Ubuzima : Abafite ibibazo by’ingingo n’abifuza kurangwa n’ubuzima bwiza Good Reflexology Massage Center LTD yababoneye igisubizo i Remera

admin
6 Min Read

Nyuma yuko bari bamaze igihe kinini bagira inama abanyarwanda b’ingeri zitandukanye mu buryo bagomba kwifata ngo barangwe n’ubuzima bwiza buzira umuze,  abahagarariye  Good Reflexology Massage Center LTD bahisemo kwegera abantu  m’umujyi wa Kigali i Remera aho bakoresha uburyo  kamere bw’ibiganza n’ibirenge,   uburyo bugezweho bwo gukangura imyakura y’umubiri hagambiriwe gufasha abantu kugira ubuzima bwiza buzira amavunane.

Iyo ugeze kuri  iri vuriro kabuhariwe mukuvura abantu hifashishijwe uburyo bwa kamere, usanganirwa n’inzobere  mugufasha abantu bashaka kurangwa n’ubuzima buzira amavunane babyize banabikora igihe kirekire.

 Ubwo twasuraga iki  kigo Good Reflexology Massage Center, Umuyobozi Wacyo Bwana Safali Raban yadutangarije  birambuye, amavu n’amavuko y’ikigo,  atubwira birambuye  ibikorwa bitandukanye  bakorera ababagana.

Mubyo bakora  harimo kunanura abantu  imiitsi, kubafasha gushira amavunane, kubafasha kwirinda Canseri na Diyabeti, kubavura ukuruha k’ubwonko Stress, kubavura umugongo  n’ibindi byinshi,   byose bigakorwa hifashijwe ibimera bitandukanye biboneka mu gihugu hativanzemo imiti yo mu nganda  niyo yaza ikaba inyongera.

Ikinyamakuru Igasabo cyaganiriye kandi na Muganga w’inzobere w’ibyo bitaro bya  Good Reflexiology Niyo mugabo Eric, umwe mubashinzwe gukangura ibice by’umubiri kubabagana, akaba afite ubunararibonye bw’igihe kirekire kuko nyuma yo gukurikirana no kurangiza amasomo yabyo  mu gihugu cya  Kenya yakoze mu bitaro bitandukanye by’aho,  ubwo bumenyi n’ubunararibonye Eric Niyomugabo akaba  yaraje kubisangiza abanyarwanda b’ingeri zitandukanye baza babagana.

Avuga ko icyo abantu bamenya  ari uko  Reflexiology atari ubuvuzi  bw’abanyamahanga gusa,  kuko n’abanyarwanda bagomba kubwitabira ari benshi  cyane  ari ugufasha umubiri kuwongerera imbaraga  hakoreshejwe umuryo kamer e, umuntu agasubira uko yari ameze akiri umusore.

Irebere Video igaragaza uko Good Reflexology Center Ltd ibafasha kubungabunga ubuzima

 Atanga urugero ko  nko muri Kenya byateye imbere ku buryo abivuriza mu mavuriro nkayo ari benshi cyaneugeranyije n’abagana amavuriro asanzwe no mu Rwanda bakaba bagomba kugana  Good Reflexiology Center LTD ari benshi..

 Agira ati “ twiteguye gufasha abantu gukira indwara zose zinaniza umubiri wabo. Uretse gukangura umubiri w’abatugana dukoresheje ibiganza n’ibirenge byabo, tunabakoresha na sport nkeya. Akamaro k’iyo  Sport  ni ukunanura imitsi ndetse bikanakangura  ubwonko. Ikindi  binafasha ni uko  burya  hari amakanseri  aba ataragera ku rwego rwo hejuru bityo ayo ngayo ahita akira. Sport tuyikoresha dukurikije uburwayi  abantu bafite. Ubusanzwe abantu bamenyereye imiti  bavana muri za pharmacie za kizungu  twe dukoresha imiti y’umwimerere nko kubuka dukoresheje ibyatsi  birimo inturusu ya Makurata, kuvurisha ibikakarubamba, ibisura , n’ibindi byatsi biva iwacu mu mirima.”

Uyu muganga w’inzobere mugakungura imyakura y’umubiri w’umuntu  Eric Niyomugabo asoza asaba abantu bose kugana ivuriro Good Reflexiology,  kuko bahishiwe byinsi batasangana  abandi.  Ku giti cye ubumenyi bwose afite, yiteguye kubukoresha kugira ngo abanyarwanda barusheho kugira ubuzima bwiza.

 Avuga ko ari amahirwe kuba ivuriro ryabo Good Reflexiology,  rikorera hafi y’ibibuga by’umipira kuri Stade Amahoro na Petit Stade,  ndetse  n’indi mikino itandukanye bityo  agasaba abakinnyi n’abandi benshi kuza ku ivuriro  gufata inama z’uburyo ingingo zabo zigororwa bagahorana ubuzima buzira umuze bityo bagakora ibyabo bameze neza.

Akarusho ka Good  Reflexiology LTD,  nk’uko ubuyobozi bw’ivuriro  bubivuga, ikindi  ni uko  bakurikirana umurwayi waje ubagana  amezi abiri yose nyuma y’uko yakize,   bakamufasha kumenya guhinduranya imirireye   na cyane ko indwara nyinshi ziva ku mirire mibi cyangwa se ku mwanda.

Iyumvire ubusobanuro bw’umuganga w’inzobere ufasha abagana Good Reflexology Massage Center bakabasha kugira ubuzima buzira umuze

Ni muri urwo rwego banabagira inama zo kurya ibiryo bifite isukari y’umwimerere, nk’ ibinyabijumba , ibibisheke,  imbuto zitandukanye, imboga rwatsi n’ibindi byinshi by’umwimerere  byubaka ubuzima bwa muntu.

Ikigo kabuhariwe mukuvura no gutanga inama kubigendanye no kugira ubuzima bwiza buzira umuze n’amavunane, muragisanga I Remera munsi gato ya KIGALI ARENA, hafi y’urusengero rwa ADEPR, bakaba bakira neza  abantu bose,  kuva kumyaka itangatu  6 ans  kuzamura ku myaka yose isigaye.

Telefoni y’abo ni 0787602343, 0789599115

Email. Goodreflexiommassage123@gmail.com

E. Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *