Ndi mu kazi petit! Imvugo yakoreshejwe na Minisitiri Bamporiki asubiza utishimiye uko yakosoye imvugo ya ‘Miss Ikinyafu’

admin
3 Min Read

Kuva ku mugoroba w’uyu Gatandatu tariki 20/03/2021 kugeza n’ubu, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ijambo ‘Ndi mu kazi petit’ ryavuzwe bwa mbere n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki ubwo yakosoraga imvugo y’umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ryegukanywe na Ingabire Grace w’imyaka 25.

Ubwo habaga ‘Final’ y’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 ryakurikiranywe hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda Covid-19, Kayirebwa Marie Paul wamaze kubatizwa ‘Miss Ikinyafu’ biturutse ku kuba yaramamaye mu mashusho y’indirimbo agaragaramo ‘Ikinyafu’ ya Bruce Melodie Ft Kenny Sol ndetse akaba yanegukanye ikamba rya Miss Popularity, Lucky Nzeyimana wa RBA wari MC muri ibi birori yamubajije ikibazo, maze mu kugisubiza akoresha ijambo ryaje gukosorwa na Minisitiri Bamporiki wahise anamubwira ijambo rikwiriye yagombaga gukoresha.

Ku mbuga nkoranyambaga ijambo Ndi ku kazi Petit riri gukoreshwa n’abatari bacye

Uburyo uyu muyobozi yakosoyemo uyu mukobwa ntibwishimiwe na bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter dore ko umwe muri bo yahise abwira uyu muyobozi ko atari akwiriye gukosora uyu mukobwa kuko ibyo yari yavuze byumvikanaga. Minisitiri Bamporiki yahise amusubiza ati ‘Ndi mu kazi petit’ (ndi mu kazi wa mwana we). Nyuma yo kumusubiza gutya, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter bahise batangiza ‘Hashtag’ bise #NdiMuKaziPetit ndetse kuri ubu hakomeje gukorwa imyenda inyuranye yanditseho iri jambo.

Marie Paul Kayirebwa (Miss Ikinyafu) niwe wabaye Nyampinga wakunzwe cyane muri iri rushanwa

Kuba uyu mukobwa yakoresheje imvugo ‘namuhereza’ aho gukoresha ijambo ‘namubaza’, ni byo Minisitiri Edouard Bamporiki ufite umuco mu nshingano ze yagaragaje kuri Twitter. Yasoje abifuriza amahirwe muri iri rushanwa. Bamporiki yanditse ati “Ikibazo cya nyuma #MissRwanda2021 uramutse uhuye n’Umukuru w’u Rwanda wamubaza ikihe kibazo, umwana ati: ‘Namuhereza ikibazo cy’ubushomeri’. Ni byo ni ikibazo cyiza, gishakirwa igisubizo buri munsi. Ariko ntabwo bahereza ikibazo, babaza ikibazo. Uti namubaza nti; (……) Muhirwe”.

Uwitwa Marina_94 yasubije uyu muyobozi ko nta kosa uyu mukobwa Miss Kayirebwa yakoze, kuko wasanga wenda yari kwandika ikibazo akagihereza umukuru w’igihugu. Ati “Icyo utumvise n’iki se ko ukunda kwishyira imbere yamuhereza ikibazo nyine? Kuki utatekereje se yacyandika akakimuhereza? (…).” Hon. Edouard Bamporiki yahise asubiza uyu muntu ati “Ndi mu kazi petit” bishatse kuvuga ngo “Ndi mu kazi wa mwana we”. Nyuma yo kumusubiza gutya, ku mbuga nkoranyambaga ‘hahiye’ wa mugani wa ya mvugo y’ab’ubu – iri jambo ryasakaye cyane kuri Twitter n’ahandi.

Bamporiki yakoze ibiri mu nshingano ze akosora imvugo itari iy’ikinyarwanda cy’umwimerere
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *