Bugesera: Birababaje,Ndayambaje jean Claude yaheze muri transit center azira ubusa

admin
2 Min Read

Ndayambaje Jean Claude ni umuturage wo mu murenge waJuru_Akarere ka Bugesera,amaze ibyumweru 3 afungiye mu kigo cy’inzererezi mu bugesera,kandi ari umuturage ufite ibyangombwa byose kandi atuye bizwi dore ko ari n,umucuruzi.

Amakuru agera Ku kinyamakuru igisabo avuga ko abantu baje kwa Jean Claude maze baramufata bamujyana uri station ya police I Nyamara, bavugaga ko yaba akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu buryo butemewe. Bene gutanga amakuru bavuga ko atanahatinze kuko yahise ajyanwa mu kigo cy’inzererezi giherereye mu murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera nta na Dosiye akorewe Ku cyatumye bamufata.

Umuryango wa Jean Claude wakomeje kumwirukaho biranga biba iby’ubusa kugeza ubwo bitabaza umuyobozi w’Akarere ka Bugesera bwana Mutabazi Richard ariko biranga biba iby’ubusa, nubwo uyu muryango utangaza ibi ariko umuyobozi w’Akarere ka bugesera we avuga ko iki ikibazo ntacyo azi ndetse atanakivugaho byinshi.

Andi makuru yatangajwe numwe utashatse ko amazina ye atangazwa agira ati Jean Claude yashyizwe mu nzererezi n’umuntu ukomeye nibyo bituma ubuyobozi bwose bwaramutereranye , ngo ni muburyo bwa munyumvishirize, biramutse ariko bimeze byabaye ari icyasha gikomeye Ku ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera.

ACP Rwampungu uhagarariye ibigo ngororamuco mu Rwanda kimwe n’ umuyobozi w’Akarere ka Bugesera nawe yatangaje ko iki kibazo atakizi kuko atakwikorera ibibazo byose byo mu turere 30 ngo abashe kugira ikindi akora.

Ubwo twakoraga ino nkuru Ndayambaje Jean Claude yarakiri mu kigo cy’inzererezi, muri ino munsi bamwe mu banyabubasha babi basigaye bitwaza bino bigo maze bakahakandira abanyantege nke mu rwego rwo kubumvisha igihe nta cyaha gihari, uyu muco mubi ukwiye gucika. Turakomeza kubakurikiranira ino nkuru

N. Edouard

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *