Mu mwaka washize twari twabagejejeho inkuru igaragaza indirimbo isabato yakozwe n’umuhanzi Jimmy, iyo ndirimbo ikaba yariri mu buryo bw’amajwi (audio). Kugeza ubu indirimbo isabato yamaze kugera kuri channel ya youtube mu buryo bw’amashusho.
Uyu muhanzi uzwiho kugira ijwi ryiza kuva cyera ubwo yari mu Rwanda , akaba afite n’izindi mpano zitandukanye zirimo gukina umupira w’amaguru dore ko yanawutoje ubwo yakoraga mu kigo cy’amashuri cya Rukomo Secondary School SOPEM mbere yuko yerekeza muri leta zunze ubumwe za Amerika aho atuye ubu we n’umuryango we.
Ino ndirimbo isabato uretse uburyohe bwayo ifite n’amashusho abereye ijisho, nta gushidikanya iyi ndirimbo uyu muhanzi yayikoreye amashusho nk’uruhisho rw’umuryango we dore ko mu mashusho yiyi ndirimbo hagaragaramo umuryango we (umugore we ndetse n’abana be).
Ino ndirimbo kandi yongera kwibutsa abatuye isi akamaro ko kubahiriza isabato nkuko amategeko y’imana abiteganya, aho agira ati’’yesu ni umwami w’isabato, imana niyo yawushyizeho, isabato ikimenyetso cy’uwiteka.
Akomeza agira ati’’ abamarayika ndetse n’ibizima bisiga ijuru biramanuka byubahije isabato, niyo mpamvu njya gusenga nkasabana na bene adamu muranshimisha ni ukuri.
Uyu muhanzi uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka jimmy Ntare uretse kuba anyuzamo agakora indirimbo ze ku giti cye ariko ni umuramyi ukomeye mu itorero asengeramo ndetse naho yatumirwa hose ndetse akaba azwiho gutoza amakorari nkuko yabikoraga akiri mu Rwanda.
Ino ndirimbo ukaba ushobora kuyireba unyuze kuri youtube channel yiwe ariyo Jimmy Muyumbu cyangwa kuzindi social media ze aho yitwa Jimmy Ntare
IYUMVIRE KANDI UREBE UBURYOHE BW’INDIRIMBO ISABATO MU BURYO BW’AMASHUSHO



