Abanyarwanda batari bacye bakomeje kudusaba ko twajya tubagezaho amakuru y’ubuzima ndetse no kumenya aho babasha kubona serivise zinoze kugirango bakomeze kugira ubuzima bwiza.
Abanyamakuru ba igisabo.rw/ nyuma yo kubona ko abanyarwanda bagorwa no kumenya amakuru y'ubuzima naho babona serivise nziza, biyemeje kujya babagezaho imikorere yamwe mu mavuriro akomeye atanga serivise utapfa kubona ahandi. benshi bazahazwa n’indwara bigatuma bajya kwivuza mu mahanga, kugeza ubu mu Rwanda hari ivuriro rikomeye ry’abahinde ryitwa WIWO Specialized Hospital abatari bacye bakaba bemeza ko ryaje ari igisubizo ku banyarwanda bagorwaga no kujya mu buhinde, cyane cyane ababagana barwaye indwara zananiranye mu Rwanda.
Madamu Vicky umwe mu bivurije muri WIWO Specialized Hospital yatangaje ko yari afite uburwayi bukomeye yari amaranye imyaka 5, mu mavuriro atandukanye bakaba bari baramubwiye ko azajya kwivuriza mu buhinde, nyuma yaje kumenya amakuru ko hari ibitaro by’abahinde bikorera mu Rwanda, yaje kubigana bamwitaho ngo none ubu yatangiye koroherwa kandi afite ikizere cyo gukira burundu.
WIWO Specialized Hospital ubu ikorera mu mujyi wa Kigali, mu murenge wa Muhima mu nyubako shyashya ya JOC witegeye peyage, bakaba bafite abaganga b’inzobere bakomoka mu buhinde n’abandi ari nabo bafata iyambere mu kuvura indwara zitandukanye zasabaga abanyarwanda kujya kwivuriza mu Buhinde.
Ubuhinde ni igihugu cyamamaye cyane mu buvuzi bukomeye, aho kizwi cyane mu kubaga indembe, ubuvuzi bw’amenyo, uburwayi bwa diyabete nizindi ndwara zikomeye. Kuri ubu iri vuriro rikaba rikora neza nk’amavuriro akomeye yo mu Buhinde.
Kugeza ubu kandi abahinde bazwiho kugira ibikoresho kabuhariwe mu buvuzi, ibyo bikagendana n’inzobere zibikoresha, abivurije muri WIWO Specialized Hospital bemeza ko iri vuriro rifite ibikoresho utapfa kubona ahandi, ndetse ngo n’abaganga bakoramo bafite ubuhanga buhambaye, ibyo bituma baganwa n’abarwayi benshi, gusa ngo ubunararibonye bafite nta mu rwayi utinda kwakirwa.
Iri vuriro ryatangiye gukorera mu Rwanda kuva mu 2017, nkuko babitangarije kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda bakaba biteguye kuzafungura amashami atandukanye mu tundi turere tw’igihugu mu rwego rwo kwegereza serivise ababagana.
Mu gihe hakomeje kwaduka indwara nyinshi z;iterambere bigatuma benshi batakaza amafaranga menshi mu kwivuza hakiyongeraho ingendo zo kujya kwivuza mu mahanga, kugeza ubu abanyarwanda bagize amahirwe yo kwivuriza hafi badatakaje amafaranga y’umurengera yo gutega indege ngo banjye kwivuriza mu Buhinde, kuko WIWO Specialized Hospital ifite ubushobozi nkubw’amavuriro yo mu mahanga.
Turabizeza ko tuzakomeza kujya tubagezaho inkuru z’ubuvuzi kugirango mubashe kumenya aho mwabasha kwivuriza ndetse no kubona serivise nziza, ibi tukaba tubikora mu rwego rwo gufasha abanyarwanda n’abandi bose kugira ubuzima bwiza.



