Ubukungu : uruganda Habatabi Company Ltd rukora ikinyobwa gikunzwe na benshi menya ibanga rukoresha

admin
5 Min Read

Habatabi Company Ltd ni uruganda rutunganya ikinyobwa cyitwa  Karabukirwa gikoze mu buryo bwa gihanga kandi gifitiye akamaro umubiri wacu kuko iki kinyobwa gikozwe muri Tangawizi, Ubuki, isukari ndetse n’amajyani, ibi byose bikaba bifitiye akamaro umubiri w’umuntu kuko ibyinshi muri byo bisohora imyanda mu mubiri w’umuntu.

Mu kumenya ibanga runo ruganda rukoresha kugirango rukore ikinyobwa gikundwa na benshi, ikinyamakuru Igisabo cyasuye uru ruganda maze kiganira na Habumugisha Jean baptiste uhagarariye uruganda Habatabi company ltd.

Habumugisha yagize ati’’ nagize igitekerezo cyo gushing uru ruganda bitewe nuko nabanje gukorera indi company, maze kubona uburyo bampemba kandi arinjye uvunika , nahisemo kumusezera njya guhiga ubushobozi bwo kuba natangira kwikorera, nkaba naragize iki gitekerezo muri 2018.

Nkitangira runo ruganda natangiye nkora ibintu bigaragara ko bitujuje ubuziranenge, ariko kubera ko Leta yasusobanuriraga ko bitemewe byansabye gusubira inyuma nongera njya gushakisha uburyo nakongera igishoro ndetse nkaba nashakisha ubuziranenge, ubu nkaba naramaze kubona ibyangombwa byose binyemerera gukora mu buryo bwujuje ubuziranenge.

Bwana Habumugisha akomeza agira ati’’bitewe nuko twatangiye dukora ibintu bitujuje ubuziranenge byatumaga rimwe na rimwe ducibwa amande, ibyo byatumye mpomba, ariko kuko nari nariyemeje kwikorera byatumye nongera kujya kujya gushakisha ubundi bushobozi nongeranya n’ubwo nari narizigamye maze niyemeza gutangira gukora ikinyobwa cyujuje ubuziranenge tubifashijwemo n’ababyigiye.

Uru ruganda Habatabi Company ltd ikora ikinyobwa gikunzwe kitwa Karabukirwa bakaba bagikora biyambaje tangawizi,  ubuki n’isukari ndetse n’amajyani, ibyo bakoresha bikaba biva mu Rwanda ndetse no Muri tanzaniya kuko ubu ibiva mu bugande bigoye kubibona.

Bwana Habumugisha yemeza ko kuba barabonye ibyangombwa byo gukora mu buryo bwemewe byabafashije cyane kuko ubu bajyana ikinyobwa cyabo ahantu hose nta kibakoma mu nkokora kandi batikandagira kuko baba bazi ko ibyo bakora byujuje ubuziranenge.

Kugeza ubu runo ruganda bitewe nuko rukora ikinyobwa gikundwa na benshi, usanga guhaza isoko bitoroshye, ariko kugeza ubu ikinyobwa Karabukirwa kiboneka cyane cyane mu duce tumwe twa Kigali, Gakenke, gikomero ndetse no muri santeri ya Ruli, gusa kugeza ubu hari abantu batandukanye bakomeje kwifuza gucuruza kino kinyobwa.

Kugeza ubu kimwe n’izindi nganda zitunganya ibyo kunywa bose bakomeje kugaragaza ko bagifite ikibazo cyo kubona amacupa ahagije ndetse hari n’ubwo haza amacupa adakomeye kuko usanga ameneka ubusa,

umuyobozi wa Habatabi Company ltd yemeza ko baramutse babonye inkunga ya leta bakabasha kubona bimwe mu bibagora birimo n’imashini zigezweho barushaho gukora ikinyobwa cyiza kurushaho kandi bakabasha guhaza isoko.

Uyu muyobozi aboneraho gushimira ubuyobozi bwiza bubakangurira kwihangira umurimo ndetse no kubateza imbere ariko akaboneraho gusaba inzego zibishinzwe kugerageza bakabafasha bakabasha kubona bimwe mu bikoresho bakenera umunsi ku munsi.

Bwana Muneza Theoneste inzobere mubijyanye no gutunganya ibyo kurya ndetse n’ibyo kunywa akaba ari nawe ushinzwe ubuziranenge bw’ikinyobwa Karabukirwa gikorerwa muri habatabi Company LTD Nawe yemeza ko ubuhanga ndetse n’ubunararibonye afite uru ruganda rukora ikinyobwa gifite umwihariko kuko ukinyweye kimumara inyota ariko kikagira undi mu maro wo gutera imbaraga umubiri.

Kubwa Muneza yatangarije Igisabo ko kubera ubuhanga bakoresha batoranya ibyo bagiye gukoresha aribyo bituma ikinyobwa cyabo kigira umwihariko wo kugira uburyohe ndetse no kuba nta ngaruka n’imwe cyagira ku muntu.

Uruganda Habatabi Company Ltd rukorera mu mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Jali mu Kagari ka Nyakabungo mu mudugudu wa gitama Bakaba bafite umwihariko wo kuba bakora ikinyobwa gifite umwihariko mu buryohe, kugeza ubu iki kinyobwa kikaba gikunzwe n’abakinywa.

Uru ruganda rufitiye akamaro abatari bacye kuko rwabashije guhesha akazi abagera kuri 12 nk’abakozi bahoraho ndetse hakaba hiyongeraho abandi bakozi ba Nyakabyizi, bwana Habumugisha akaba yizeza abakiriya babo ko bazakomeza kubakorera ibinyobwa byiza kandi n’aho bataragera bakaba babizeza ko uko ubushobozi buzagenda bwiyongera bazagerageza kugera no mu bindi bice by’igihugu.

Ushatse gucuruza cyangwa guhagararira uru ruganda ucuruza ikinyobwa Karabukirwa wahamagara kuri 0788979956 cyangwa ugasura uruganda aho rukorera mu murenge wa Jali.

Nawe niba wifuza kumenyekanisha ibikorwa byawe ndetse no kugukorera ubuvugizi twwandikire cyangwa uduhamagare kuri nimero ziri hasi

Inkuru yakusanyijwe na

N. Eric : 0782511443

N. Edouard: 0781300749

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *