New Explorers Girls Academy (NEGA) ni ikigo cy’ishuri giherereye mu karere ka Bugesera , umurenge wa Gashora, rikaba ryarabaye ubukombe mu kuzamura uburezi bw’umwana w’umukobwa dore ko abanyeshuri bose bize muri kino kigo nta n’umwe uratsindwa ikizamini cya leta.
Mu gushaka kumenya ibanga bakoresha kugirango babashe gutsindisha ku kigero cyohejuru, ikinyamakuru igisabo cyasuye iri shuri, byari mu rwego rwo ku menya ingamba bafite mu gukomeza gusigasira ibigwi byiza bafite, ku menya ibanga bakoresha rituma abana bahiga barangiza ari intyoza mu ndimi z’amahanga ndetse no kureba uburyo ingamba zo gukumira covid 19 zihagaze muri kino kigo cya NEGA.
Bwana Hamza Numan umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cya NEGA aganira n’itangazamakuru yagize ati’’iri shuri ryatangiye mu mwaka 1998 rikaba ryaratangiye ari ishuri rya tekinike, nyuma baza gufata umwanzuro wo kwigisha amasomo rusange, guhera mu 2015 nibwo iki kigo cyiyemeje kuzamura uburezi bw’umwana w’umukobwa maze abashinze ishuri bemeza ko riba ishuri ry’abakobwa gusa ndetse rihabwa n’izina rya New Explorers Girls Academy (NEGA) ndetse biyemeza guteza imbere amasomo ya siyansi (science).
Uyu muyobozi yakomeje atangaza ko ibanga bakoresha kugirango abanyeshuri babo babashe gutsinda neza ari ugushyira hamwe hagati y’ubuyobozi, abarezi, ababyeyi ndetse n’abandi bose bakorera muri kino cyigo, ariko ibanga nyamukuru duteza imbere ni ikinyabupfura (discipline), uyu muyobozi yakomeje agira ati’’iyo hari ikinyabupfura ibintu byose birakunda, iyo discipline kandi mu kigo cya NEGA Ikinyabupfura kigomba kugaragara kuri buri wese yaba umwarimu, umuyobozi cyangwa undi wese ukorera muri kino kigo, ibyo bituma n’abana babigiraho imico myiza, imyitwarire myiza iyo ihari n’ireme ry’uburezi rihita ryoroha.
Ishuri rya New Explorers Girls Academy (NEGA) ryakira abanyeshuri baturuka mu gihugu hose by’umwihariko ababashije gutsinda ibizamini bya leta, Bwana Hamza yatangaje ko iri shuri ryakira abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere ndetse n’umwaka wa kane gusa, abo nibo bakomezanya kugeza umunyeshuri ashoje amasomo ye.
Hamza Umuyobozi wa NEGA ati’’mu bizamini bya leta turatsindisha neza 100% nta munyeshuri utsindwa hano, yaba mu cyiciro rusange (O’Level) ndetse no mu cyiciro cyisumbuye (A’Level), ibanga nuko dukurikirana umwana kuva akigera mu kigo kandi tukagerageza kumenya urwego umwana agezeho kugirango tubashe ku mukurikirana byihariye cyane cyane kuwaba yarasubiye inyuma.
Uyu muyobozi kandi yakomoje ku burwayi bwigeze kugaragara muri kino kigo, ariko yahumurije ababyeyi kuko yari indwara y’imitekerereze ariko imaze kumenyekana yahise icika kuko bari bamaze kumenya uko bakemura ubwo burwayi kuko busaba kuganirizwa nta kindi, ubu bakaba bizeye ko butagaruka kuko ibuye rimenyekanye riba ritakishe isuka.
Ikigo NEGA ubu gifite abanyeshuri bagera kuri 282 bose ubu bakaba baba mu kigo mu rwego rwo kwirinda ko hagira ubwandu bugera muri kino kigo buturutse hanze, muri NEGA kandi bafite abarimu bagera kuri 26 kandi nabo bakaba baba mu kigo, ibi bikaba bibafasha kwirinda covid 19.
Hamza yagize ati ‘’ kurwanya covid 19 ni urugamba tugomba kurwana kandi tukarutsinda, by’umwihariko muri NEGA Bafashe umwanzuro wo gucumbikira abanyeshuri bose ndetse n’abigaga bataha bahabwa umwanya wo kuba mu kigo kandi nta kindi kiguzi basabwe, uyu muyobozi kandi avuga ko nta mbogamizi nyishi bahura nazo kuko iyo hagize ikibazo kiboneka bafatanyiriza ku gikemurira hamwe, kandi ku bujyanye n’ubushobozi nta mbogamizi kuko kino kigo gifite umuterankunga ubafasha kubona ibyo bakenera.
Uyu muyobozi yasoje asaba buri wese gukomeza kubahiriza inshingano ze ndetse aboneraho gusaba ababye gukomeza kubaba hafi mu kuzamura uburezi bw’abana babo.
Umutoni Rania ni umunyeshuri wiga muri New Explorers Girls Academy (NEGA) Mu mwaka wa gatanu S5, akaba ari umunyeshuri uhagarariye abandi, nawe yatangaje ko bubahiriza ingamba zose zo guhangana na covid 19 , kugirango babashe kwiga neza nta mbogamizi.
ku bijyanye n’imyigire Rania aboneraho gushimira ubuyobozi ndetse n’abarimu babigisha kuko bagerageza kubitaho uko bishoboka byose bikabafasha gutsinda neza amasomo yabo, uyu munyeshuri aboneraho gusaba bagenzibe gukomeza gushyiramwo imbaraga kugirango bazabashe gutsinda neza babashe kugira icyo bimarira ndetse bakimarire n’igihugu muri rusange.
Nahimana Solange ni umwe mu barimu bigisha muri NEGA akaba yigisha isomo ry’ubukungu ,yagize ati’’ abana biga hano bafite ubushobozi bwo kumva neza amasomo babaha kuko bafite abarimu beza. Solange yagize ati’’ibanga dukoresha ni ukuba hafi umwana , tugakurikirana umwe kuri umwe, twebwe dukurikiza integanyanyigisho, tukabakangurira gukora cyane, tubaha imikoro ya buri gihe harimo imikoro ya buri kwezi.
Solange kandi yatangaje ko mu rwego rwo kuzamura buri munyeshuri bafite gahunda yo gushyiraho amatsinda (Groups) mu rwego rwo kuzamura uwaba ari gusubira inyuma, bitewe no gukorera hamwe rero nta munyeshuri n’umwe ushobora gutsindwa kuko tukurikirana umunyeshuri ku giti cye.
Nahimana yaboneyeho gushimira ubuyobozi bwa NEGA kuko bugerageza kubaba hafi, babaha ibyo bakenera byose ndetse ashimira ko bakomeje kubaba hafi no mu gihe cya covid 19.
Muri NEGA umwarimu ahabwa icumbi ndetse n’ibimutunga ibyo bikiyongeraho umushahara uhoraho wa buri kwezi kandi babona ku gihe, uretse kwita ku barezi , n’abanyeshuri biga muri kino kigo nabo bafatwa neza ndetse bagahabwa ibikoresho byose nkenerwa mu gufasha umwana kwiga.
Uretse ubwiza bugaragarira buri wese, muri kino kigo muri kino kigo bafite ibikoresho bitandukanye bifasha umwana kongera ubumenyi ndetse no guhanga udushya , ibyo bituma abana baharangije baba ari intyoza mu masomo yabo ndetse no mu buzima busanzwe.
Muri NEGA kandi mu rwego rwo gufasha umwana bagerageza kubaha ubundi bumenyi butandukanye burimo imyidagaduro, kubatoza umuco nyarwanda, kwiga indangagaciro no kuziririza kirazira, kubatoza kwihangira umurimo ndetse no gutinyuka.
Ikigo cya New Explorers Girls Academy kugeza ubu gifite abanyeshuri mu cyiciro kibanza (O’Level) ndetse bakagira n’ikiciro cyisumbuye (A’Level) mu masomo atandukanye arimo MCB(Mathematics-Chemistry na Biology), MPG(Mathematics-Phyisics na Geography) bafite kandi MEG(Mathematics-Economics na Geography) muri NEGA kandi bafite ishami rya MEC (Mathematics- Computer sciences na Economics), bakagira n’ishami rya PCB (Physics-Chemistry na Biology), iri shuri rikaba ryakira abakobwa gusa batitaye ku myemerere.
Muri bino bihe byo guhangana na covid 19, ukigera mu kigo cya NEGA babanza kuguha amabwiriza y’uburyo witwara uri mu kigo kugirango amabwiriza bashyizeho yubahirizwe, iki kigo gifite ibikoresho bitandukanye bifasha abana mu myigire yabo, ubu gifite agashya kuko gifite na televiziyo yitwa NEGA TV ifasha abana gutinyuka bakavuga, ikabafasha kuzamura ubumenyi bwabo mu ndimi zitandukanye ndetse bagatinyuka no kuvugira muruhame no gutanga ibitekerezo byabo.
REBA UBWIZA N’IBIKORESHO BIRI MU KIGO CYA NEGA BIFASHA UMWANA KWIGA NEZA (Amafoto Archive+ New Photos/ Igisabo)
Nkuko twabibasezeranije tuzakomeza kubakurikiranira imibereho n’imikorere y’ibigo by’amashuri muri kino gihe cyo guhangana n’icyorezo cya covid 19.
Nawe niba wifuza ko tugusura tugatangaza ibikorerwa aho ukorera duhamagare/ whatsapp kuri 0782511443






















