Ntigurirwa Daniel utuye Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi agiye kugezwa imbere y’ubutabera kugira ngo aburane ku cyaha akurikiranweho cyo kwica umugore we amukubise isuka mu mutwe.
Uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko akurikiranweho icyaha cyabaye tariki ya 4 Gashyantare 2021. Bivugwa ko icyo gihe yatashye ahagana saa Munani z’Ijoro ageze mu rugo akubita isuka mu mutwe umugore we witwa Uwimana Florence wari umaze kumukingurira.

Yahise aburirwa irengero ariko bukeye ahagana saa Kumi abaturage baza kumubona mu Murenge wa Gacurabwenge baramufata.
Icyo gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abaturage bo muri uwo murenge aribo bafashe Ntigurirwa.
Kuri ubu amakuru agera ku IGIHE yemeza ko Ntigurirwa Daniel azagezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021. Azaburanira ku Cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, mu Karere ka Muhanga.
Kubera gahunda ya Guma mu Karere, abashaka gukurikira urubanza rwe by’umwihariko abo mu muryango we n’uw’umugore we bagiriwe inama yo kwegera ubuyobozi bukabibafashamo.
Ingingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Bibukijwe kandi ko itangazamakuru naryo rizaba rihari, Bityo bazamenya amakuru y’uko urubanza ku cyaha gikomeye akurikiranweho rwagenze.
Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias