Home POLITIKECentrafrika: Inyeshyamba ziri kugaba ibitero si musiga ingabo z’u Rwanda zikahabonera ishema

Centrafrika: Inyeshyamba ziri kugaba ibitero si musiga ingabo z’u Rwanda zikahabonera ishema

by admin
0 comments

Umutwe w’ingabo zidasanzwe z’u Rwanda (Special Force) zahagurutse i Kigali tariki 20 Ukuboza 2020 zerekeje i Bangui muri Centrafrica, ubutumwa bwari buzijyanye burasobanutse ni ugufasha ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganyijwe aba no kurinda Abapolisi n’izindi ngabo z’u Rwanda zagabwagaho ibitero n’inyeshyamba, ako kazi kakozwe neza, abaturage babishima.

Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo uri i Bangui ahagarariye Televiziyo y’Igihugu, avuga ko abaturage ba kiriya gihugu bashimishijwe cyane n’uko batoye neza mu mahoro, ndetse n’Umwaka bakawusoza neza, ndetse bagatangira undi batekanye kubera akazi gakorwa n’ingabo z’u Rwanda.

Umwe mu bafata ziriya ngabo z’u Rwanda nk’Intumwa yoherejwe n’Imana, ni umugabo uzwi ufite ibinyamakuru 22 avuga ko akizibona yarize kubera ibyishimo.

Muri Perezidanse ingabo z’u Rwanda nizo ziba zirinze umutekano wa Perezida wa Centrafrica

Harouna Douamba, ni Perezida w’umuryango utari uwa Leta, ANA (Aimons Notre Afrique), agira ati: “U Rwanda ni nka cya gihe iyo usenga Imana uyinginga ngo igufasha, ntuyirebesha amaso, Abanya-centrafrica basabye ko Imana iboherereza igihugu, ntibikwiye kubihisha, ni u Rwanda. Ni ngombwa kubivuga kugira ngo Perezida Paul Kagame akomeze umurimo yatangiye ku mugabane wa Africa, yerekanye ko ashyigikiye Africa imwe (Panafrican), ashaka agaciro kayo, nkibona ingabo z’u Rwanda zigeze muri Centrafrica, amarira yazenze mu maso, nabonye ko umugabane ukangutse”.

Perezida Kagame yasobanuye ko ziriya ngabo z’u Rwanda zigiye kuburizamo ibyahungabanya amatora cyangwa imitwe yitwaje intwaro yagaba ibitero ku Bapolisi barinda inkambi zahungiyemo abasivile.

Perezida uriho muri Centrafrica, Faustin Archange Touadera na we yashimiye Perezida Kagame, Abanyarwanda n’ingabo zabo, avuga ko babafashije mu rugendo rw’amatora abaturage batora ntacyo bikanga.

Ashima ko ingabo z’u Rwanda kuva zoherezwa mu butumwa bw’amahoro zagize uruhare mu kugarura ituze n’umutekano.

Ingabo z’u Rwanda zifite intwaro karahabutaka zishobora guhashya umwanzi ntabashe kwinjira mu murwa mukuru Bangui

Jean Pirre Kagabo uri i Bangui yaganiriye n’abaturage baho mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2020, abaturage bakaba bari bishimiye ko basoje umwaka ndetse bitegura gutangira undi batekanye.

Bamwe mu baturage bafataga amafoto bari kumwe n’ingabo z’u Rwanda abandi bagenda baziririmba.

Umwe ati: “Umutekano uruzuye, hariya murabona ko turinzwe n’ingabo z’u Rwanda, zifite ikinyabupfura, nazikuriye ingofero, ni ingabo zihagarariye Africa”.

Umwe ati: “Umutekano uruzuye, hariya murabona ko turinzwe n’ingabo z’u Rwanda, zifite ikinyabupfura, nazikuriye ingofero, ni ingabo zihagarariye Africa”.

Umugore wishimiraga umwaka mushya na we yunze mu ryamugenzi we avuga ko Abanyarwanda bakoze akazi keza, ingabo zicunga umutekano hirya no hino zirinze abaturage, avuga ko azifitiye ikizere.

U Rwanda rusanganywe ingabo ziri mu butumwa bw’amahorobwiswe MINUSCA, zongereweho izindi ngabo 300 zari mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo.

Uretse umusirikare umwe gusa, abandi bagenda iruhande rwa Perezida ni inkorokoro z’ingabo z’u Rwanda

Tariki 31 Ukuboza, 2020 ihuriro ry’imitwe itavuga rumwe na Leta yamaganye ibyavuye mu matora yabaye tariki 27 Ukuboza 2020, nyamara Guverinoma ya kiriya gihugu n’Umuryango Mpuzamahanga bavuga ko yagenze neza ko kandi ibizayavamo ari ndakuka.

Imitwe y’inyeshyamba zishyize hamwe ziyita ihurira ry’abakunda igihugu rigamije impinduka (Coalition of Patriots for Change) bivuga ko zishyigikiye François Bozizé zubuye imirwano mu byumweru bike bishize zifite umugambi wo kuburizamo amatora.

Zari mu nkengero y’umurwa mukuru Bangui ariko ibitero byazo bikomwa imbere n’ingabo za Leta zifatanyije n’iz’u Rwanda, iz’Uburusiya n’iziri mu butumwa bw’amahoro bwa UN (MINUSCA).

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Mutarama, mu rukerera ziriya nyeshyamba za CPC zateye ahitwa Damara, muri Km 80 uvuye i Bangui, aha hatewe niho Perezida uriho muri Centrafrica avuka.

https://youtu.be/0-FsArpy1OQ

Turakwamamariza ibikorwa byawe, tugukorere ubuvugizi, tuguheza n’abaguzi n’abagurisha ku giciro gito cyane.

Duhamagare&whatsapp : 0782511443/0781300749

You may also like

Leave a Comment