Airtel Rwanda yatangije poromosiyo ya NkundaURwanda ikangurira abantu “Kumurikira u Rwanda”
Tariki 14 Gashyantare 2021 –Uyu munsi nibwo Airtel Rwanda yatangije poromosiyo y’akataraboneka igenewe abakoresha umurongo wayo yiswe“NkundaUrwanda” ikazahemba inkuru z’urukundo zinyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zayo. Inkuru izavugwaho cyane nyirayo azatsindira imwe muri PocketWifi 3, izaba irimo interineti y’ubuntu ingana na 30 GB.
Nk’uko byatangajwe na Airtel Rwanda, “Twifuje ko uku kwezi kuba ukwezi kudasanzwe, dutumira abantu bose, mu rurimi bahisemo, ngo bagaragaze urukundo bafitiye u Rwanda. Izo nkuru zishobora kuba zivuga ku kintu icyo aricyo cyose abakiriya bacu, abenegihugu ndetse n’abatuye u Rwanda bafite ku mutima.
”

Airtel yakomeje igira iti “Buri munsi abatsinze 50 bazajya bahabwa PocketWifi, router isakaza interineti igendanwa yihuta cyane kandi ishobora guhuza ibikoresho bigera kuri 10 kugirango kugirango abantu bashobore gukorera aho ariho hose ndetse babashe no kwiga bifashishije ikoranabuhanga rya interineti, buri router izazana na 30GB ya interineti y’ubuntu.Iyi router ikaba imaze kuba igikoresho cy’ibanze ku bantu bose bifuza gukorera aho ariho hose.”
Airtel yatangaje kandi ko inkuru zizatangwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga za Twitter, Facebook na Instagram zishobora kuba zereka urukundo zinashimira abantu bigaragaje cyane kurusha abandi, zikaba zaba zivuga ku bakozi bitanze nk’abaganga, abaforomo na Polisi, abakozi bo mu ma supermarket, abo muri za farumasi, abahinzi ndetse n’abantu bose bagize uruhare mu kudufasha mugihe cy’icyorezo cyibasiye isi. Izo nkuru kandi zishobora kuba zivuga ku ku makipe, serivisi zitandukanye nk’Irembo cyangwa imihanda myiza.
Airtel yakomeke igira iti“Andika inkuru yawe ya #NkundaUrwanda , yipostinge ku rubuga rwawe cyangwa kuri Twitter ya Airtel , @airtelrw, kuri facebook @airtelrwanda cyangwa kuri Instagram ya Airtel, tagging inshuti nyinshi zishoboka ndetse n’abagukurikira ube Wabasha kuba umwe mu bantu batatu bazajya batsinda ku munsi as many of your friends and followers and you could on of three daily winners”.
Hashtags zizakoreshwa muri iyi poromosiyo ni #NoLockDownOnLove #NkundaUrwanda #LoveIsRed
Ku bindi bisobanuro mwasura urubuga https://www.airtel.co.rw/

