Ni ubutumwa burambuye bugenewe abibumbiye m’umumuryango w’urubyiruko rw’abakozi b’Abakiristu (Jeunesse Ouvriere Chretienne-JOC) mu Rwanda uzaba kuri uyu wa 1 Gicurasi Umunsi muzamahanga w’umurimo wanitiriwe by’umwihariko muri Kiliziya Gatolika Yosefu Mutagatifu Umurinzi w’Abakozi.
Muri ubwo butumwa bugenewe Abajociste, bugira buti “ba jociste, ba Jociste kazi. Umurimo unoze ni urumuri n’ishingiro ry’ubutumwa bwacu mu rubyiruko. Covid 19 ntiruzimye, ahubwo tube ku isonga mu kuyirinda no kuyirinda abandi.”
Umuryango wa JOC ni Umuryango w Agisiyo Gatolika, washinzwe na Cardinal Yosefu Cardijin mu Bubirigi mu mwaka wa 1925, agamije gutuma urubyiruko rw’abakozi bakorera mu bwisanzure kugira ngo babeho neza banaba abahamya b’Imana na Yezu Kristu mu bakozi b’isi yose.

Mu nyandiko dukesha aya makuru yateguwe n’umuryango wa JOC mu Rwanda, bagaragaza ko JOC kandi yageze mu Rwanda muri Gicurasi 1958, ishinzwe n’uwitwa Mukamusoni Leocadie, iza kubona ubuzima gatozi mu 1963 bwaje kuvugururwa muri 2005 nk’uko bigaragazwa n’Iteka rya Ministre No 65/08 na 66/08 ryo kuwa 12 Mata 1963 ryavuguruwe muri 2005 n’Iteka rya Ministre No 09/11 na 51/11.

Ni Umuryango ushingiye kandi ku ukwemera ufite intego rusange yo guteza imbere urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu babafasha kugera ku mibereho myiza.
Mu kugira ngo JOC irusheho gukora neza no gukomeza kunogera abanyamuryango, ikaba ikora ishingiye ku Intumbero, aribyo guhanira kubaka Sosiyeti yatuma urubyiruko rugira uburerere bwuzuye n’ubuzima bwiza muri rusange.
Hari kandi Intego shingiro, igamije guhuriza hamwe urubyiruko barufasha gusuzumira hamwe ibibazo byarwo banabishakira umuti. Ndetse n’intego zihariye zirimo ; gukangurira urubyiruko kwikemurira ibibazo by’ubuzima, kubigisha umurimo uberanye n’aho batuye, guteza imbere umwuga n’ubumenyi, kwigisha urubyiruko kuba abakristu b’ingenzi, Guhagararira urubyiruko no kurukorera ubuvugizi.

Ibyo byose bigakorwa hanizihirwa iminsi mikuru iganisha urubyiruko ku bukristu no gukunda umurimo ariyo, Umunsi mukuru w’abakozi wanitiriwe Yozefu Mutagatifu Umurinzi w’abakozi kuya 01 Gicurasi buri mwaka n’umunsi mukuru wa Kristu Umwami ku cyumweru cya 34 gisanzwe cy’umwaka wa Kriziya.
Kubirebana n’ibikorwa rusange JOC/F iharanira guteza imbere cyane uburezi harimo inyigisho rusange n’imyuga nk’ubukanishi, gutunganya imisatsi n’ubwiza, kudoda n’ibindi.

Ni muri urwo rwego JOC ifite ikigo kigisha urubyiruko imyuga mu Karere ka Gakenke mu umurenge wa Muhondo cyubatswe ku nkunga y’ ambasade y’Abayapani mu Rwanda.
Ikindi ni uko JOC/F itegurira urubyiruko amahugurwa mu bihe bitandukanye agendanye na gahunda za Kiliziya n’iza Leta birimo gushishikarizwa kwibumbira mu ma Koperative bateza imbere umuco wo kwigira.
Umuryango wa JOC/F mu Rwanda ukaba kino gihe ufite abanyamuryango 6053, barimo abakobwa 2709 n’abahungu 3344 bibumbiye mu makipe 359 n’amatorero 107.

Umuryango ukaba ukorera m’uturere twose tw’u Rwanda uko ari 30 ari natwo tubumbiyemo za Diyosezi zose Gatolika zo mu Rwanda.
Kubirebana n’inzego ziyobora umuryango wa JOC/F.
JOC/F igizwe n’inzego 4 arizo; Ekipe, Itorero, Inteko rusange ya Diyosezi, Inteko rusange y’igihugu, n’Inteko mpuzamahanga (CIJOC) buri rwego ruyoborwa na Komite y’abantu batanu mu gihe cya Manda y’imyaka 3 ivugururwa incuro imwe.
kino gihe umuryango wa JOC/F mu Rwanda ukaba uyobowe na Bwana Harerimana Jean Bosco

Kubera ikibazo cya Covid 19 umunsi mukuru w’abakozi aba JOC bakazawizihiriza mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyo cyorezo gusa ngo bakaba bategurirwa ibikorwa byinshi kandi byiza mu bihe biri imbere Covid 19 imaze kurangira.
E. Niyonkuru
