Nyuma yaho ibikorwa bya Sosiyete y’ubwishingizi mu Rwanda Sanlam bikomeje kwaguka no gutera imbere ubu ino sosiyete yahisemo guhindura ikivugo (slogan) cyayo mu rwego rwo kubihuza n’ibikorwa byabo,aho inatangaza ko yamaze gushyiraho ingamba nshya zo kugera ku bakiriya bayo hifashishijwe ikoranabuhanga.
Sanlam yarisanzwe ifite ikivugo kigira giti “Wealth Smith “ bivuze mu Kinyarwanda ngo ni abacuzi b’ubukungu iki cyivugo kikaba cyasimbujwe “Live with Confidence” aribyo mu Kinyarwanda ugenekereje byasobanura “Baho wifitiye icyizere.
Kuwa wa 30 Werurwe 2021,nibwo habaye umuhango wo gutangaza izi mbinduka ndetse no kugaragaza ingamba Sanlam ifite,Sanlam ikaba yatangaje ko izimpinduka zishingiye ahanini kuba ibikorwa byabo byaragutse ndetse bakaba bariyemeje gukorana n’inzego zose batitaye ku bafite ubushobozi buri hejuru, kuko buri wese ashobora kwishingana no gushinganisha ibye muri Sanlam bitewe n’ubushobozi bwose yaba afite.
Bwana Birasa Fiacre Umuyobozi Mukuru wa Sanlam General Insurance muri uno muhango yatangaje ko izimpinduka bazishyizeho kugirango ibikorwa byose bya Sanlam bijyendere mu mujyo umwe.
Yakomeje agira ati “twari dufite ibikorwa bitandukanye ariko ugasanga bimwe bigaragara nkaho bitari mu murongo wacu, ibindi bikaba byakumvikana mu buryo butaribwo, bivuze ko hamwe n’iki cyivugo cyacu gishya ubu ibikorwa byacu byose byashyizwe hamwe mu buryo bwumvikana, binagendanye no kuba Dukeneye kubakira umuntu wese icyizere binyuze mu bushobozi bwe uko bungana.”
Uyu muyobozi kandi yavuze ko “ kubakira umuntu icyizere harimo no kumwigisha kwigira mu bijyanye n’ubukungu akabaho yizeye ejo hazaza heza muri macye adafite impungenge z’ubuzima, Bwana Birasa Fiacre kandi yavuze ko nubwo ino sosiyete y’ubwishingizi (Sanlam) ari iya mbere mu Rwanda ariko biteguye gukomeza gutanga serivise nziza no kwagura ibikorwa byabo kuko bataragera aho bifuza kugera.
Hodari Jean Chrisostome Umuyobozi Mukuru wa Sanlam Vie(ubwishingizi bw’ubuzima), atangaza ko guhindura ikivugo bivuze ibintu byinshi kuko ari imwe mu nzira nziza zo zo kwagura imikorere no gukomeza kubaka ikizere n’ubudahangarwa ku bakiriya bagana Sanlam.
Hodari kandi atangaza ko Sanlam nayo itagomba gusigara mu ikoranabuhanga mu rwego rwo korohereza abayigana,
Kubwa Hodari abona ko bitewe n’uburyo abantu bitabiriye gukoresha ikoranabuhanga nabo bagomba kuryongeramo imbaraga kugirango babashe kugera ku bakiriya babo bose kandi babashe kubona serivise bakeneye mu buryo buboroheye nubwi n’ubundi buryo busanzwe bushobora gukomeza gukoreshwa cyane cyane kubatarayoboka ikoranabuhanga.
Paul Hanratty Umuyobozi Mukuru wa Sanlam Group muri Afurika atangazako gukora izi mpinduka bikuraho burundu ipfunwe n’impungenge abantu bagiraga kubijyanye n’ubushobozi.
Hanratty Yagize ati “ abakene bagowe cyane n’ubuzima kubera icyorezo cya covid 19 niyo mpamvu buri muntu wese akwiye kugira amahirwe yo kubaho ubuzima bwiza no kwibona mu bukungu rusange. Sanlam ikaba yiteguye guhuriza hamwe imari n’umutekano w’amafaranga, bitanga ikizere. Bikazadufasha gukomeza kubaka ubushobozi bwa Sanlam yaba mu Rwanda, Afurika ndetse nahandi hose.
Hanratty atangaza ko ‘’Live with Confidence”nk’ikivugo gishya bikwiye kuranga buri muntu wese ufite aho ahuriye na serivise batanga, ni ukuvuga ko bikwiriye kuba ikivugo cy’ubucuzi bwabo kuva ku bayobozi kugera ku mukiriya.
Mu Rwanda Sanlam ifite abakiriya basaga basaga ibihumbi 280 ikaba ikorera mu bihugu bigera kuri 34 muri afurika yose.Sanlam ikaba ibarirwa muri sosiyete z’ubwishingizi zubukombe mu Rwanda ndetse no murio Afurika bitewe no gutanga serivise nziza ku bakiriya bayo.
Story : N. Edouard





