Iki gitekerezo cyubakiye ku bigaragarira amaso ya buri wese, ndetse dushingiye ku bukene n’imibereho mibi abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma babamo, nta wabura kwibaza icyo leta itekereza kuri bano banyarwanda bakomeje kuba mu buzima bubi mu gihe abandi batera imbere buri munsi nkuko ubuyobozi buhora bubigaragaza.
Itangazamakuru , imiryango itegamiye kuri leta n’iharanira uburenganzira bwa muntu ntibyahwemye kwereka ubuyobozi ko bano banyarwanda babayeho mu buryo bubi ariko ibikorwa bikaba iyanga ugereranyije n’ibibazo bafite.
Twagerageje gusesengura igituma abasigajwe inyuma n’amateka badatera imbere kimwe n’abandi, dusanga biterwa n’impamvu nyinshi cyane ariko izingenzi nizo tugiye kugarukaho muri kino gitekerezo cyubakiye ku bigaragarira buri wese.
Ibibazo abasigajwe inyuma n’amateka bafite ku bijyanye n’imibereho(Social problems)
-Abenshi ntibagira aho kuba nkuko bigaragazwa na bamwe mubo twaganiriye mu karere ka Bugesera na Nyaruguru
-ntibabona ibyo kurya bikwiriye cg bihagije
-Kunenwa n’abaturanyi babo
-Ku tazirikanwa muri gahunda zizanzahura imibereho
-Abagana ishuri baracyari bacye bituruka ku bukene bukabije n’ibindi
Ibibazo abasigajwe inyuma n’amateka bafite ku bijyanye n’ubukungu(Econamical problems)
-kutagira amasambu yo guhinga
-Ibikorwa by’iterambere ntibibagezwaho uko bikwiye(VUP/Girinka mu nyarwanda n’ibindi)
-Bagorwa no kuba babona inguzanyo ngo bihangire umurimo
-Baba mu bukene bukabije
Ibibazo abasigajwe inyuma n’amateka bafite ku bijyanye na (political problems)
-Kutagaragara mu nzego zifata ibyemezo
-Nta politike yihariye yo kwita ku mibereho yabo
– Leta ivuga ko batashyirirwaho umwihariko byaba ari kubavangura kandi ibyo byarakozwe ku Bagore, Abafite ubumuga n’abandi kandi bikaba byaratanze umusaruro.
Twinjire mu bibazo nyirizina
Nkuko twatangiye tubivuga hejuru bano banyarwanda bakomeje kuba mu bukene bukabije biterwa n’impamvu nyishi twavuze haruguru ariko ikibabaje nuko usanga na let anta ngamba ifite mu kwita kuri bano banyarwanda.
Mu minsi yashize abayobozi batandukanye bagiye batangariza itangazamakuru ko nta mwihariko wabashyirirwaho kuko kwaba ari ukubavangura, ariko wababaza ati ‘’ese kuki abagore mwabahaye umwihariko, abafite ubumuga bigakorwa, urubyiruko, ubwo nabo mwarabavanguye? Kubona igisubizo bikaba ingorabahizi.
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka ubu bahangayikishijwe nuko bashobora kuzashiraho(kuzima burundu), kuko uko bwije n’uko bukeye imibare yabo igenda igabanuka, biterwa na bwabuzima bubi twababwiye biberamo.
Bano banyarwanda bazwiho ubuhanga ku bintu bitandukanye harimo kubyina, ubugeni, usanga ntawigeze afatira kuri izo mpano bafite ngo abahindurire ubuzima ahubwo abaturanyi babo usanga babavugiraho ngo abatwa basa nabi, ibi nabyo bituma basubira inyuma kuko mu gihe undi munyarwanda ucyuriwe ubwoko arega, ariko kuribo hari n’abayobozi babivuga bikarangirira aho.
Amateka y’abasigajwe inyuma n’amateka kandi yagiye abasharirira uko ingoma zagiye zisimburana, ariko muri repubulika ya mbere n’iya kabiri ho byari akamaramaza kugeza ubwo no mu nteganya nyigisho hashyirwamo imyandiko igaragaza ubugoryi bwa bano banyarwanda aha twavuga texte ya Gatwa le potier.
Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yaje nk’igisubizo kuri benshi ndetse n’abasigajwe inyuma n’amateka, ariko uko iminsi ishira imbaraga zagiye zigabanuka kujyeza ubwo na n’uyu munsi ino miryango ikibayeho mu mibereho mibi nyuma y’imyaka irenga 20.
Ese Guverinoma yasuzuguye imyanzuro ya Sena.
Inteko rusange ya Sena ntiyanyuzwe n’ibisobanuro bya Guverinoma y’u Rwanda ku bijyanye n’isesengura yakoze inshuro 6 ku bibazo byugarije abasigajwe inyuma n’amateka.
Ni nyuma y’uko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase wari uhagarariye Minisitiri w’Intebe atanze ibisobanuro ku byakozwe n’ibiteganywa gukorwa ariko bitanyuze abasenateri kuwa 14 Gashyantare 2019, bagasaba Minisitiri w’Intebe ibisobanuro mu nyandiko.
Ubushakashatsi bwagaragaje iki?
Umwe mu miryango ivuganira abasigajwe inyuma n’amateka yakoze ubushakashatsi butandukanye ku mibereho ya bano banyarwanda,Ni ubushakashatsi yamuritse tariki ya 20 Ugushyingo 2014 ku mibereho n’ubukungu by’abasigajwe inyuma n’amateka bwakozwe hagati y’imyaka 2013-2014 bwerekanye ko bagikennye ku buryo budasanzwe. Habajijwe abantu 280, harimo abahejwe n’amateka 120, abasanzwe 97 n’abayobozi b’inzego z’ibanze 63.
Bwerekanye ko abarangije amashuri abanza ari 31%. Kuba umubare ukiri muto biterwa nuko ngo bagifite ubukene ku buryo hari umubare munini w’abana bata ishuri kubera ko batabona ibyo kurya.
Guhitanwa n’indwara kuko ubwo bushakashatsi bwerekanye ko ashobora kwiyishyurira ubwishingizi bw’ubuzima ni 33% mu gihe abasaga 66% batabishobora.
Ubu leta yishyurira abaturage mu kwivuza bagera kuri 15% ariko kuri aba basigajwe inyuma n’amateka bo ni 70%.
Kutitabwaho by’umwihariko muri gahunda za leta, urugero ni uko Gahunda igamije kubateza imbere ya VUP (Vision 2020 Umurenge Program) mu karere ka Nyaruguru yageze kuri 1.5% mu gihe muri Nyanza yageze ku 8.2%. (Ubushakashatsi 2014)
Inkunga y’ingoboka nta n’umwe wayihabwaga muri Nyaruguru mu gihe ahari benshi bayihabwa ari 7.6% mu karere ka Nyanza. (ubushakashatsi).
Nta n’umwe ubasha gukoresha inguzanyo ahabwa muri VUP muri Gasabo mu gihe ahari umubare munini ari 9.1% muri Nyamasheke.
Muri girinka Munyarwanda, nko mu murenge wa Muganza ngo “Umutwa” wahawe inka ni umwe na we ahabwa iyahumye y’ikimasa mu gihe abandi bahabwa inzima kandi zitari ibimasa.
Hari abakibanena bakabaheza mu mahirwe bagenewe, urugero rwatanzwe ni urw’umwe mu bayobozi wo mu karere ka Nyagatare wavuze ko atararana n’ “ Abatwa” ubwo bari mu ngando, bose bagafata umwanzuro wo gutaha.
Kudahagararirwa: Uretse muri sena harimo umwe ngo nta muyobozi wundi bagira, bagasaba ko mu bagore bafite imyanya isaga 60% mu nteko hagombye kubamo n’abahejwe n’amateka, kimwe no mu zindi nzego.
Ibindi ibibazo bibugarije birimo kutagira ubutaka, kuba umubare munini w’abakobwa babo bishora mu busambanyi kubera kutitabwaho bakanahabwa intica ntikize, no kutabona akazi aho usanga hari abarangije kaminuza basubiye mu kubumba inkono bya gakondo.
Kudahumurizwa: Nyakwigendera hon Senateur Sebishwi Juvenal wigeze kuyobora Coporwa, avuga ko ababazwa n’uburyo amateka yagiye abibasira bakigwa mu mashuri hagaragazwa ubugoryi bahimbiwe mu mwandiko ‘Gatwa le Potier’.
Yasoje avuga ko mu bibazo bitandukanye bagiye bahura nabyo bakeneye guhumurizwa.
Umuryango AIMPO nawo ugaragaza ko bano banyarwanda bitaweho uko bikwiriye nabo batera imbere kuko Atari injiji nkuko bivugwa n’abashaka kubasebya, uyu muryango kandi ugaragaza ko nubwo batahabwa ibya Mirenge ariko bagafashwa kuzamura no guteza imbere zimwe mu mpano bafite. Ndetse bagafashwa no kugera mu nzego zifata ibyemezo nk’uburyo bwafasha leta kumenya ibibazo byabo mu buryo bwimbitse kandi bakagira n’uruhare mu bibakorerwa.

Umuryango WOPU Nawo mu myaka yatambutse wakunze kugaragaza ko abagore baba mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka bakwiriye gushyirirwaho umwihariko ubafasha gutera imbere, aha umuntu yabonera ho gushimira Perezida Paul Kagame kuba Kanziza Epiphanie wari umuyobozi wa WOPU yaragizwe umwe mu bagize inteko ishinga amategeko nubwo nta wapfa kwizera ko hari icyo bizahindura ku mibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka.

Ese ibyo Sena yasabye Guverinoma bigeze hehe bishyirwa mu bikorwa?
Sena y’u Rwanda yasabye guverinoma na Minaloc by’umwihariko gushyiraho ingamba zihariye zo kuzamura imibereho y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, kubafasha kujya mu nzego zifata ibyemezo n’ibindi ariko ibyo byose byaheze mu kirere, aho ntihazitwazwa Covid 19 ko ubu ariyo abatujuje inshingano bari kwitwaza muri ino minsi?
Dr Ntawukuriryayo yagize ati “Ibintu byo kuvuga ngo nibabaha gahunda yihariye ngo baraba babavanguye ntabwo ari byo, abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga leta yabashyiriyeho uburyo bwihariye ariko bubateza imbere, kubera iki iki cyiciro cy’abanyarwanda tubona bafite ibibazo bihoraho tutabakorera uburyo bwihariye bubateza imbere?”
Yavuze ko bitumvikana uburyo leta ivuga ko abana b’aba basigajwe inyuma n’amateka bajya gupiganira akazi n’abandi, mu gihe amateka yabo adatuma babishobora.
Yagize ati “Ko abandi leta yicaye igafata umwanzuro wihariye kuri bo, kuki aba bo hadafatwa uwo mwanzuro?”
Mugenzi we ati “Muri komisiyo idasanzwe, ahanini twasanze imyumvire iri ku rwego rw’ubuyobozi. Mu bantu bose twaganiriye bumva ko iki kibazo kireba minaloc, nta wundi muntu gisa nk’aho kireba.)
Prof Shyaka agaragaza ko hakiri imbogamizi zishingiye ku myumvire, kudakurikirana ibyakozwe, n’amikoro y’igihugu adahagije. Avuga ko hagiye kongerwa ingamba zo gukura abatishoboye mu bukene.
Ati ” Guverinoma yihaye intego yo gushyira umwihariko ku ngo ibihumbi 200 zatoranyijwe kandi icyo cyiciro nacyo kibarizwamo. Bazajya nabo bahabwa muri gahunda rusange, ariko mu ishyirwamubikorwa bahabwe iryo dirishya rifasha ko iterambere ribageraho vuba, babone uburyo vuba, bagatera intambwe.”
Izina Minisitiri w’Intebe rizagaragara muri iki kibazo
Ibyakozwe kuri ibi bibazo byashoboraga gusobanurwa na Minisitiri w’intebe wahagarariwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.
Nyamara kuba sena itanyuzwe igasaba ibisobanuro mu nyandiko. Inyandiko izohererezwa izaba isinye mu izina rya Minisitiri w’intebe wasabwe ibi bisobanuro.ese iyo nyandiko yaratanzwe cyangwa byarangiriye aho? Aha niho bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka ndetse n’imiryango ibavuganira bahera basaba ko bamenyeshwa ibikubiye kuri iyo nyandiko kugirango bamenye niba hari icyerekezo leta yabashyiriyeho cyangwa bemere bibereho uko bakabayeho.
Iki gitekerezo cyubakiye ku nkuru mpamo turifuza ko cyagezwa ku nzego bireba by’umwihariko Perezida wa Repubulika kuko ushobora gusanga azi ko ibibazo byabano banyarwanda byamaze gukemuka bari munjyana imwe n’abandi kandi mu byukuri atariko bimeze.
Ibyifuzo byibanze byafasha abasigajwe inyuma n’amateka kwihuta mu iterambere kimwe n’abandi
- Gushyigikirwa mu bikorwa by’iterambere
- Guhabwa amahirwe yo kugaragara mu nzego zifata imyanzuro nkuko byakozwe ku bindi byiciro bifite amateka yihariye
- Gutandukanya kuvangura no guteza umuntu imbere
- Abize bafashwe kubona uburyo bwo guhangana ku isoko ry’umurimo no gufashwa guhanga umurimo
- Gushyigikira imiryango ibavugira ikabona ubushobozi bwo gushyigikira abakiri mu buzima bubi
- Gukomeza kubashyigikira mu myigire yabo
- Aho bishoboka bagafashijwe kubona aho bahinga no gutura mu buryo burabye
- Gutuzwa kimwe n’abandi mu buryo bwo kubarinda kwigunga
- Guhumurizwa kuko amateka yo kubaheza yatumye bamera nkadafite umuntu ubakunda n’umwe habe na leta
- Guhindura imvugo zikoreshwa n’abaturanyi babo zibatesha agaciro mu muryango nyarwanda. Ubushishozi bwa leta yacu nibwo bano banyarwanda bakomeje guhanga amaso nubwo bitumvikana uburyo abantu batarenze ibihumbi 35 hananiwe gukemura ibibazo byabo mu gihe igihugu gikomeje kuba ubukombe mu bindi byinciro.
Iki ni igitekerezo cyanjye cyubakiye nku nkuru mpamo, tubasezeranije ko aho ingendo zizafungurirwa tuzabatembereza mu bice bitandukanye by’igihugu tukabereka imibereho y’abasigajwe inyuma mu buryo bw’amashusho.
Ufite ubuhamya ushaka kuduha cyangwa ukene ubuvugizi waduhamagara kuri 0782511443 cyangwa ukatwandikira kuri email” ndayisabaeric501@gmail.com