Umunyamakuru Regis Muramira yasengeye inama y’aba Minisitiri ngo ifungure Championa y’umupira w’amaguru

admin
2 Min Read

Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi w’imikino kuri City Radio, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Tariki ya 15, yavuze isengesho asaba ko Inama y’aba Ministiri yakomorera Championa y’umupira w’amaguru mu Rwanda kugira ngo  abantu bongere bagire ibyishimo babujijwe na Covid 19 umwaka  wose ibaciye  ku bibuga.

Muri iryo sengesho rigufi, yavuze ubwo yari mu kiganiro hamwe n’abagenzi be barimo uwitwa Kanyizo, yagize ati “Mana wumva abagusaba fasha Guverinoma yacu maze mu nama bari bukore,  badufungurire Championa yacu twongere twishimane n’abakinnyi bacu”.

Mu magambo ye, Bwana Regis Muramira avuga ko m’uby’ukuri, umwaka ari mwinshi abantu batabasha kugera ku kibuga ngo bafane amakipe yabo   banishimane nayo.

Avuga ko yizeye y’uko igihe cyaba ari iki kugira ngo ababishinzwe basubukure Shampiyona, akizera ko ubwo abantu batangiye gukingirwa bahereye kubashobora kwibasirwa kurusha abandi, nta kabuza ngo ubukana bwa Covid  bugomba nabwo kugabanuka ku kigero cyo hejuru.

Ntabwo ari uyu Regis Muramira usaba Imana ngo ikorere mu bagize Guverinoma kugira ngo bemeze iby’ifungurwa rya shampiyona, kuko na Kakooza Nkuriza Charles uzwi ku izina rya KNC, mu biganiro bye bya buri munsi, kuri Radio na TV1, yumvikana asaba Imana kenshi ngo ibafashe kongera gusubira ku kibuga bityo ibyishimo by’abafana n’abakunzi ba Ruhago ngo birusheho  kuba byinshi.

Uretse  kandi aba bagabo, amajwi menshi y’abakunda agapira k’amaguru  bari kwifuza ko umupira wakongera gukomorerwa, nk’uko biri gukorwa mu bihugu by’I Burayi n’ahandi  mu bihugu by’Afurika.

 Bavuga ko bakomorewe,  bitari ngombwa ko bajya mu bibuga kuwureberayo, kuko Amaradiyo na Television ngo abahagije  kuba banyurae uko bisanzwe.

Benshi mu bakunzi ba Ruhago rero, bakaba bishimira ko iramutse itangiye yaba ije neza,  kubera ko yamaze kubona umuterankunga BRALIRWA, uzafasha FERWAFA kurangiza neza inshingano zayo mu gihe cy’imyaka ine bemeranyijwe.

E.Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *