Mbere yo kwaka inguzanyo muri Banki cyangwa kugira ibikorwa by’ubwubatsi ibyo aribyo byose utangira gukora;iyambaze Real Agent Consult Ltd (REAC Ltd) babanze bakwigire umushinga kandi bagupimire bya kinyamwuga ubutaka ugiye kubakaho cyangwa ugiye gutangaho ingwate, bakubwire niba igikorwa ugiye kuhashyira kigendanye nubwo butaka cg inguzanyo ugiye kwaka ikwiye;banakubwira kandi agaciro k’umutungo wawe uko kangana bagendeye ku giciro kiri ku isoko uwo munsi(Expertise cg se Valuation Report mu ndimi z’Amahanga.
Muri bino bihe abatari bacye birirwa bataka iteshwagaciro ry’imitungo yabo, ibi byaba amateka uramutse wiyambaje inzobere zo muri Real Agent Consult ltd bakagukorera igenagaciro ry’umutungo wawe maze ugatandukana n’abaguhombya bawutesha agaciro.

Abahanga mu by’igenagaciro n’ubujyanama nkuko n’umuyobozi wa Real Agent Consult ltd abihamya, bemeza ko kugira imitungo myinshi yaba iyimukanwa n’itimukanwa bitavuze kumenya icyo uyikoresha,kuko hari abagira imitungo ikabahombera kubera kutamenya agaciro kayo, hari n’abagira imitungo cyangwa ubutaka ariko ntibamenye icyo kubukoresha,abakire benshi bashora za miliyoni ariko babura ubagira inama ku mitungo yabo bikarangira biyoyotse. niyo mpamvu mu buzima dukenera abagenagaciro ndetse bakatugira inama y’icyo twakoresha imitungo yacu nuko twayitaho kugirango bitange umusaruro kurusha.
Kuri ibyo byose Real Agent Consult ltd yaje ari igisubizo kugirango yunganire abakeneye ko bamenya agaciro k’imitungo yabo, kubagira inama uburyo bakoresha imitungo yabo yaba iyimukanwa ndetse n’itimukanwa.Real agent Consult ltd izakunganira igihe uzaba ugiye kugura cyangwa kugurisha imitungo yawe kugirango idateshwa agaciro kubera ko utabisobanukiwe. Real Agent Consult ltd ikaba ari igisubizo ku bantu bahuraga n’igihombo kubera ku tamenya agaciro k’imitungo yabo
Mbere yo kugira ibikorwa by’ubwubatsi ibyo aribyo byose ukora iyambaze Real Agent Consult ltd babanze bakwigire umushinga kandi bagupimire bya gihanga ubutaka ugiye kubakaho, bakubwire niba igikorwa ugiye kuhashyira kigendanye nubwo butaka.
Ugira Imana abona Umugira inama;Real Agent Consult Ltd (REAC Ltd) ni umujyanama mwiza ku mishinga yawe, bagucungira umushinga kandi bakakwereka uko wawukora kugirango bizakubyarire inyungu nkuko wabyifuzaga uwutangira,Urugero uramutse ushaka gukodesha inzu yawe cyangwa kuyigurisha bakugira inama, amafaranga ihagaze ako kanya utarabikora ariko kandi bakakugira inama yuko wanayihinduraho gato maze agaciro kakiyongera (Renovation cyangwa Rehabilitation).

Real Agent Consult Ltd (REAC Ltd) igukurikiranira ibibazo byose bijyanye n’inguzanyo muri Banki,mu nkiko iyo bigendanye n’imitungo,ubwubatsi n’ibindi
Abifuza inyubako nziza kandi zigezweho, gana Real Agent Consult Ltd (REAC Ltd) bakwigire kandi bakubwire ibikoresho bizakenerwa ku nyubako yawe, ubwiza bwabyo, ikiguzi bizatwara, abakozi bazakenerwa ndetse n’igihe igikorwa kizamara kugirango kibe cyarangiye.

Kubera abakozi b’inzobere kandi Real Agent Consult Ltd (REAC Ltd) ifite ubushobozi bwo gukurikirana ibikorwa by’abantu ku giti cyabo, ibikorwa by’ubucuruzi inganda ndetse n’ibyimishinga y’abikorera, iyigenga ndetse n’iya Leta.
Qs.Certified Valuer Emile TUYISENGE umwe mu nzobere akaba n’umuyobozi wa Real Agent Consult Ltd (REAC Ltd) atangazako kugeza ubu kampani ifite ubushobozi bwo gukorera buri munyarwanda uwo ariwe wese naho ari hose mu Rwanda igenagaciro ry’umutungo we yaba wimukanwa cg utimukanwa;(Amazu,Ibibanza,Amamodoka,Amamashini yo mu nganda n’ibindi),gukurikirana inyubako yaba iyo guturamo, iy’ubucuruzi, iz’inganda ndetse n’imiturirwa.

Real Agent Consult Ltd (REAC Ltd) igupimira ubutaka ikakugira inama y’icyo wahakorera,icyo hagenewe gukoreshwa ugendeye ku gishushanyo mbonera nka Kigali Master Plan kubari muri Kigali.
Uyu muyobozi kandi aboneraho gusaba abanyarwanda kumenya serivise batanga kugirango birinde abahombya imitungo yabo, bayiha agaciro katariko, uretse ibi kandi abatunganya imihanda itandukanye begere Real Agent Consult Ltd (REAC Ltd).

Real Agent Consult Ltd (REAC Ltd) ni company yemewe kandi ifite ubushobozi bwo gukora akazi akariko kose kagendanye n’ubutaka,ubwubatsi n’ibindi bitandukanye nko gutanga inama ku mishinga.
Ukeneye zino serivise cyangwa ubundi bujyanama ku bikorwa byawe hamagara/whatsapp:(+250) 783045565/788 259 734 bakugire inama kandi bagukurikiranire ibikorwa byawe.
INKURU YA : Ndayisaba Eric
Tel: 0782511443
Email: ndayisabaeric501@gmail.com nawe duhamagare tugufashe kwamamaza ibikorwa byawe no kubimenyekanisha