Gukorera ku mihigo ni byo bifasha ikigo cy’amashuri cya Blue Lakes International School guhora ku isonga mu gutsindisha neza

admin
8 Min Read

Blue Lakes International School ni kimwe mu bigo byigenga bikomeye hano mu Rwanda, ushingiye ku myigishirize yacyo ndetse na gahunda zihariye zigishirizwa muri kino kigo.

Blue Lakes International School ni ikigo cyigisha kigendeye kuri gahunda ebyiri, gifite gahunda yo kwigisha bagendeye ku masomo n;integanyanyigisho byo mu Rwanda (National program), bakagira na gahunda yo kwigisha bagendeye kuri gahunda n;integanyanyigisho zo mu bwongereza , ibizwi nka Cambridge program.bakaba biteguye no gutangira indi gahunda shyashya ya BTEC

Bwana Gahima Alphonse umuyobozi w’ishuri  rya Blue Lakes International School aganira n’ikinyamakuru igisabo.rw/ yagize ati’’iri shuri ryatangiye ku bera igitekerezo cy’umuyobozi warishinze ariwe Mukwende Kibuye j Pierre, akaba akunda uburezi cyane, mu rwego rwo guteza imbere uburezi bufite ireme akaba yarahisemo gutangiza iri shuri ry’ikitegererezo rya Blue Lakes International School.

Nkuko twabitangarijwe na Gahima Alphonse uyobora Blue Lakes International School, yagize ati’’ kugeza ubu ishuri rifite abanyeshuri 451, barimo abakobwa 238 ndetse n’abahungu 213, bakaba bafashwa n’abarimu b’inzobere bagera kuri 30 ndetse n’abayobozi babitaho mu buryo butandukanye bagera kuri 50, irishuri uretse gutanga uburezi bugezweho rikaba ryaratanze imirimo ku bagera kuri 85.

Blue Lakes International School uretse kuba ifite icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, nicyo kigo gifite amashami (combinations)menshi ajyanye na siyansi (sciences), kugeza ubu muri kino kigo bafite amashami ya MPC(Mathematics, Physics and Chemistry), PCM(Physics, Chemistry and Mathematics), MPG(Mathematics, Physics and Geography), MCB(Mathematics, Chemistry and Biology), MCE(Mathematics, Chemistry and Economics), PCB (Physics, Chemistry and Biology) n’ayandi menshi ajyanye na siyanse, aya akaba ari amasomo yigwa n’abagendera kuri gahunda yo mu Rwanda

Muri Blue Lakes International School kandi bafite andi mashami BTEC kubiga gahunda mpuzamahanga ya Cambridge, bakaba bateganya no gufungura andi mashami arimo iry’ubukungu, ikoranabuhanga, ubukerarugendo n’amahoteri.

Kuko twabitangarijwe n’umuyobozi wa Blue Lakes International School, yemeza ko nyuma yo gutanga amasomo bagira umwanya uhagije wo gutoza abana ikinyabupfura ndetse n’indangagaciro , ibyo bikabafasha gutuma umwana wize muri Blue Lakes International School agira imico myiza ndetse n’ubuhanga mu ishuri.

Abana biga muri Blue Lakes International School kandi bafashwa kuzamura impano zabo, yaba izijyanye n’umuco gakondo, kumenya imico ‘ahandi, guteza imbere impano zishingiyeku mikino, imyidagaduro ndetse n’ubugeni nkuko byagaragajwe n’umwana witwa Niyomukiza Eliphase ufite impano idasanzwe mu gushushanya.

Muri Blue Lakes International School bibanda ku bumenyi bujyana n’ubuhanga ndetse n’ubumenyi ngiro, ibyo bifasha abana bize muri Blue Lakes International School bakura bafite ubumenyi bubafasha gushyira mu ngiro ibyo bize.

Mu gihe cya Covid 19 na guma mu rugo abana biga muri Blue Lakes International School bakomeje amasomo yabo bifashishije ikoranabuhanga (online program), ibyo bikaba byarafashije abana biga muri Blue Lakes International School kudasubira inyuma.

Uretse kuba iki kigo gifata neza abanyeshuri yaba mu myigire ndetse no mu mibereho, ariko by’akarusho bazirikana ko mwarimu ari inking ya mwamba, nkuko twabitangarijwe na Bwana Edouard umwe mu barium bigisha muri kino kigo kandi akaba yaratangiranye nacyo

Bwana Edouard yagize ati muri kino kigo dukorera hamwe kugirango abana twisisha babashe gutsinda neza, ikirenzeho kandi tukaba tubatoza no gukundana ndetse no kubaha, ibyo bikaba bituma abana bacu bagira umwihariko.

uyu mwarimu kandi atangaza ko bitewe n’uburyo ikigo kita kubana usanga ababyeyi benshi bifuza kurerera muri kino kigo,kandi ibanga rikomeye Blue Lakes International School ikoresha ni ugukorana neza n’ababyeyi

Abarimu bakora muri Blue Lakes International School bitewe n’uburyo ikigo kibafata neza nabo bituma bakorana umurava kugirango batange ubmusaruro baba bitezweho, ibyo bituma bahora batekereza ku cyateza imbere umunyeshuri nkuko nabo ikigo kibatekerezaho umunsi ku wundi

Sabina na Bikorimana Serge ni abanyeshuri biga muri Blue Lakes International School mu mwaka wa 6 muri science bose bahuriza hamwe bemeza ko bitewe n’uburyo ikigo kibitaho nabo biteguye kuzakora neza ibizamini kugirango batsinde neza

Kuri Bikorimana Serge wiga gahunda mpuzamahanga (Cambrige), yemeza ko ikigo kibafasha kubona ibyo bakenera byose kugirango babashe kwiga neza. aboneraho no kugira inama bagenzi be kujya batekereza ejo hazaza kugirango bahategure hakiri kare.

Sabina wiga gahunda yo mu Rwanda, nawe yemeza ko ikigo cyabafashije kwitegura neza, kandi nabo bakaba bafite ubushake bwo kuzitwara neza, aboneraho gushimira ikigo cyabo kuko kibereka urukundo muri byose.

Blue Lakes International School iherereye mu Karere ka Bugesera, mu murenge wa Ntarama, kikaba ari ikigo giherereye ahantu hisanzuye umujyi, iby bikaba bifasha abana kwiga neza nta rusaku, uretse kuba abana bose bacumbikirwa iki kigo kigaburira abana neza by’akarusho rimwe mu kwezi basangira n’abarezi babo ndetse n’ubuyobozi mu rwego rwo gukomeza kugirana ubumwe.

Blue Lakes International School yizeza ababyeyi ko ikigo kizakomeza gukora ibishoboka byose kugirango umunyeshuri uhize ajye arangiza afite ubushobozi bwo kuba yaira icyo yimarira.

Ababyeyi bifuza kurerera muri kino kigo barasabwa gutegura abana hakiri kare kuko kino kigo cyakira abana bafite ubushake bwo kwiga ndetse n’ikinyabupfura.

Blue Lakes International School rukaba ari urugero rwiza rugaragaza ko ibigo byigenga bikomeje gukataza mugushimangira ireme ry’uburezi, ibindi bigo bikaba bikwiye kwigira kuri Blue Lakes International School kugirango babashe gufasha umwana gukurana ubuhanga n’uburere bijyanye n’ubumenyingiro.

REBA ANDI MAFOTO YO MURI BLUE LAKES INTERNATIONAL SCHOOL

NAWE NIBA WIFUZA KO TUGUSURA TUGATANGAZA IBIKORERWA IWAWE NDETSE N’AGAHIGO WASANGIZA ABANDI, CYANGWA UKABA UKENEYE UBUVUGIZI, DUHAMAGARE /WHATSAAP KURI 0782511443

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *