Home UncategorizedAPR FC yirukanye mu mwiherero umukinnyi wayo wo hagati, Bukuru Christopher

APR FC yirukanye mu mwiherero umukinnyi wayo wo hagati, Bukuru Christopher

by admin
0 comments

Ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yamaze kwirukana mu mwiherero umukinnyi wayo Bukuru Christopher azira imyitwarire idahwitse.

Urubuga rw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu rwatangaje ko Bukuru yirukanywe n’ubuyobozi bw’ikipe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021.

APR FC itangaza ko uyu mukinnyi ukina hagati yirukanywe nyuma yo kugirwa inama kenshi ngo yikosore ariko ntazumve.

Kumwirukana ngo ni ukugira ngo abone umwanya uhagije wo kwitekerezaho.

Bukuru yirukaniwe imbere y’abakinnyi bagenzi be n’ubuyobozi. Abakinnyi b’iyi kipe basabwe kurangwa n’imyitwarire myiza kuko ari wo musingi wo kugera ku ntego mu buzima.

Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero kubera imyitwarire idahwitse

You may also like

Leave a Comment