Abakinnyi bakina hanze bahamagawe mu mavubi baratangira gusesekara mu Rwanda, hari abataramenyekana ibyabo

admin
3 Min Read

Abakinnyi bakina hanze bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu izakina na Mozambique na Cameroun mu mpera z’uku kwezi, baratangira kugera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere babimburiwe na kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima.

U Rwanda ruzakina imikino yombi tariki ya 24 n’iya 30 Werurwe mu rwego rwo gusoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Ikipe y’Igihugu yatangiye imyitozo mu minsi irindwi ishize, kuri ubu igizwe n’abakinnyi bakina mu Rwanda bari muri 31 bahamagawe mu gihe abakina hanze benshi bategerejwe muri iki cyumweru.

Kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima , ukinira Yanga SC muri Tanzania, ni we ubimburira bagenzi be kugera mu Rwanda, aho ahagera uyu munsi ku saa kumi n’ebyiri n’iminota 20.

Myugariro Nirisarike Salomon ukinira Urartu FC muri Armenia na we aragera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere saa moya n’iminota 15 ku mugoroba, azakurikirwe na Rubanguka Steve ukina mu Bugereki, we uzagera mu Rwanda ku wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021 mu gitondo, saa mbiri n’iminota 15.

Mukunzi Yannick wa Sandvikens IF yo muri Suède biteganyijwe ko azagera mu Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021 saa mbiri n’iminota itanu mu gitondo, ari na bwo Kagere Meddie wa Simba SC muri Tanzania azahagera ku mugoroba saa kumi n’ebyiri n’igice.

Ku Cyumweru tariki ya 21 Werurwe 2021, hazaba hategerejwe umunyezamu wa Tusker FC muri Kenya, Emery Mvuyekure, uzagera mu Rwanda saa 11:50.

Kugeza ubu ariko, abakinnyi babiri barimo Rwatubyaye Abdul waraye ugaragaye mu mukino FC Shkupi yakinnye muri shampiyona ya Macedonia na Muhire Kevin ukina muri Oman, bombi ntibaremeza igihe bazagerera mu Rwanda.

Muri ibi bihe bya COVID-19, abatoza benshi b’amakipe y’ibihugu bahangayikishijwe n’uko badashobora kubona abakinnyi bakina hanze nk’uko babahamagaye bitewe n’itegeko rishyaFIFA iherutse gushyiraho, ryemerera amakipe basanzwe bakinira kubagumana mu gihe abona ko bashobora gutinda kuyageramo bavuye mu mikino mpuzamahanga.

U Rwanda ruzakina imikino ibiri itaha rusabwa kuyitsinda kugira ngo rwiyongerere amahirwe yo gusubira mu Gikombe cya Afurika ruherukamo mu 2004 ubwo cyari cyabereye muri Tunisia.

Amavubi ni aya nyuma mu itsinda F n’amanota abiri, akurikiye Mozambique na Cap-Vert binganya amanota ane mu gihe Cameroun ari iya mbere n’amanota 10 ndetse yamaze kwizera gukina iri rushanwa izakira.

Rwatubyaye Abdul ntaremeza igihe azagerera mu Rwanda
Muhire Kevin na we ntibiramenyekana igihe azitabirira ubutumire mu Ikipe y’Igihugu
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *