Kwitana ba mwana n’ubushyamirane: Ibyaranze ibiganiro bya mbere hagati ya Leta ya Biden n’u Bushinwa

admin
3 Min Read

Nyuma y’ikiganiro kuri telefoni hagati ya Perezida Joe Biden w’u Bushinwa na mugenzi we Xi Jinping w’u Bushinwa, kuri uyu wa Kane inzego nkuru mu bya dipolomasi ku mpande zombi zahuriye muri Leta ya Alaska muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo kugirana ibiganiro bigamije kuvugurura umubano w’ibihugu byombi umaze igihe utifashe neza.

Impande zombi zari zabukereye kandi zihagarariwe bifatika, kuko ku ruhande rwa Amerika, Umunyamabanga wa Leta, Antony Blinken ndetse n’Umujyanama wa Leta mu by’Umutekano, Jake Sullivan, bari bitabiriye ibi biganiro, bahanganye na Yang Jiechi usanzwe ari Umuyobozi ukomeye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, ndetse na Wang Yi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa.

Ku murongo w’ibyigwa, hariho kurebera hamwe uko ibihugu byombi byashyira hamwe mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19, kurwanya ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe ndetse no kongera kuzahura umubano w’ibihugu byombi mu ngeri zirimo ubucuruzi n’ibindi.

Ibi ariko ntibyagarutsweho cyane, kuko ubwo Blinken yahabwaga ijambo, yavuze ko icyo ‘’Amerika ije kuvugaho ari ibibazo birimo iby’agace ka Taiwan, ibya Hong Kong, ibya Xinjiang, ibitero by’ikoranabuhanga bigabwa kuri Amerika bishyigikiwe n’u Bushinwa ndetse no kubangamira inyungu z’ubukungu z’ibihugu by’inshuti na Amerika’’.

Ku ruhande rw’u Bushinwa, Yang yasubije ko ibyo atari byo bibazo bikomereye Isi, ahubwo bakwiye kuganira ku buryo ‘’Amerika ikoresha imbaraga zayo mu bukungu n’igisirikari mu kurwanya u Bushinwa no gushishikariza ibindi bihugu kwanga u Bushinwa’’.

Yang kandi yasabye Amerika kudahirahira ishinja u Bushinwa kwica amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu, kuko muri Amerika ‘Abirabura bwicwa cyane’. Yanasabye Amerika kwirinda kwigira umwigisha wa demokarasi ku Isi kuko Abanyamerika benshi batizera demokarasi y’igihugu cyabo.

Uruhande rwa Amerika rwasubije ko u Bushinwa bwaje busa nk’ubwiyemeje kutava ku izima, ndetse ko abayobozi babo bagiye bica amabwiriza yagenderwaho mu biganiro, arimo kurenza iminota ibiri buri ruhande rwagombaga gukoresha mu gusangira ijambo.

Mu rugendo akubutsemo mu bihugu birimo u Buyapani na Koreya y’Epfo, Blinken yari aherutse kuvuga ko Amerika izafatanya n’inshuti zayo mu gutuma u Bushinwa bwubahiriza amategeko mpuzamahanga, ndetse yemeje ko u Bushinwa ari cyo gihugu cyonyine gifite imbaraga mu ikoranabuhanga, igisirikari, ubukungu na dipolomasi byatuma gihindura amahame ya demokarasi n’imibanire mpuzamahanga.

Ibi biganiro ni byo bya mbere bihuje Leta ya Biden na Leta y’u Bushinwa, kuva Perezida Joe Biden yajya ku butegetsi muri Mutarama uyu mwaka.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *