Bugesera : Sobanukirwa n’imikorere y’ishuri XTRA MILE ACADEMY ryashinzwe ku bw’umuhamagaro

admin
8 Min Read

XTRA MILE ACADEMY ni ikigo cy’amashuri giherereye mu karere Bugesera, umurenge wa Kanzeze, akagali ka Ntarama, kikaba ari ikigo gifite umwihariko mu myigishirize kuko gitegura umwana giteganya ejo hazaza cyangwa aho isi yerekeza.

XTRA MILE ACADEMY ni ikigo cy’incuke, bakaba bitegura no gutangiza amashuri abanza mu minsi ya vuba, iki kigo cyigisha kigendeye kuri gahunda ya leta ariko by’akarusho kikaba gishingira ku ndangagaciro za Gikristu aribyo bituma abana biga muri kino kigo bakurana uburere bwiza.

Bwana Kabeza Charles umwe mubagize XTRA MILE MINISTRIES ari nawe washinze ikigo cy’amashuri cya XTRA MILE ACADEMY Aganira n’ikinyamakuru igisabo.rw/ yagize ati’’twatangiye icyiciro cy’amashuri y’incuke ariko turitegura gutangira amashuri abanza nko mu kwezi kwa 10.

Kabeza akomeza agira ati’’ mu mwaka 2002 nibwo naringeze mu Karere ka Bugesera bwa Mbere, icyo gihe twari tuje mu ivugabutumwa hamwe n’abagize umuryango XRTA MILE MINISTRIES ari nawo waje kugenda waguka ubyara XTRA MILE TVET na XTRA MILE ACADEMY

Igitekerezo cyo gushinga ishuri rya XTRA MILE ACADEMY kubwa Kabeza yemeza ko yabitewe n’uburyo muri 2002 Bugesera yagaragaraga bitewe n’amateka mabi yari yarashegeje kano gace,muri ibyo bihe Bugesera yari ifite ishusho mbi ishingiye ku ngaruka za jenoside yakorewe abatutsi, ibyo byatumye Bwana Kabeza akorwa ku mutima maze yiyemeza gutangira ibikorwa by’uburezi mu rwego rwo kongera kubaka isura nziza ya Bugesera.

Kabeza Charles atangaza ko ubwo batangiraga ibikorwa by’uburezi bahereye ku mashuri ya TVET mu rwego rwo gufasha abaturiye aho riherereye, dore ko hari abantu benshi barangiza amashuri bagasubira iwabo ntacyo gukora bafite, nibwo buryo twabafashije kubigisha imyuga kugirango babashe kugira icyo bigezaho, gusa ibyo byose kabeza charles yabikoze agambiriye kugarura isura nziza ya Bugesera.

uwashinze XTRA MILE ACADEMY Kabeza Charles  yakomeje agira ati’’numvaga nifuza kugira uruhare mu kugarura isura nziza ya Bugesera, kugirango igihugu cyangwa ahantu hahinduke bitwara ibintu byinshi, niyo mpamvu twifuje gukorera mu burezi tugamije duhindura abana kuba abaturage b’isi yose kubwa Kristu, tukaba twizera ko abana twigisha mu minsi iri imbere bazaba bafite umusanzu batanga birenze Bugesera cyangwa Igihugu, ahubwo ku isi yose.

Ishuri XTRA MILE ACADEMY rifite undi mwihariko mu gutanga uburezi bufite ireme kuko bahitamo kwakira abana bacye ku buryo babasha kubitaho uko bikwiriye, kugeza ubu iri shuri rifite abanyeshuri 42, ariko bose bakaba bigishwa mu buryo buri mwana abasha gukurikiranwa uko bikwiye, iri shuri ryifuza ko nta shuri rikwiriye kurenza abanyeshuri 20 mu ishuri

Bwana Kabeza yemeza ko bagerageza kwigisha abana ibintu byinshi kugirango umwana abashe kwishakamo ubushobozi ndetse no kwivumburira byinshi, by’akarusho abana biga muri XTRA MILE ACADEMY batozwa umuco wo gusoma ijambo ry’imana mu buryo bwo kubafasha kwegera Kristu kandi bagakurana umuco wo kubaha imana.

Iki kigo gitangaza ko ubwo bazaba batangiye amashuri abanza bazabanza kwakira abana bazamukiye muri kino kigo maze imyanya isigaye igasaranganywa abandi bazaba babyifuza ariko bakomeza kwakira abana bazabasha kwitaho uko bikwiriye.

Uwashinze XTRA MILE ACADEMY yemeza ko uburezi buhenda cyane, ushatse gukorera ku nyungu yako kanya byagorana, gusa byose bisaba gushyira hamwe, uyu muyobozi kandi aboneraho kwibutsa ababyeyi ko bakwiriye gukomeza kwita ku bana babo bakiri bato kuko ariho heza ho guhera kugirango umwana azamukane imbaraga zo kuzakoresha ejo hazaza.

Uwamariya josiane, umwarimu wigisha muri XTRA MILE ACADEMY, Akaba n’umwe mu batangiranye na kino kigo, yemeza ko icyo bibandaho ari ugukora ku nguni zose z’ubuzima ariko bibanda ku ndangagaciro za Gikristu, ku buryo umwana akurana imico myiza ndetse n’ubumenyi.

Uwamariya kandi uyemeza ko ikigo kibaba hafi muri byose bakenera yaba ibibafasha kwigisha ndetse no kugirango imibereho yabo ibashe kuba myiza, Uwamariya aboneraho gushimira ubuyobozi bw’ikigo uburyo bukomeza kubaba hafi ndetse no mugihe cya Covid 19 iki kigo cyakomeje kuba hafi abakozi bose bakorera muri XTRA MILE ACADEMY.

XTRA MILE ACADEMY ubu ifite intego yo guhindura imyumvire bamwe bagifite gutekereza ko ishema ari ugutsindisha, kuko gutsinda bigira aho bikomoka, hakaba hakwiye gushyirwa imbaraga mu bikorwa mbere kugirango umwana abashe gutsinda, iki kigo kikaba gifite intego yo kuzakomeza gutanga uburezi bukwiriye kandi bafasha abana guhanga udushya ndetse no kwigirira ikizere kugirango bazabashe ku gendana n’isi y’ikoranabuhanga.

Iki kigo gifite udushya twinshi kiri ku muhanda neza, Kigali- Nyamata ahazwi nko ku igisiga dore ko ari kimwe mu birango biranga kino kigo.

Ikinyamakuru igisabo.rw/ twiyemeje gukomeza kubagezaho inkuru zirebanye n’uburezi mu rwego rwo kubagezaho uko imyigire n’imyigishirize ihagaze muri bino bihe ndetse no guhana ishusho y’imikorere tugambiriye kubaka uburezi bw’u Rwanda.

Niba nawe wifuza ko tugusura watwandikira/whatsaap kuri 0782511443 cyangwa kuri Email : igisabonews1@gmail.com wanadusura aho dukorera mu mujyi wa Kigali/Gasabo/Remera imbere ya stade Amahoro.

ANDI MAFOTO AJYANYE N’IMITERERE NA GAHUNDA Z’IKIGO

Inkuru ya : N. Eric na N. Edouard

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *