Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ayoboye inama y:abaminisitiri

admin
1 Min Read

Abanyarwanda batari bacye bafite impungenge z’imyanzuro ishobora kuza gufatirwa muri ino nama mu gihe icyorezo cya covid 19 gikomeje kwiyongera mu uburyo bukabije.

ibitekerezo bitandukanye biri gutambuka Ku mbuga nkoranya mbaga abatari bacye biragaragara ko bafite ubwoba ubwo kuba basubizwa mu rugo,mu gihe abatari bacye n,ubundi bakomeje gutaka ubukene bukabije,ariko icyorezo kikaba cyarafashe indi ntera.

Kugeza ubu umunsi Ku munsi abarwayi ba covid 19 biyongera uko bwije nuko bucyeye,kuri iki cyumweru amashuri yose yo muri Kigali yahagaritswa,ibi bikaba byatumye abanyakigali babona ko iki ari ikimenyetso gica amarenga yo kuba Kigali yashyirwa no mukato.

Ntagushidikanya abanyarwanda benshi bariraye Ku kababa kugirango baze kumenya imyanzuro yose iza gufatirwa muri ino nama y’abaminisitiri uri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ndayisaba Ericigisabo.rw/

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *