka atandukanye yo mu murenge wa Mimuli hakigaragara ibyo binyobwa.

Twavugishije umukozi mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge tumubaza niba byemewe ko ikinyobwa kijya ku isoko kandi kidafite ibyangombwa by’ubuziranenge cyangwa ngo kibe cyarasuzumwe , maze adutangariza ko bitemewe rwose, gusa ikibabaje nubwo bimeze gutyo hakomeje kumvikana amakuru avuga ko hari bamwe bahura n’ibibazo bitewe n’ibinyobwa bijya ku isoko bitujuje ubuziranenge.

Abaturage baboneraho gusaba leta ko yajya ikurikirana abantu bashyira ubuzima bw’abandi mu kaga bacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge, bakaba bakwiriye gufatirwa ibihano ntangarugero.

Abanyenganda kandi nabo batewe impungenge n’abantu bacuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko usanga babicuruza ku giciro gito, bigatuma benshi aribyo bahitamo kugura nubwo bamwe bibagiraho ingaruka zirimpo n’urupfu.

Mu gihugu hakomeje kugaragara ibinyobwa bitandukanye biba bitujuje ubuziranenge aha umuntu akaba yakwibaza niba inzego zibishinzwe ziba zisinziriye, turizera ko hari ikigiye gukorwa hato tutazisama twasandaye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *