Kayonza : abahinzi b’urutoki bahawe igisubizo cy’umusaruro wabo na Rugali Agro Proccessing Cooperative

admin
9 Min Read

 Mugihe hakunze kumvikana amajwi y’abahinzi b’urutoki bavuga ko batabona isoko ry’umusaruro w’ibyo beza, abo muri Kayonza no mu bice  baturanye bagize amahirwe kurusha abandi bose muri kino gihe, kuko Rugali Agro Proccessng Cooperative yenga ikanatunganya amoko y’ibinyobwa bitandukanye mu bitoki yabazaniye igisubizo kirambye ibagurira umusaruro wose w’ibitoki bejeje.

  Rugali Agro Proccessing Cooperative. Ni Cooperative yashinzwe n’abantu basanzwe bafite ubunararibonye buhagije mu by’ubuhinzi,  bagamije ahanini kubyaza ibitoki urwagwa rw’umwimerere nyarwanda ndetse n’inzoga zihiye zisanzwe zikomora umwimerere mu mahanga zizwi nka Liqors,  ariko Kandi izabo zikaba ziva mu bitoki byera mu Rwanda,  ibituma ziba ziryoshye kurusha izo mva burayi zari zimenyerewe.

  Mu gushaka kumenya neza ibikorwa bya Rugali Agro Proccessing Cooperative n’uburyo yateje imbere abahinzi b’urutoki, ikinyamakuru igisabo.rw/ cyatembereye mu Karere ka Kayonza bakoremo maze Umuyobozi w’uruganda Bwana Hodali Joseph, adutangariza ibyiza bakora, akarusho, ubwiza n’ibanga babikorana.

Avuga ko uruganda rwatangiye imirimo yarwo  mu 2018, koperative ikaba itunganya ibinyobwa birimo urwagwa rusembuye rukoze mu mutobe w’umuhama(Indakamirwa), urwagwa rusembuye rukoze mu mutobe ufunguye (Rack banana based alcoholic beverage) ndetse rukagira na Rack gin (likeri/liqor ikoze mu bitoki byera iwacu i Rwanda) by’akarusho kandi uru ruganda rubafitiye n’amazi meza cyane yitwa Rack Natural Mineral Water.

Agira ati “Rugali Agro Proccessing Cooperative,  igizwe n,abanyamuryango 15 bayishinze, barimo abagore 8, tukaba dufite ubuhanga bwo gukora inzoga ziryohera abanyarwanda b’ingeri zose ku buryo uwo igezeho ayakirana akanyamuneza. Izo nzoga zikorerwa mu ruganda rwacu ziri amoko atatu arizo, Rack Banana ikoze mu mutobe w’ bitoki ufunguye, Indakamirwa, ikoze mu mutobe w’ibitoki udafunguye hakaba noneho Rack Gin, ikaba ari Liqeur yenze nayo mu bitoki by’umwimerere, hakiyongeraho n’amazi ya Rack Natural Mineral Water ya L20,  akunzwe cyane nayo muri kino gihe.”

 Bwana Hodali,  avuga ko intego bafite ari ugukorana n’abahinzi b’urutoki bo mu Karere ka Kayonza no mu bindi bice bitandukanye,  babagurira umusaruro wabo wose kugira ngo bawubyazemo ubwoko bw’ibinyobwa biryoheye abaguzi.

Avuga ko  iriya Liqeur bakora ifite igipimo cya 42 %, ikaba iri mubyiciro bitatu. Iya ml 200, iya ml 350 n’iya ml 750  bakaba bateganya mu minsi iri imbere no gukora ml zisumbuyeho  kugira ngo  bijye byorohera abashaka gutwara nyinshi.

 Uruganda kandi rukaba rufite ubushobozi bwo gutunganya umusaruro w’ibitoki bya Toni 40 ku umunsi, gusa muri kino gihe ngo hakaba hatunganywa Toni 20 ku umunsi.

Ikindi avuga ni uko  banateganya gukora na za Whisky z’amoko atandukanye kandi byose bifashishije ibitoki m’urwego rwo gukomeza guteza imbere umusaruro w’ibyera mu Rwanda.

Kubirebana n’akarusho uruganda rwaba rwihariye ugereranyije n’ahandi, Bwana Hodali Joseph,  agira ati “twebwe dufite akarusho kuko twenga ibitoki by’umwimerere nta kindi tuvanzemo kandi abatu benshi bamaze kutugaragariza ko babyishimiye kuko tubakumbuza urwagwa bahoranye.”

Avuga ko n’ubwo  Kubona ibikoresho nk,imashini bigoye kandi binahenze,  ariko ko bafite  imashini nyinshi kandi zigezweho bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi.

Kubirebana n’uburyo ibitoki bibageraho na cyane ko twasanze bafite byinshi mu bubiko bw’uruganda, avuga ko babibona  mu buryo bwiza kandi bikabageraho  buryo bibahagije.

 Gusa avuga ko hari ibitoki bimenyerewe gutanga imineke yiganjemo isukari nkaGisubi, Kayinja  Kamaramasenge n’ibindi  bitagikunze kuboneka ariyo mpamvu bahora bashishikariza abahinzi bakorana guhinga ubwo bwoko buryoshya urwagwa kurushaho.

Kubirebana n’ababagemurira umusaruro w’ibitoki avuga ko abenshi ari abo muri Kayonza hiyongereyeho abo muri Kirehe, Ngoma, Rwamagana n’ahandi. Ibyo bikaba ngo byaratumye uruganda rufasha abaturage batandukanye kwiteza imbere babikesheje umusaruro bagurirwa kenshi.

 Ikindi avuga Bwana Hodali,  ni uko  uretse abo bahinzi barenga 50 bakorana bagemura umusaruro, uruganda rwanateje imbere abaturage runatanga akazi kubantu barenga 80 biganjemo urubyiruko n’abagore,  bose kandi bakaba bishimiye uburyo bahembwa neza bityo bakabasha no kwiteza imbere babikesha Rugali Agro Proccessing Cooperative.

Kubirebana niba bene gushinga uruganda baratangiye kubona umusaruro mubyo bakora,  Bwana Hodali avuga ko uburyo ruganda rurigukora babyishimiye cyane, bitewe n’uko umusaruro ugenda wiyongera uko iminsi igenda yicuma.

Avuga kuba  baratangiye benga urwagwa gusa, kino gihe bakaba bamaze kugera ku urwego rwa Liqeur n’amazi meza akunzwe na benshi,  bigaragaza iterambere uruganda rugenda rugeraho.  Ibyo byose ngo bikaba bibaha ishema ryo gukora bishimye banashshikaye kugira ngo bakomeze bagere ku ntego biyemeje.

Kubirebana n’ingorane bahura nazo Hodali,  avuga ko ahanini ari iz’ibikoresho biza bihenze, kutabona umusaruro w’ibitoki byiza biberanye no gukorwamo urwagwa rwiza, kuba basora umusoro  wa 70%  usabwa abakora mu bikoresho biva hanze mugihe, mugihe nyamara abakora ibigendanye n,umusaruro w,ubuhinzi bwo mu gihugu nk’uko nabo bakoresha ibitoki byo mu Rwanda ari 30%.

Arizera ko Leta izabumva ikabagabanyiriza uwo musoro kuko nabo bagamije bakora bagamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda cyane cyane ibitoki.

 Izindi ngorane avuga  ni ukuba Covid 19 yaratumye abantu batagiterana ngo bizihirwe basangire. Iyo nayo ngo ni ingorane ituma abantu badapfa guhura ngo bice akanyota.  Gusa asaba ko abantu bakomeza kuyirinda banayikumira kugira ngo izatsindwe burundu bityo ibirori n’imyidagaduro bisubukurwe n’abasangira basangire.

Asoza Asaba abahinzi b,urutoki kubagana ari benshi muri kino gihe, ku buryo batagombye kugira  impungenge zaho bagemura umusaruro Kandi  ngo banarusheho guhinga ibitoki byiza bitanga imineke n,umutobe mwiza.

 Ushinzwe umusaruro muri Rugali Agro Proccessing Cooperative Bugingo Ronard, nawe  yishimira ko uruganda rwabo rukora ibinyobwa byujuje ubuziranenge Kandi bikaba bikunzwe na benshi.

Agira ati “ mu bihe bishize abantu bengeshaga inzagwa ibirenge  twebwe rero twaje turi igisubizo cyo gukora ibya kijyambere Kandi byujuje ubuziranenge. Mu myaka ibiri maze nkora hano,  nabashije kwiteza  imbere mbikesha akazi nkora,  kubera ko uko uruganda rugenda rutera imbere natwe abakozi baratuzamura.”

Avuga ko  ibanga bakoresha kugira ngo uruganda rurusheho gutera imbere ari ugukunda akazi,  guteza imbere umusaruro w,ibitoki babibyazamo inzoga za Liqeurs  zatumizwaga hanze.

Bwana Bugingo avuga ko kuba aribo bakora Liqeur mu bitoki ubu bakaba  bitakiri ngombwa kwambuka i Mahanga,  kuba  abaturage bataragiraga ubushobozi bwo kwigurira inzoga zo hanze za Liqeur,  bagafindafinda ibyitwaga Kanyanga none Rugali ikaba ibatunganyiriza liqeurs zujuje ubuziranenge Kandi ziryoshye ngo ni ishema Kuri Rugali Agro Proccessing n’igihugu muri rusange.

Ni muri urwo rwego asaba abantu benshi babishoboye bajya banywa ku moko abiri y’inzagwa bakora ndetse na Liqeur, abadashoboye bakanywa amazi meza nayo batunganya kuko  ngo akoranwa ubuhanga n’ubuziranenge bwinshi.

Asoza asaba abakozi bagenzi be  gukomeza gukorana umurava bahesha agaciro Rugali Agro Proccessing Cooperative yabahaye akazi,  kugira ngo babyaze umusaruro utubutse  ibikorwa bya buri munsi bakora.

Uruganda Rugali Agro Proccessing Cooperative, rushimirwa Kandi n’abaturage b’ingeri zitandukanye baganiriye n’ikinyamakuru igisabo,  bavuga ko banyurwa no kunywa urwagwa rwenzwe mubitoki by’umwimerere na whisky ikomoka mu bitoki byabo bihingira, bitabasabye kugura ibikorerwa hanze  ahanini ngo biza binahenze.

Rugali Agro Proccessing Cooperative  ni Uruganda rw’ikitegererezo mu kubyaza umusaruro w’ibitoki hakurwamo urwagwa rukunzwe na benshi, Liqeur  yo mubitoki n’amazi yo mu isoko atunganyizanijwe ubuziranenge.

 Ruhereye mu Karere ka Kayonza, umurengea wa Mukarange,  Akagari ka Kayonza Umudugudu  wa Gatebe hafi hafi neza y,uruganda rutunganya amavuta yo guteka.

Ushaka kubahamagara ngo urangure cyangwa ugezweho ibinyobwa bikunogeye bikomoka kubitoki, hamagara 0782046187, 0788683355

REBA ANDI MAFOTO AGARAGAZA IMIKORERE Y’URUGANDA

E. Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *