Nyagatare-Rukomo: Amashuri bubakiwe azavuna abana babo amaguru

admin
4 Min Read

Mu karere ka Nyagatare muri gahunda yo kurwanya ubucucike mu mashuri no gufasha abana kwiga hafi muri kano karere hubatswe ibigo by’amashuri bishya ndetse n’ibisanzwe byongererwa ibyumba, aho mu karere hose hubatswe ibigo bishya bigera kuri 55, nkuko twabitangarijwe n’umukozi mu karere ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho (public relations and communication).

Umurenge wa Rukomo ni umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Nyagatare, muri uno murenge hubatswe ibigo by’amashuri bishya bigera kuri 3 ibindi byongererwa ibyumba, ibyo bigo byose bikaba bifite ibyumba bigera kuri 76.

G.S Gahurura ni kimwe mu bigo byubatswe muri uno murenge mu rwego rwo korohereza abanyeshuri bakoraga urugendo runini bajya kwiga ku bigo byari kure yaho bari batuye.

Ababyeyi barerera muri kino kigo gishya cya G.S Gahurura batangaza ko iri shuri rizavuna abana babo amaguru kuko bakoraga urugendo runini bajya kwiga ku bigo bya kure,aho abeshi muribo bigaga muri G.S Rukomo ikigo kiri nko mubilometero 4 uvuye Gahurura.

Nyiramariza Maderena umubyeyi ufite umwana wiga muri kino kigo yagize ati’’turashimira ubuyobozi bwadutekerejeho bukatwubakira iri shuri kuko abana bacu bigaga kure cyane, bakagera mu rugo inzara yabishe ndetse bananiwe cyane, ibi byatumaga hari n’abata ishuri kubera gutinya umunaniro, iri shuri rikaba rigiye kutubera igisubizo ku bana bacu.

Ibi kandi abisangiye na Kubwimana Gaspard nawe wemeza ko iri shuri ari igisubizo ku myigire myiza y’abana babo kuko bavunwaga no kwiga kure, yakomeje agaragaza ko ubu abana babo bagiye kujya batsinda neza kuko imvune y’urugendo ivuyeho, kandi bizabafasha no kubona umwanya wo gusubira mu masomo yabo kuko bazajya bagera mu rugo hakiri kare.

Shami Patrick umuyobozi wa G.S Gahurura nawe yemeza ko abana banejejwe no kubona ishuri hafi y’iwabo, kuko abona abana bigana umurava, uyu muyobozi kandi atangaza ko biteguye kuzafatanya n’ababyeyi kugirango ano mahirwe babonye bayabyaze umusaruro bafasha abana kugira ubumenyi bufite ireme ndetse babashe no gutsinda neza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo Karangwa Eduard aganira n’umunyamakuru wa igisabo.rw/ yagize ati’’ubu mu Murenge wa Rukomo hubatswe ibigo by’amashuri bishya bitatu ndetse n’ibindi bigo birongerwa aho mu murenge wose hubatswe ibyumba bigera kuri 76.

Yakomeje agira ati’’ibi byumba byubatswe mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’abana kandi bagabanyirize urugendo abanyeshuri bakoraga bajya ku ishuri,ubu tukaba twishimira ko byibuze muri buri kagali harimo ishuri ryisumbuye(Group Scolaire).mu tugari twose 5 tugize umurenge wa Rukomo.

Muri uno murenge hakaba hari ibigo by’amashuri bishya aribyo, ishuri rya Nyakagarama rifite ibyumba 32, ishuri ribanza rya Gashenyi Rifite ibyumba 16, ishuri rya G.S Gahurura rifite ibyumba 11 n’ishuri rya Nyamirambo rifite ibyumba 17.

Karangwa Eduard umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo yakomeje agira ati ubu ikibazo cy’ubucucike cyarakemutse ndetse n’abana ntibagikora urugendo rurerure bajya cyangwa bava ku ishuri. Ndetse abana n’ababyeyi bakaba bishimiye bino bikorwa byabegerejwe.

Ku geza ubu ikibazo gisigaye muri ano mashuri mashya ni ikibazo cy’ibikoresho birimo n’intebe ndetse n’abarimu bose bataraboneka kuko hari abagomba koherezwa n’ikigo cy’uburezi kuko abari boherejwe bose ntabwo babonetse, ariko uyu muyobozi akaba ashima ko ibibazo byingutu biri kugenda bikemuka kandi n’ibisigaye yizera ko bizakemuka vuba.

Ibi bigo bishyashya byashyizweho muri uno murenge wa Rukomo bije bisanga ibyari bisanzwe harimo G.S Rurenge, G.S Rukomo, G.S Rukomo 2, Rukomo Secondary School sopem, ibi bikaba bizafasha abana bo muri uno murenge kwiga batekanye kandi bisanzuye.

Inkuru ya : Ndayisaba Eric

Contact: 0782511443

Email: ndayisabaeric501@gmail.com

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *