Bikunze kuvugwa buri munsi ko hari abayobozi banga nkana gutanga amakuru, bameze nk’abahimana cyangwa abadashaka kugaragaza ibyo baba bakora,gusa inzego zitandukanye yaba iza leta, izigenga n’izihagarariye itangazamakuru zinenga ino myitwarire idakwiriye umuyobozi.
Inkuru dukesha ikinyamakuru intego igira iti’’ Bamwe mu bakora umwuga w’itangazamakuru mu bigo bitandunye bikorera hano mu Rwanda cyane, abakora mu itangazamakuru ritari irya Leta, bavuga ko n’ubwo mu Rwanda hashyizweho itegeko rigena gutanga no gutangaza amakuru (Access to Information Law) kugeza ubu hari bamwe mu bayobozi bakimana amakuru.
Kino kinyamakuru kandi cyaganiriye n’abanyamakurubarimoNTAMBARA Garileon (Flash TV) MBABAZI Doroth (RBA) na MUNYARUGENDO Athanase na NTAKIRUTIMANA Alphred ba (TV1), bavuga ko hari bamwe mu bayobozi mu nzego za Leta no mu bigo biyishamikiye ho bakigorana mu gutanga amakuru.
Aba banyamakuru cyane abakora mu itangazamakuru ritari irya leta, bavuga ko ibi bisa nk’ibyafashe indi ntera cyane muri ibi bihe u Rwanda n’isi bihanganye n’indwara ya Covid 19.

Maitre MUGENGANGABO Jean Nepomuseni ukorera muri Cabinet yitwa LANDMARK Advocates, avuga ko amategeko menshi aba asobanutse ko ndetse anagena n’ibihano kubatayubahirije, ariko yongeraho ko yose atariko aba afite ibihano biyagenga ku batayubahirije harimo n’itegeko ry’itangazamakuru rigena uko amakuru yakwa n’uburyo atangazwa.
Maitre Nepomuseni avuga ko iri tegeko nta bihano biriherekeza rifite, ariko ngo agasanga na none hakwiye ikindi kintu kimeze nk’amande cyangwa amagarama yewe no kugawa mu ruhame ku bantu bataryubahirije bakimana amakuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC), Mugisha Emmanuel avuga ko inzego zikumira umunyamakuru zikamwima amakuru ziba zimubujije uburenganzira, n’inshingano ahabwa n’itegeko nshinga ry’u Rwanda ryo gutara no gutangariza abaturage amakuru, uwo aba akwiye gukurikiranwa. Gusa Mugisha Emmanuel akomeza avuga ko nta banyamakuru benshi bakunze kubagaragariza iki kibazo, ko kenshi babikemurira mu rwego rw’umuvunyi, anaboneraho gusaba abanyamakuru kujya banabimenyesha ubuyobozi bwa RMC hifashishijwe inyandiko (kuri E-mail) cyangwa bagahamagara kuri nomero itishyurwa 3536 n’ubwo byaba byakemutse kuko ibi ngo bizabafasha kumenya ikigero cy’ubuvugizi bakwiye gukorera itangazamakuru mu nzego za leta cyangwa se ahandi.
KAJANGANWA Jean Aime umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe kugenzura Imyitwarire y’abayobozi mu rwego rw’umuvunyi, avuga ko n’ubwo usanga kenshi abantu badakurikiza itegeko 100%, Abayobozi bacyimana amakuru bari bakwiye kumva no kumenya ko batagera kubaturage bose, bakiga gukorana n’itangazamakuru kuko ari ryo rigera kure kandi kuri benshi.
Anavuga ko umuyobozi mwiza ari umenyesha abaturage ibibakorerwa ngo kandi ibyo ntiwabigeraho udakoranye n’itangazamakuru.
KAJANGANWA Aime yanagarutse ku cyuho kiri muri iri tegeko rigena guhabwa amakuru no kuyatangaza, anavuga ko hatangiye umushinga wo kurivugurura uzashyirwamo n’ibihano birimo gukurikirana abanze gutanga amakuru, bikaba byanabagiraho ingaruka.
Hari inzego zitungwa agatoki mu kudatanga amakuru uko bikwiye.
Hari kandi n,abayobozi Ku giti cyabo banengwa kudatanga amakuru, uretse kujya banengwa Ku mugaragaro, bashobora no guhanwa bishingiye Ku itegeko ryo gutanga amakuru, bakwiye kwisubiraho.
Gusa nubwo bimeze gutyo abanyamakuru bashima Ku mugaragaro , ibigo bimwe na bimwe, abantu, abayobozi Ku giti cyabo bagerageza gutanga amakuru.
Abanyamakuru bavuga ko hari abakwiye gushimwa nk’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (Statistics),, Rwanda Civil Society Platform, urwego rw’igihugu rw’umuvunyi
Transparency International Rwanda n’ibindi,umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Huye,Kamonyi,Gisagara, umunyamabanga nshingwabikorwa wa kimironko(Gasabo), Muyumbu(Rwamagana),Runda(Kamonyi),Karangazi(Nyagatare) n’abandi.
Abanyamakuru bavuga ko igihe kigeze ngo abayobozi badatanga amakuru bajye bashyirwa ahabona nubwo aho gukemura ibibazo bahitamo guhagarika kuvugana n’umunyamakuru, uyu muco mubi ukaba ugomba guhagurukirwa n’inzego zibishinzwe
INKURU YA : igisabo.rw/
s. src: integonews.com